Ibiroli byogushimira ibihugu byafashije Umwami w’Urwanda Kigeli V.Ndahinduirwa kubona independence y’Urwanda n’Uburundi.

Amakuru inyangenews yaraye ivuye gutara mu gihugu cy’America,aho Umwami w’Urwanda amaze imyaka irenga mirongo 50 y’ubuhunzi,inyange yageze ahaberaga inama yakererewe kubera indege yagiye ikererwa mu mihanda kubera gutinya gukora impanuka.Igeze mu murwa mukuru wa America Washington DC,ahaberaga iyo nama,yasanze inama irimo kurangira.


Ariko amwe mu magambo yasozaga inama,yumvise havugwa yuko,inzego z’Uwami w’Urwanda Kigeli V Ndahindurwa,urwego ngishwa nama(Cabinet)urwego rw’Abahuza bikorwa(Executive)urwego rw’Itumanaho(Communication)izo nzego zarangije inama zemeranyije ko,bagiye gutegura umuhango wo gushimira ibihugu byafashije Umwami w’Urwanda kubona ubwigenge bw’Urwanda n’Uburundi.

Icyo gikrwa cyari cyarakozwe ubwo umuryango wa ONU wemereraga Umwami w’Urwanda,guhabwa ubwigenge yasabiye abanyarwanda n’Abarundi,ubwo Ababiligi barwanyaga icyo gikorwa aho bashakaga ko,ubwo bwigenge buhabwa abahutu batigeze basaba ubwingenge dore batari bazi aho biva naho bigana,muri uwo muhango wokwakira ibaruwa yo kwemererwa ubwigenge Umwami w’urwanda yashimiye ibyo bihugu bikomeye byamugejeje kugikorwa nyirizina.

Na none inzego z’Umwami w’Urwanda zabonye ko,ari byiza kandi bikwiye ko,bakongera guhamagaza ibyo bihugu by’ibihangange bakongera kubishimira ndetse bakaboneraho umwanya wokubwira ibyo bihugu ko,igihe cyo gutahuka k’Umwami w’Urwanda cyegereje kandi ko,gisohoye.

Bityo bakongera gutera ingabo mubitugu Umwami w’Urwanda muri uwo muhango wo gutahuka mu mahoro ashingiye ku nyandiko zimuha uburenganzira gutahuka mu gihugu nk’umukuru w’igihugu ubyemerewe nmategeko ubwami bugendera ku itegeko nshinga Monarchy constitutional .

Kubera gukererwa ku inyange ntabwo inyange yamenye igihe n’umunsi n’italiki n’ukwezi.n’umwaka uwo muhango uzabera,kandi ntabwo yarigutinyuka kubaza kuko yari yatumiwe mu nama aliko arakererwa,ibyo rero bikaba ataramakosa y’inyange cyangwa abayoboraga inama,ahubwo n’ibibazo by’urugendo,ariko inyange izakomeza kubakurikiranira hafi cyane iby’uwo muhango uzajya kongera kuba twamenye amakuru yose y’imvaho.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar