Brig. Gen. Frank Rusagara wahoze muri RDF yatawe muri yombi.

Brig. Gen. Frank Rusagara wahoze muri RDF yatawe muri yombi.

Frank Rusagara wahoze mu ngabo z’u Rwanda uri mu bari mu kiruhuko cy’izabukuru yatawe muri yombi muri iki cyumweru ku mpamvu zitatangajwe.


Aya makuru yaje kwemezwa na Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF) abitangariza The New Times.

Kuri ubu iperereza ku byo ashinjwa ngo riracyakorwa.

 

Mbere yo gusezererwa mu ngabo z’igihugu mu mwaka ushize, Rusagara yari arangije imirimo yari yashinzwe ya ‘attaché militaire’ muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Mbere yigeze kuba Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo. Mu yindi mirimo yakoze, yabaye umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

 

Amakuru atugezeho mu kanya,aravuga ko,Gen.Rusagara yatawe muri yombi kubera gukekwaho,kuba yaba akorana na RNC,nkuko bitangazwa nabaduhaye amakuru badashaka ko,amazina yabo ashyirwa ahagaragara,ngo bamuhimbiye ibindi byaha bijyanye no kuba yaranyereje imitungo y’igihugu kuburyo ibyo byaha atazabona uko abisimbuka.

Nkuko mubizi neza ko,nta butabera buri mu gihugu,birumvikana ko,azacibwa igihanga,ibi nta bwo biteguwe none,ahubwo ni dossier yatangiye mu minsi yashize mbere yuko bamujyana mu kiruhuko kizabukuru bakaba barabaje kumukuraho  icyo cyubahiro kugirango bitazateza umutekano mucye mu ngabo,dore ko,nawe bivugwa ko,yaba yarafite igice kitari gito ubuyobozi bwa RDF.

Turakomeza gukurikirana iyi nkuru tumenye uko igiye gukorwa hanyuma tuzakomeza kubagezaho uko amakuru yose alimo kugenda atangwa nabamwe bakora mu nzego z’ubutasi kugirango murusheho kumenya ibibera mu gihugu cyanyu.

Skip to toolbar