Ibaruwa Umwami w’uRwanda yandikiye ONU,asaba ubwingenge bw’Urwanda.

Abanyarwanda bamaze iminsi bajya impaka zijyanye no gushaka kumenya ukuri ku kinyoma kimaze imyaka gihawe intebe aho abarepubulike bakwirakwije ko,alibo basabiye independence cyangwa ubwigenge abanyarwanda,ibi bikaba byarakozwe na repubulika ya (l) aho bavugaga ko basezereye ingoma ya gihake na gikoloni,nyamara ntabwo byar’ukuri ahobwo bagirango berekane ko har’icyo bakoreye abanyarwanda nyamara nta nakimwe bigeze bamarira uRwanda.


 

Dushingiye kumakuru afite gihamya,ikinyamakuru inyangenewss,gifitiye copy ya gihamya y’ibaruwa y’Umwami w’Urwanda Kigeli V Ndahindurwa yandikiye umuryango wabibumbye ONU,asaba independence,iyo barwa akaba yarayanditse kyuwa 19th December 1960, A/C.4/467 English Original:French.

Iyi baruwa yandikiye UNITED NATIONS GENERAL ASSEMBLY fifteen session FOURTH COMMITTEE Agenda item 45,iyi nyandiko ikaba ifite umutwe ugira uti,QUESTION OF THE FUTURE OF RUANDA –URUNDI,written statement by Kigeli V.Mwami of Ruanda iyi nyandiko ikaba yarakiriwe n’umunyamabanga wa ONU yashyizeho ikimenyetso ko,ayakiriye.

Turasaba abajya impaka z’uko repubulika y’Urwanda yemewe namategeko,ko bagaragariza abanyarwanda nibura imwe munyandiko baba baranditse basaba ko Urwanda ruhinduka repubulika ntirukomeze kuyoborwa muburyo bwa cyami,mu gihe rero abarepubulike bose muri rusange baba abahutu cyangwa abatutsi birirwa baririmba ko urwanda rwasezereye ubwami niberekane uburyo byakozwemo kuko bavuga ko habaye kamarampaka ngo abaturage bagahakana ko badashaka ubwami.

Tubibutse ko,icyo gihe impindura matwara yose haba kuva mu bwami ukajya muri repubulika,cyangwa kuva muri repubulika ukajya mu bwami,byose byasabwagwa muri ONU,kandi kubisaba nyine ni munyandiko,tukaba dusaba abanyarwanda kureka gukomeza kugendera mu kinyoma,ntimubone Umwami w’Urwanda umubyeyi w’igihugu abihorera mukavuga ibyo mwishakiye ngo mutekereze ko murabahanga cyane.

Ubwose wagira itera mbere gute?ubutegetsi ufite butemewe n’amategeko?ibyo bisobanura ko,ufite inkota mu ntoki,ariwe nyiri kirindi,nshatse kuvuga yuko ko,ibyo mwakubaka byose bishingiye ku kinyoma kubera cyahawe intebe kugez’ubwo gisa naho gihindutse ukuli, bitinde bishyire cyera umuzinga uzamo umwibano!.

Niba kuba repubulika bitangirwa uburenganzira mu muryango wabibumbye,nimwerekane uwasabye ubwo bwigenge,ubwingenge ntabwo busabwa n’imbunda!,mbere yuko habaho imbunda habanza kubaho politike,bitabaye ibyo buri wese azajya afata imbunda avuge ko ashaka ubwigenge,hanyuma se kuki fdlr imaze imyaka n’imyaniko mu mashyamba ya congo,irwana mbese buriya yasabaga ubwingenge?.

Fpr se ko yafashe imbunda ikarwana ikica abaturage yarishinzwe kurinda,ifatanije na mrnd,buriya bose basabaga ubwigenge?ahubwo fpr yabahinduye ikiraro cyo kwambukiraho kugera kubutegetsi,buriya yarwaniraga ubwigenge?igihe kirageze ngo abanyarwanda bamenye ukuri baharanire ko ubwami bwabo bwagaruka kuko kuva ubwami bwavaho abanyarwanda bahuye nakaga gakomeye cyane bahora baterwa nabanyarwanda bibisambo bo mu bwoko bw’Abarepubulike.

Bateranije abanyarwanda,barangiza bati ubumwe n’ubwiyunge,mukanaya bati KWIBUKA,wababarira ute uhora wibuka uwaguhemukiye?Ese we yakumva ate ko wamubabariye kandi uhora umwibutsa amabi yagukoreye,urumva yaryama agasinzira?mwaretse kwishuka mukemera ko,murabanyantenge nke,bityo mukemera ko umubyeyi w’igihugu Father of the Nation ko ataha agahabwa icyubahiro cye yahawe n’Imana,byaba atar’ibyo ndababwiz’ukuli muzahera mu nzira kandi ntacyo muzagera kuko ikinyoma kitarara bushyitsi!.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar