Birangiye leta ya FPR,yemeye imishyikirano na FDLR.

Amakuru aturuka mu nego za perezida Paul Kagame mu rwego rw’ubutasi,zikonara nawe kuburyo bwa hafi,dore yuko har’inzego z’ubutasi zizwi,zinafite amazina ,hakaba nizindi zidafite amazina cyane za kagame kugiti cye zidafite aho zihuriye n’izitwa izego z’igihugu.


Aya makuru yizewe kandi afite gihamya,avuga yuko haba har’ibihugu by’ibihangage bimaze kumisha leta y’Urwanda yuko Paul kagame akwiye kumvikana cyangwa gushyikirana n’umutwe wa fdlr umaze imyaka irenga 20 urwana na leta y’Urwanda.

 

Kagame akaba yari yarigize indakoreka kubijyanye n’imishyikirano hagati ye,na fdlr,ibi rero bikaba bimaze kurambirana,none akaba yasabwe kwemera nta mananiza akumvikana nabo atavuga rumwe nabo,ibyo bikaba biturutse kukifuzo cya perezida wa Tanzania yagejeje kubihugu bibaha imfanyo.

 

Twabibutsa ko,umwaka ushize ariho perezida w’America yasuye igihugu cya Tanzania agasiga atanze amabwiriza yuko Tanznia ikwiye gufasha kurangiza intambara imaze igihe kinini mukarere,ibyo bikaba bitarashimishije nyakubahwa Paul Kagame warumaze igihe yarigaruriye akarere kose.

 

None ubu politiki ya munyangire ikaba imaze kumenyekana cyane kubamushyigikiraga,akaba arimpamvu yategetswe kuba yakumvikana vuba na bwangu nabo atavuga rumwe nabo cyane umutwe wa fdlr,abatujejeho aya makuru baratangazaa yuko,ngo kagame ng’ubu yananiwe gucira cyangwa kumira,ario ngo munama yamuhuje na Gen.Nyamvumba,Gen.Kabarebe,Gen.Nziza,Gen.Karenzi Karake,ngo bemeje yuko bagiye kwemera iyo mishyikirano ariko birinda gufata icyemezo batarabaza umusaza mukuru Tito Rutaremara nabandi bagize agatsiko k’ubwicanyi ka FPR.

 

Amakuru akomeza avuga yuko ngo nyuma yiyo nama bahise bahamagaza abasivile bibnikomerezwa birimo Ministiri Musoni James na Tito nabandi ngo bemeza yuko bagiye kwemera imishyikirano,ariko bakazahita batanga ruswa y’incamugongo kubayoboi ba fdlr kuburyo bazahita bitandukanya nuwo mutwe nyuma kuba bazaba bamaze kwinjira mu gihugu.

Ndetse bikanavugwa yuko ngo bazahita batangiza intambara kugirango abo bahutu bashaka kugaragaza imbaraga muruhando rw’amahanga zizahite ziburizwamo.Undi yagize ati,ahubwo izaba ibaye inzira nziza yokuburizamo imbaraga za Twagiramungu amaze igihe arata ko akorana na fdlr hamwe nabasangira ngendo ba PS Imberakuri.

 

Ibyo birigutegurwa cyane ko,gahunda y’amatora azaba muri 2017,yegereje,bakaba bashaka gukora vuba nk’uko umwakagara yabisabye yuko bagomba gukora ibishoboka byose ntibasangire ubutegetsi n’interahamwe zasize zimennye amaraso wagirango zamurushije kumena menshi.

 

Ubwo rero urabewumva birenge niwowe ubwirwa,fdlr abanyarwanda babateze amaso,muhora muvuga yuko muaharanira uburenganzira bwana ba banyarwanda,reka turebe rero igihe cy’ukuri n’ikinyoma kigiye gushyirwa ahagaragara,usibye yuko,ari nako ubuhanuzi buvuga yuko fdlr izagirana imishyikirano na leta,ariko bakazaba ibisambo bakazarya intoryi bityo bikazavamo ubuhemu hagati yabasanbgira ngendo.

Skip to toolbar