Ibihe biregereje ngo ibyahanuwe bisohore!?

Bene data bakundwa dusangiye kwizera mu Mwami wacu Yesu Kristo wakunze gukiranuka agahitamo kwicasha bugufi nyuma yo gusanga yuko atatwara icyubahiro cy’Uwiteka Imana ahubwo yemeye guhitamo gutwara akamero kumugaragu yemera kwisiga ubusa kugirango ibyo yigomwe tubibone binyuze mu maraso ye.


Bakundwa uko bihe bigenda bisatira wa munsi wavuzwe nabahanuzi,ninako ibihe by’umwanzi bigenda birushaho gukara cyane arushaho kongera ibitero bikomeye kubakiranutsi.Ariko hamwe ni byo byose dufite ibyiringiro kuko abakora ibisa bityo na bantu nta bwo aribikoko cyangwa se inyamaswa zitagira ubwenge usibye ko ubungubu iyo ubigenzuye neza usanga haraho izitwa inyamaswa zisigaye zifite ubwenge kurusha abiyita abantu.

Inyamaswa zikomoka mu muryango umwe cyangwa ubwoko bumwe usanga zibana mu mahoro,ntabwo ndabona inyamaswa irongora ngenzi yayo bidahuje igitsina.Ariko birababaje kumva ko Umwami wishyize ku ntebe akayobora gakondo ya bakiranutsi yemera yuko ibyaha byose bizajya bikorerwa muri gakondo binyuranye no kubaha Uwiteka Imana yabakiranutsi ngo sicyaha ahubwo nuburenganzira bwabo.

Ahubwo ugasanga barushaho kwimakaza umuco wo tubaha Uwiteka Imana dore ko banamukuye mu mategeko nshingiro ry’igihugu aho batatinye no kuvuga yuko Uwiteka adashobora byose!?Ibintu rero birikujyenda birushaho gukara cyane cyane kubizera Umwami wabakiranutsi ibyo byose birigukorwa kugirango barakaze Uwiteka maze abiture ibihwanye nibyo bakora.

Abagihagaze kurufatiro rw’intumwa na bahanuzi mukwiye gukomera kuko Uwiteka adashobora kudutererana ahubwo byose abireka ngo bibeho maze azabone aho azahera yihesha icyubahiro cyane ko yifuza ko abazasimbura umwakagara bakwiye kuzaba intanga rugero nyuma yuko akoze ibyangwa namaso y’Uwiteka byose bishoboka ndetse akamwigambaho cyane ko adashobora byose!

Ibi byose bibabere urugero kugirango ubwo muzahabwa gakondo yabakiranutsi nk’uko byahanuwe nabahanuzi maze muzirinde cyane kubera yuko mwakongera kunyura mu nzira z’umwakagara Uwiteka yazabakorera ibiruta ibyo agiye kumukorera kuko hatazasigara nuwo kubara inkuru ahubwo isi yose izumirwa kuko ikorera mu buryarya ikanezezwa ni uko abantu b’Uwiteka Imana baribwa nk’uko imbwa zirya inyama kumanywa cyangwa ninjoro abantu barebera.

Nuko rero mukomeze kwiringira iya duhamagaye kuko bigaragara nkaho ibintu bikomeye nyamara iyo bikomeye biba bigiye koroha.Byagaragara ko byoroshye bigahita bikomera kugirango abishyize hejuru barusheho gucishwa bugufi kugirango bamenye ko Uwiteka ariwe Mana.Iminsi y’umwakagara iragenda irangira ndetse igabanuka ariko nawe uko abona ko igenda ishira ninako agenda arushaho kugira ubugome bwindega kamere kuko ikigaragara ashobora kuba adasigaje igihe kinini nk’uko abyibwira cyangwa abitekereza ndetse nabanyantegenke bibwira yuko yarangije kunesha Uwiteka Imana nta bwo ari ko bimeze ahubwo Uwiteka yaramuretse uko ubuhanuzi buvuga ko azageraho asa naho agiye kunesha abakiranutsi aho niho imbaraga z’Uwiteka kugirango nyuma yo kugera muri gakondo hatazagira uwikomanga kugituza.

Ahubwo abantu bose bamenye yuko Uwiteka ariwe mugenga wa byose bityo nabatubaha Imana bizabatere kugira umurava mwiza wo gushaka mu maso h’Uwiteka kuko bigaragara yuko ibihe byahindutse bitakiri byabindi byakera aho abantu bikoreraga ibyo bifuza bibwira yuko Uwiteka atabaho

Skip to toolbar