Gen.Nyamwasa ubuhanuzi bumusohoyeho.

Nyamara n’ubwo umuhanuzi Majeshi Leon ahanura akabizira,mugerageze murebe ibyo Imana yavuze niba ar’ukuri cyangwa atar’ukuri,Imana yavuze yuko Gen.Kayumba Nyamwasa atazapfa ahubwo azareba kuvaho kwa Paul Kaga,ariko atazigera aba perezida w’Urwanda,ndetseUwiteka Imana yogera kugaragaraza ko,Kayumba amanuwe mu ntera ubuyobozi bumunyuze mu ntoki atazigera abugeraho nk’uko abitekereza.


Ntayindi mpamvu ibitera n’uko abanyarwanda bamaze kumwimika mu mitima yabo,bamubona nk’umuntu ukomeye ushobora kubatabara,akaba ariyomvu amwiyumvamo bose babishatse bagarura amaso k’Uwiteka kuko ibyo bamutekerezaho atariko Imana ibibona ccyangwa bitari mu migambi y’Imana yo mu ijjuru.

Ibi ndabivuga nshingiye kubuhanuzi twagiye tubagezaho,ndetse bamwe mubanyaryango ba RNC banga umuhanuzi Majeshi cyane kubera ubuhanuzi ahora asohora kandi abanyarwanda bakabufataho ukuri kuburyo ubuhanuzi busa naho bubavangira!

Ntabwo rero Gen.Kayumba NYamwasa tumwanga,ariko kandi nta nubwo twareka Imana dukorera ngo tumushyigikire,kandi tuzi icyo Imana yamuvuzeho,nicyo Imana yavuze ku Rwanda n’abanyarwanda,ariko kandi na Kaga Paul nawe aririwe ntaraye nubwo akeka ko Nyamwasa ashobora kumukura ku ngoma,siko bimeze ahubwo Uwiteka Imana azakoresha umugaragu wayo Nebukadinezzari niwe uzasohoza umugambi w’Imana kubanyarwanda!

Ibi nibyabindi twavugaga ko,abnanyarwanda bakwiye kuva mukinyoma bagashyigikira Umwami w’Urwanda KIGELI wa V Ndahindurwa kugirango abanyarwanda bagera kumahoro arambye!Ariko ibi byose harimo abahisemo kubyirengangiza bibwira yuko ubwinshi bw’ikinyoma bushobora guhinduka ukuri.

Ariko igishimishije ni uko ubuhanuzi buri munsi uko bwije niko bugaragaza imigambi y’Imana kubantu bayo,ariko kandi kwirukanwa kwa Nyamwasa SA,birmo icenga rikomeye rya politike twababwiye ubushize ko batangiye guca urubanza rw’ubwicanyio bugiye gukorerwa abanyarwanda mbere yuko bubaho,kuko bazi neza aho jenocide ibageze.

Ibi byose birimo kubaho akaba ar’ugushaka inzira yogusenya umwakagara ngo ave ku ngoma,ndetse bakaba bazi neza ko,abanyarwanda nyuma yiyi ntambara bashobora kuzarega umuryango wabibumbye,kuba waremeye ko habaho ubwicanyi bukurikira jenocide yakorewe abatutsi.

Nyamara amashyaka atavuga rumwe na Kigali yarakwiye kuba yahumutse akamenya ikirimo gukorwa murwego rwa politik e mpunza mahanga yerekeye kubanyarwanda.Ubu harabahutu bibwira yuko bashobora gufata ubutegetsi,nyamara ntibishoboka nta nubwo bizabaho bitavuye kubushake bwabo,ahubwo kuko Uwiteka Imana ariko yavuze.

Hari abatutsi bibwira ko bakomeye nabo bashobora gukuraho Kaga Paul,ariko uko bucya bukwira bias naho Kaga agenda agira imbaraga kubatavuga rumwe nawe,nyamara wakwitegereza neza kumuntu uzi gushishoza ahubwo ugasanga kugira imbaraga kwe ariko kuva kubutegetsi!ndabizi neza ko iyi mvugo bigoye kuyumva icyo nshatse,kuzamurwa bisobanura kumanuka ,no kumanuka bisobanura kuzamurwa!.

e-mail:inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar