Barasaba gusubizwa mu bihugu baturutsemo.

Amakuru aturuka mu mpunzi zo mukarere k’ibiyaga bigari,ziganjemo abakongoman bavuga ururimi rw’ikinyarwanda,hamwe nabanyarwanda by’umwihariko bo mu bwoko bw’Abatutsi,aravuga yuko nyuma yaho bakuriwe mu murwa mukuru wa Nairobi mu gihugu cya Kenya,bagatwarwa ahitwa Daabu,biravugwa ko,ubuzima bwabo butameze neza kuburyo abayandikishije nk’Abakongo ubu barimo basaba umuryango wabibumbye ishami rya HCR ko basubizwa mu gihugu baturutsemo cya Congo.


Ikinyamakuru inyangenewss.com cyifuje kumenya impamvu abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bo batatwawe Iddaabu,umwe mubaduhaye amakuru utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we,yatubwiye ko,abahutu bahunze cyera bo basigaye mu murwa wa Nairobi kuko bafatwa nk’Abene gihugu.

Twibutse yuko izo mpunzi zigizwe n’Abarundi, Abanyarwanda , Abacongoman yaba abavuga ikinyarwanda biyita abanyamurenge,ndetse nabakongo nyirizina,ikintu kibabaje kandi giteye agahinda,ubwo umuhanuzi Majeshi Leon yageraga mu gihugu cya Kenya.Yakiriwe nabacongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda biyita abanyamurenge yabahanuriye yuko Uwiteka Imana avuze yuko,kubera bimakaje umuco w’ikinyoma muri 2014 ukuboko k’Uwiteka kuzaaremerera kubera kwijandika mubikorwa by’ubutasi aho bagambanira inzira karengane ziba zahunze ibihugu byazo.

Ubu buhanuzi twabushyize ahagaragara ariko ntabwo babyizeye kugeza ubwo byabasohoyeho,kubera kutumvira Imana ndetse no kugira inda nini ivanze n’ubusambo ndetse badatinya no kumena amaraso yabakiranutsi.Igihe cyaje kugera nyuma y’umwaka umwe ubuhanuzi busohotse iby’Uwiteka yavugiye mukanwa k’Umuhanuzi bibasohoraho.

Byabaye kubera gukururana kwa leta ya Kenya n’umuryango wabibumbye aho leta ya Kenya yashinjaga impunzi yuko zaba zifite uruhare kubikorwa by’iterabwoba bikomeje guteza umutekano mucye muri iyco gihugu,ariko na none bias nibyabaye uruhurirane rw’ibibazo kuko na leta y’uRwanda yari yasabye leta ya Kenya ko,impunzi zakwirukanwa mu murwa mukuru wa Nairobi kugirango abo yabuze izabashe kubabonera munkambi z’impunzi.

Nk’uko rero amakuru dufite abivuga,izo mpunzi zikomeje guhura nibibazo bikomeye aho baribwa n’amasazi yo mu bwoko bwa tsetse iki kikaba kimwe mubihano Uwiteka Imana ahanishije impunzi zo mukarere kubera kutumvira Imana nyamara birirwa basenga bavuga ko bakorera Imana.

Ubusabe bwabo kugez’ubu bikaba bitaramenyekana ko bizemerwa cyangwa butazemerwa,gusa uwashobora yakuramo ake karenge usibye bikigoranye kuko barinzwe n’ingabo zicyo gihugu bitoroshye kuva munkambi ngo bajye hanze yayo,nibahame hamwe bihane basenge Imana nyuma yokwihana no kwezwa wenda Uwiteka namara gucururuka azabagirira imbabazi yumve gusenga kwabo.

Tuboneyeho gusaba impunzi z’Abanyarwanda kwitandukanya nibikorwa bibi bidahesha Uwiteka icyubahiro cyane cyane ibikorwa byokugambanira bagenzi babo,mumenye neza ko,ni mukomeza ibyo bikorwa bigayitse muzagwa mubuhungiro kuko Uwiteka adashobora kwihanganira abiyitirira izina rye kandi ngo bongere bakore ibikorwa byo kugambanira bene data muri kristo Yesu.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar