Ibyo batinya,nibyo bizababaho.

Uyu mutwe wiyita RPRK watangiye uvuga ko uharanira gutahuka ku Mwami w’Urwanda umaze igihe kinini cyane kigera kumyaka 52,y’ubuhunzi,aba bagabo bakorera leta ya Kigali,bagitangira ibikorwa byabo muri 2010,bavugaga ko baharanira itahuka r’Umwami w’Urwanda,kuburyo bageragaje gukora ubukangura mbaga, mu gihugu cya Uganda babasha kubona abanyamuryango ibihumbi 12.000 by’impunzi z’Abanyarwanda,nyuma yaho bimenyekaniye ko ar’intasi z’Urwanda, bahise bafungisha umunyamakuru Majeshi Leon, wagize uruhare runini cyane akoresheje itangaza makuru kumenyesha abanyarwanda ko Umwami w’Urwanda agiye gutaha.

Nyuma yaho yaje kubatahura ko badakorera Umwami w’Urwanda nibwo bahise bamugambira baramushimuta kugirango babone uko bamwica,ariko Imana ikinga ukuboko umugambi wabo ntibabasha kuwugeraho,babonye ko ibyabo bitahuwe icyo bakoze bahise bahindura izina ry’umuryango, biyita imbaga y’inyabutatu RPRK, kugirango bajijishe bizagaragare ko atari bo bakoze ubuhemu bwo kumena amaraso y’umunyamakuru wayoboraga ikinyamakuru inyenyerinews.

Bibye ikirangatego cy’Umwami w’Urwanda,bagikoresha kugirango bagaragaze ko bakorera Umwami w’Urwanda,banashyira ahagaragara imyanzuro ya LONI ihamya yuko Umwami w’Urwanda Kigeli wa V Ndahindurwa ko ariwe wamewe n’Amategeko ya LONI nk’Umwami warahiriye ubwami bugendera ku itegeko Nshinga.Bikaba igitangaza aho aba bagabo bifite amazina menshi angana n’amabara y’Uruvu,dore uhagarariye iri huriro yiyita NKUBITO EUGENE,UBUNDI MUNYANDINDA JOHN,CYANGWA MUNYANDINDA MBAYIHA,ukuri ni uko yitwa Munyandinda Mbayiha John,akaba yarabaye umusirikari wa FPR.

Akaba yarize amashuri y’isumbuye kuri APRED Indera,bigeze muri 1996 gukora umulimo w’ubutasi mu gihugu cya Uganda akaba ari naho avuka,akaba yarabanje gukorana na RPR Inkeragutabara yari iyobowe na Rukeba Francise akaba yaraje kugambanira afatanije n’uwitwa Rwangabo Paul,SGT.Sasita ubu ubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa bakaba barage guhirwa kugera kumugambi wabo aho baje gufatisha abo bagabo nubu bagifunzwe n’ubutegetsi bw’Urwanda uhereye muri 2006 kugez’ubu bakaba batarabona ubutabera dore nta nubwo buteze kubona.

Undi ukorana na Nkubito akaba murumuna we nawe wiyita amazina yamahimbano,LT.Mugisha James,Munyeragwe Jackson alias Munyandinda John,hamwe na Rwangabo John bose akaba arabega babakagara,bakorera Paul Kagame na James Kabarebe,aba bateka mutwe batangiye berekana imyanzuro ya LONI 1579,1580,1605,yose ihamya yuko leta y’Urwanda iemewe namategeko.None dore uko bavuga ngo yemewe n’amategeko,kandi ngo Urwanda nta Mwami rufite,hanyuma niba Urwanda nta Mwami rufite kandi repubulika y’Urwanda ikaba yemewe n’amategeko,kuki bitwa RPRK”bisobanura ngo Rwandese protocol to Return The Kingdom”ubwose barabeshya bande?

Ko Urwanda rudafite Umwami,hanyuma n’ubuhe bwami baharanira mu gihe repubulika yemewe n’amategeko,koko munyeragwe ubuga ngo yize Jomo Kenyette University ngo niho yize,nta muntu ufite ubwenge wize wibagirwa ibinyoma yabeshye mbere ngo anahakane ibyo yemeye mbere nyamara ibyo yatangazaga mu itangaza makuru abantu barabisomaga,hanyumase azabibakura ate mu mutwe kandi ariwe wabyanditse?ikinyamakuru cyagiye mu gihugu cya Kenya,kuri iyo kaminuza cyibaza niba koko uwo muntu yaba yarize kuri iyo kaminuza dusanga ar’ikinyoma yarabeshyaga yagirango agaragare nk’umunyabwenge wigicucu.Ngaho nimwihere ijisho ibyo bavuga niba koko bihuye kuburyo bafasha abanyarwanda kuva mu bibazo bibugarije.Naho kuba basuzugura Umwami bigaragaza uburere bucye kuko naho yaba atar’Umwami bamwubahira ko ar’umuntu ugeze muzabukuru,nyuma yuko bamututse bakoresheje itngaza maakuru ryabo,ikinyamakuru cyavuganye n’inzego zikorera Umwami cyane abakora murwego rw’Ihuza bikorwa batubwira ko bamaze igihe bamuhamagara bamusaba ko bamusaba imbabazi kugirango bongere bitirirwe ko baharanira gutahuka kwe!Igisubizo bahawe ni uko basaba abanyarwanda imbabazi bakoresheje itangaza makuru n’ubundi bakoresheje guharabika Umwami w’Urwanda.

Yishe benshi,yibwirako azica na nyir’Urwanda.

Gen.Jack Nziza.

Ihuriro Inyabutatu-RPRK rirasobanura amahame yaryo atandukanye n’ayagatsiko k’abantu 3 kihaye gukoresha izina ryayo ntaburenganzira.Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu shortwave buramenyesha abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu taliki ya 21/12/2013 Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira: “

Ihuriro Inyabutatu-RPRK rirasobanura amahame yayo atandukanye n’ayagatsiko k’abantu 3 kihaye gukoresha izina ryayo ntaburenganzira. Ako gatsiko kagizwe n’abantu 3 bakurikira:

1. Jean- Marie Gakwaya utuye Montreal (Canada)

2. Eric Nkusi utuye USA

3.Hosea Niyibizi utuye Canada

Ikiganiro kizatangira mu kabwibwi guhera (19h00) z’i Kigali mu Rwanda. Abatumirwa kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave ni: Yozefu Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

Munyeragwe atangira asoma ibibazo 2 bya Ntagara Ildephonse uba mu Rwanda:

1.’KWIYAMA INTAGONDWA ZIHAYE GUKORESHA IZINA RY’IHURIRO INYABUTATU-RPRK NTABURENGANZIRA ZIBIFITIYE’

2. ‘Ese koko Perezida Obama arasaba Umwami Kigeli wa V gutaha mu Rwanda’ – Imirasire.com

Munyeragwe aramagana Jean- Marie Gakwaya utuye Montreal (Canada), Eric Nkusi utuye USA, Hosea Niyibizi utuye Canada bihaye gushyiraho facebook bise “Ihuriro RPRK Kigeli Ndahindurwa”: Ihuriro ry’ Inyabutatu-RPRK ririgenga, si ishyaka ry’umwami Kigeli Ndahindurwa, ntibagomba gukoresha izina ry’Ihuriro batabifitiye uruhushya.

Ntibigeze baba abayoboke b’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK, ntibigeze banamenya uko ryavutse n’uko bahisemo kwitwa Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

Munyeragwe aramagana bidasubirwaho aba batekamutwe bashaka gukoresha izina ry’Inyabutatu-RPRK bagamije gushaka kuyobya no kugendera kubikorwa by’Ihuriro Inyabutatu-RPRK abanyarwanda bakomeje gushima.

Munyeragwe akomeza asobanura ko icyo Ihuriro Inyabutatu-RPRK rishyize imbere ari systeme y’ubwami bugendera kw’itegekonshinga aho kuba umwami Kigeli Ndahindurwa kuko umuntu adashobora kuba umuti na gato.

Mutarambirwa ariyama akomeje abashaka kwiyitirira ibikorwa by’ Ihuriro ry’ Inyabutatu-RPRK bakoresha izina ryaryo, arasobanura ko ari ikimenyetso cyerekana ko barangwa n’igitugu, ikinyoma, ubusambo, mbese ko ari abateka mutwe.Mutarambirwa kandi arerekana ko kuba umwami Kigeli ndahindurwa yaranze gusinya ingingo 7 zari zikubiyemo ibyifuzo by’amashyaka ane y’ingenzi ( izo ngingo 7 ni izi:

1. gushyiraho gouvernement y’agateganyo ihuriweho n’ayo mashyaka uko ari ane Aprosoma, Unar, Parmehutu, Rader,

2. Umwami akagira agenda izwi ntiyitware uko yishakiye,

3. Umwami akimuka i Nyanza agatura mu murwa mukuru i Kigali,

4. Umwami akemera abategetsi b’agateganyo,

5. Umwami ntagire icyemezo afata kitabanze kwemezwa na Conseil Special,

6. Umwami agasinya inyandiko bamugejejeho atarengeje iminsi 8 keretse Conseil Special yongereye igihe,

7. Kalinga igasimburwa n’ibendera ry’igihugu naho abiru bakavaho burundu ari ikimenyetso gifatika ko umuntu adashobora kuba umuti ahubwo ko ashobora guhinduka nk’igicu, kwishakira inyungu ze n’izagatsiko ke akarangwa n’igitugu gikabije asuzugura ibyifuzo by’abaturage.

Munyeragwe na Mutarambirwa barasobanura amakosa yakozwe n’intagondwa zitashakaga ko ubwami bwivugurura bigatuma repubulika ivuka. Barerekana ko icyifuzo cy’ababiligi bashakaga ko hajyaho Regence igizwe n’abantu babifitiye ubushobozi kugeza igihe umwami ateguwe bihagije ntageho huti huti cyari cyiza rwose, ali nayo mpanvu basanga abanyarwanda bazifashisha Regence kugeza igihe bemeje uzaba umwami nkuko bizaba bikubiye mw’itegekonshinga.

Mutarambirwa na Munyeragwe barerekana rwose ko u Rwanda ubu ari repubulika yemewe na loni kandi itegekwa n’umuperezida, ubwami bwavuyeho, Urwanda nta mwami rufite ubu urutegeka. Ihuriro ry’ Inyabutatu -RPRK rikaba riharanira systeme y’ubwami bugendera kw’itegekonshinga, ryifuza ko bwageragezwa mu Rwanda hifashishijwe systeme ya Regence kugeza igihe umwami agiriyeho nta huti huti, ntirikorera umuntu uwariwe wese, ntirikorera umwami Kigeli Ndahindurwa, ntirimuvugira, siwe rishyize imbere.

Mutarambirwa arerekana ko aho Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rivugira abaturage kandi rikorera abaturage,aka gatsiko k’abantu batatu twavuze hejuru ko kemera gukorera inyungu z’umuntu umwe gusa.

Aho Ihuriro-RPRK riharanira demokarasi, aka gatsiko gatsimbaraye kuli Kalinga no ku bwiru. Aho Ihuriro-RPRK ryigisha umubano mu bantu, aka gatsiko gashyigikiye ubwirasi no kwiyemera, aho ihuriro ry’inyabutatu-RPRK riharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, aka gatsiko gashyigikiye igitugu, iterabwoba, ubusambo n’andi mafuti nkaya kakoze kiha gukoresha izina RPRK nta burenganzira kabifitiye kuburyo gatera urujijo kuko ibyo kandika gakoresheje izina RPRK ari nkaho ihuriro Inyabutatu-RPRK riba rivuguruje indanga gaciro yaryo.

Niyo mpanvu ihuriro inyabutatu-RPRK rikamagana. Aka gatsiko, kulibo, iby’abanyarwanda n’u Rwanda ni iby’umwami naho Ihuriro inyabutatu-RPRK ryemera ko umwami atari ubwami kandi

u Rwanda si umwami, iby’abanyarwanda ni ibyabo, ntawe ugomba kubigira ibye ntawe ubimuhaye. Ihuriro inyabutatu-RPRK rivugira abaturage ngo bave ku ngoyi.

Mutarambirwa arangiza abuza aka gatsiko kudakoresha izina RPRK ahubwo akagira inama yo gushyiraho ishyaka ryako riharanira Kigeli Ndahindurwa no gukoresha radio yabo ijwi ry’ubumanzi

Abifuza kuzagira ibyo batubaza cyangwa batwunganira, bashobora gukoresha adresses zikurikira:

Telephone: +44 20 8123 3482

Email: editor@radioinyabutatu.com

 

Mugire Imana.

 

Skip to toolbar