Congo:Niki cyihishe inyuma ya ONU kwikura mu mugambi wo kurwanya fdlr.

Nk’uko byatangajwe na ONU,kumunsi wejo,yavuze yuko yikuye mu mugambi igikorwa cyo kurwanya fdlr kubera yuko leta ya Congo Kinshasa yanze gutanga cyangwa kwirukana abasilikare bakuru (2) umuyobozi mukuru w’igisilikare FARDC ndetse n’umuyobozi mukuru w’igipolice.


Leta ya Kabila yatangaje ko yatangiye igikorwa cyo kurwanya fdlr nyamara byari biteganijwe ko icyo gikorwa izagikorana n’ingabo za ONU,amakuru agera ku inyangenews ni uko icyo gikorwa leta ya Congo yagikoze yonyize aho kugez’ubu udashobora kumenya nimbi bakiri kurwanya fdlr cyangwa batayirwanya

Aya makuru yagizwe ibanga rikomeye kuburyo ONU yo itanemera ko icyo gikorwa cyatangiye,kuko ntamakuru arikumenyekana aturuka kurugamba aho izo ngabo zirimo kurwanya fdlr.

Kuba ONu yikuye muri icyi gikorwa,bishobora kuba bihishe byinshi,ikigaragara ni uko byanze bikunze leta ya Kigali izemera imishyikirano byaba Atari ibyo,bikaba biozagorana cyane kugirango amatora ya 2017 ashyirwe mubikorwa.

Impuguke mu byapolitike mu karere kibiyaga bigari baratangaza yuko fdlr yongeye gutsinda leta y’uRwanda igitrego kimwe kubusa muri dipolomasi politike mpunzamahanga,nk’uko minisitiri w’ingabo Kabarebe yabyivugiye yuko amahanga adashaka kurwanya fdlr,niba ruko bimeze se bon ka leta nizihe ngamba bashyize imbere?

Ese baramva kuyoboka intambara aricyo cyemezo simusuga,ese bayobowe yuko intamabara isenya itubaka,ubu se igihe bibatwaye kubaka igihugu iyo baza kwmera imishyikirano ubu igihugu cyari kuba kigeze hehe?

Byumvikane neza yuko iyo ntambara bashyize imbere ubundi isobanura ubugwari muri politike kuko banze kuyoboka inzira yamahoro,ese niki kibabwira ko iyo ntambara bazayiysinda?Nimba bananiwe fdlr bazabasha gutsinda intambara bazaba barwanywa nabanyarwanda bose cyangwa nisi yose!

Skip to toolbar