Icyabatandukanije,nicyo cyongeye kubahuza,kandi nicyo kizabatandukanya.

Amakuru ataruka mu gihugu cya Kenya aravuga yuko perezida na Visi perezida ubu baba batavuga rumwe,amatora yo muri 2007,2008,yatandukanije aba bayobozi bivugwa ko bagize uruhare mu bwicanyi bwabaye icyo gihe.Visi perezida Samuel William Ruto,icyo gihe yari kuruhande rw’uwari Ministiri w’Intebe Raila Odinga,naho Uhuru akaba yari mu ishyaka rya KANU naho KIBAKI we yari mu ishyaka rya PNU,barahanganye karahava aho Raila uhagarariye ishyaka rya Orange ryaje gutsinda,ariko mu mwanya muto abahagarariye amatora batangaza ko KIBAKI ariwe watsinze!.

Ubwo umuryango wabibumbye ishami rishinzwe umutekano,ryahise ryohereza KOFF ANNAN kugarura amahoro muri icyi gihugu,nyuma yahoo hakozwe iperereza kubwicanyi bwabaye,bandika abantu bagera kumunani (8) perezida wari icyo gihe KIBAKI na Ministiri w’Intebe Raila basabye abadepite ko bemeza ko urubanza ruzabera muri Kenya,ariko bivugwa yuko UHURU na RUTO aribo bayoboye igihugu ubungubu,ko banze ko urubanza rubera muri Kenya ahubwo basaba ko rwajya I LA HAYE.

Amakuru atugeraho avuga yuko batari bazi icyari mu ibaruwa yazanywe na Annan ifunze agasaba Kibaki wari perezida icyo guhe ko bashing urubanza muri Kenya kugirango urubanza rutazajya I LA HAYE mu gihugu cy’ubuhollande,ariko aba bayobozi bayoboye igihugu cya Kenya ubu ngo barabyanze,kuko bari bazi yuko hazajyanwayo KIBAKI na RAILA,baje gutungurwa no kumva k obo batari kurutonde rwabazajyanwa I LA HAYE,barumirwa.

Mubandi bavugwa n’uwitwa MUTHAURA,yaje kujya I LA HAYE abacamanza basanga ntacyo aregwa ahitwa agirwa umwere,ubu urubanza rukaba rusigaye kuri perezida na visi perezida hamwe n’umunyamakuru witwa ARAP SANG waruhagarariye Radio yitwa KASS FM bivugwa ko yahamagariraga abanyakenya bo mu bwoko bw’Abakalenjin wkoreshejwe na visi perezida icyo yar’Umudepite ko ubwoko bwe abereye Umwami wabakalenjin ko bica abakikuyu.

Bivugwako abakikuyu aribwo bwoko bufite abantu benshi kurusha ayandi moko,ariko igitangaje abakalenjin akaba aribo ba kabiri bakaba aribo bishe abakikuyu,bivuga ngo icyo gihe perezida uriho ubu UHURU Mwigai Kenyatta yarahanganye na visi perezida Samoei William Ruto,koko muri politiki nta nshuti nta numwanzi,abo kandi nibo baje kwihuza igihe cy’Amatora batsinda amatora bashyiraho leta yitwa JUBLEE Coalition.

Nyuma y’igihe gito batsinze amatora,urukiko rw’I LA HAYE rutangira kubahamagaza murukiko,visi perezida ntabwo yatinye kujya murukiko kumva ibyaregwa,ariko perezida we yahise yegera Kagutta,ka Kagame bemera ko bazumvisha AU umuryango nyafurika wabaperezida bagashyigikira perezida wa Kenya mu kwamagana urukiko rw’I LA HAYE,ibyo babikoze nyuma yuko perezida wa Kenyya asabiye ko igihugu cye cyava mu muryango wa ROME Statute,kugez’ubu icyo gihugu kikaba gikomeje gutegereza igisubizo kizatangwa n’Akanama kagize umutekano ku isi.

Amakuru akomeje kuvugwa n’inzobere muri politiki,biravugwa yuko visi perezida ashobora gutsindwa n’urubanza akazahita atsindwa,ibyo mu gihe bivugwa,ngo perezida bafatikanije kuyobora icyo gihugu,bivugwa ko we atazakandagira muri urwo rukiko bitewe n’uko abaperezida b’Africa baba bamushyigikiye kuko ngo abaperezida bafite ubudahangarwa,ariko urukiko rwo ntabwo rubikozwa kuko ruvuga yuko yakoze ibyo byaha mbere yuko aba umuyobozi mukuru w’igihugu perezida wa repubulika ya Kenya.

Abareba kure bakaba bavugako visi perezida yaba atazemerera mugenzi we yashyigikiye mu gihe cyamatora ya 2013,ko yongera kwiyamamariza iyindi manda,mu gihe mbere yuko umwaka wa 2013 ushira perezida UHURU yatangaje ko we azayobora imyaka 10,byasaga no kumenyesha mugenziwe bafatakanije kuyobora igihugu cya Kenya ko akwiye gukura amerwe mu isaho,ibyo bikagaragazwa n’uburyo ururbanza rwa perezida rugenda rwigizwayo umushinja cyaha mukuru w’urukiko rw’I LA HAYE avuga ko ibimenyetso bishinja perezida ko bikomeje kubura ndetse nabantu bari baremeye ko bazamushinja bakaba bamaze kwisubiraho.

Amatora ya 2017 akaba ntakizera yagirirwa kuko abakalenjin nabo batangiye gukubita agatoki ku kandi bavuga ko Umwami wabo akaba na visi perezida kurwego rw’igihugu,ndetse akanaba perezida w’ishyaka ritwa URP,ko naramuka afunzwe bizabyihanganira habe nagato,byose rero n’ukubitega amaso.

Gusa ikibabaje n’inkuru yanyuze kuri televisiyo isakaza amashusho yavuza ko ahitwa mu NTARA ya TURKANA(COUNTY) ko inzara ica ibintu bigacika,amakuru avuga ko har’umucecyuru wagaragaye kuri iyi sakaza majwi,ko amaze kurya imbwa (4) azisangira nabaturanyi,ariko ntabwo zari imbwa zikuze byari ibibwana by’iyo mbwa,ubwo se koko hakurikijwe amategeko y’uburenganzira bw’inyamaswa koko iyo mbwa nibwana byayo ntibyarenganye?

Skip to toolbar