GUTOTEZA ABACIKA CUMU, IKIMENYETSO CY’AMAREMBERA Y’INGOMA Y’IGITUGU YA FPR.
Nk’uko amateka amateka abyerekana, uhereye kuri leta y’uwahoze ayobora icyo gihugu nyakwigendera perezida Habyarimana Yuvunali, mbere gato yuko leta ye,ikurwaho na perezida kagame,uhereye muri za 1992,hatangiye intero yitwa Ibyitso (,)Akadomo (.) n’Akanyerezo (-) izi zari za kode zakoreshwaga mu guhiga abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ababyibuka neza, baribuka yuko icyo gihe abantu bajyanywe gufungirwa muri za stade amahoro, kuburyo bahabwaga igikoma bakakinywera munkweto!!Batoranyamo abagomba gufungwa nabagomba kurekurwa, hanyuma abaciriweho iteka, batwarwa muri 1930.
Aho bafungiwe igihe kitari hasi y’imyaka (2) none nkuko bikunze kuvugwa yuko amateka yisubiramo,niko bitangiye ku ngoma ya PFR,mu gihe gito isigaranye ngo irunduke,ubundi birazwi neza cyane yuko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bo mu rwego rw’Abacika cumu,ko ar’intwari,mukurwanya igitugu cy’ubutegetsi bwabayeho mu Rwanda.
Iyo ikaba imwe mu mpamvu yatumye bishirira ku icumu nk’udushiriri,kubera ubwo butwari ishyaka riri kubutegetsi rya FPR inkotanyi,basanzwe babaziho,ndetse iryo shyaka akaba aribo ryagize ikiraro bakabagira ibitambo kugirango bagere kubutegetsi.Byatumye iryo shyaka ry’inkora maraso,rifatira icyemezo kubagenzura muburyo bwose bushoboka kugirango batazavaho begura umutwe.Akaba ariyo mpamvu umuryango wabacika cumu FPR yabanje kuwigarurira,kuko batinyaga ko rishobora kuzaba ishyaka rya politiki bityo abatutsi bose badashyigikiye ubutegetsi bakazaryibonamo.
Amakuru avuga yuko,ngo yaba ar’imwe mu mpamvu zatumye nyakwigendera Acieli Kabera war’umujyanama wa perezida wa repubulika ya lll,yicwa,ubwo umunyakamakuru w’inyangeNews yarakiri mu gihugu cy’ubugande,yagiranye ikiganiro n’umwe mubashinjywa kuba baragize uruhare mu iyicwa rya nyakwigendera Acieli Kabera ariwe RUTAGUNGIRA RENE,atubwira ko rwose yishe Acieli Kabera ku itegeko rya Gen.Kayumba Nyamwasa Faustin,yaboneyeho no kubwira icyo kinyamakuru yuko ngo ariyo mpamvu yarekuwe kubera ko cyari ikibazo cya politiki.
Ibyo ntibyagarukiyeho, ahubwo n’uwahoze ahagarariye abadepite mu Nteko Nshinga Mategeko bwana JOSEPF SEBARENZI, icyo gihe nawe yabigendeyemo kuko nawe yari mucyo bitaga solidarite kibuye yarizwi nk’Abatutsi babacika Cumu bashobora kuzigaranzura FPR umwanya uwari wowose kubera ko bari barize,ikindi ni uko bari bazi igihugu bihagije kurusha bene wabo babatutsi bavuye hanze kabone nubwo bari bamaze kubabohora igitugu cya kazu kabakiga ba Ruhengeri na Gisenyi.
Abatutsi bavuye mu gihugu cy’ubugande babava ntara nkuko magayane yabaraguye,bahise babitera ijisho amaguru ayabangira ingata nyuma yokuburirwa n’umuhanuzi Majeshi Leon wakoreraga muri Congo,akaza gutumwa n’Imana kuri Sebarenzi Josepf agahita akuramo akarenge ke.
Undi wahuye nuruva gusenya,n’uwitwa Perezida Pasteur Bizimungu washatse kunga Abahutu n’Abatutsi,kagame yahise amwikanga maze bakora inama bavuga yuko ngo arimo gushaka igikundiro kubatutsi babacika Cumu bazwiho kuba bafite uburambe kurwanya igitugu cy’Abategetsi bayobora Urwanda.Amakuru avuga yuko uwahoze ari perezida w’Urwanda bwana Pasteur Bizimungu,ngo nyakwigendera Col.Patrick Karegeya ngo niwe wamufatiyeho pistol amutegeka kuva kubutegetsi kuko icyo gihe wari umuyobozi mukuru wa External Security Organization ariyo yaje guhindurwa National Security Service (NSS) akaba ariwe wamukuye kubutegetsi kubera kutigirira ikizere kwa FPR.
BASANGIRA AMARASO, NTIBASANGIRA AMATA.
Nyuma yuko babonye ko bamaze kwica no guhamba,no guhambiriza abo batavuga rumwe,cyangwa abo babonaga ko bashobora kubarusha imbaraga muri politike y’Urwanda yaritangiye kugaragara ko ,noneho haba hagiye kubonaka ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu.Aho niho FPR yahise itangira guhangana nabahanga muri politike kugirango ibahambirize hakiri kare kuko amatora yari yegereje kandi amashyaka rya PL na PSD bari bari bafite uburambe mukurwanya igitugu.
Ibyo byatumye FPR ikora ibishoboka byose kugirango yigarurire bamwe mubayobozi bayo mashyaka kugirango akorere mu kwaha kwabo, abatabyemera bahambirizwe riva, abasigaye bayoboke abatebyemeye babashinje ingenga bitekerezo, aha rero niho indagu za magayane zatangiye gusohora aho zivuga ko uRwanda bazarwigera ariko nyuma bakarwamburwa nk’ubufindo.
Ikimenyetso cyo kwamburwa ubutegetsi,ni uko Abatutsi bagombaga gusubiranamo kugirango kwa gusenyera kumugozi umwe bihite birangira bityo haboneke icyuho muri bo,noneho abazabusenya bazabone inzira yo kubusenya.Nibwo abitwaga ibikomerezwa nka Dr.Gahima Gerald,Dr.Rudasingwa Theogene,Col.Karegeya Patrick,Gen.Nyamwasa nabandi batangiye gucaho maze indagu ziba zirasohoye,kuko ababushyizeho,ninabo bazabukuraho.
Bitewe ni uko igihe cy’ubuhanuzi cyari kitaragera,nta witwaga icyitso (,) cyangwa akadomo (.) cyangwa akanyerezo (-) ariko ubungubu kubera ubuhanuzi bubamereye nabi,igihe cyabwo kikaba gisohoye,wa mwuka wibyitso urongeye uragarutse,na none nk’uko padiri THOMAS ahora abisubiramo uko ibihe bihora bisimburana iteka N’UBUNDI BYONGEYE GUTANGIRIRA aho byatangiriye nimubacika cumu b’urwagasabo.