Banze kurya intonorano za FPR,bahuga igihugu.

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangenews,avuga ko,umukozi w’Imana Esthe Murebwayire Marie,ubu ubarizwa mu gihugu cy’Ubuholland,ngo yanze kurya intonorano za fpr,bituma ahunga igihugu.Amakuru afite gihamya avuga ko,umuhanuzi-kazi tuvuze hejuru yakunze kugaragara cyane mubikorwa byo gukangurira abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bari barahunze igihugu cy’uRwanda nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.


Amakuru agera ku kinyamakuru inyangenews,avuga ko,umukozi w’Imana Esthe Murebwayire Marie,ubu ubarizwa mu gihugu cy’Ubuholland,ngo yanze kurya intonorano za fpr,bituma ahunga igihugu.Amakuru afite gihamya avuga ko,umuhanuzi-kazi tuvuze hejuru yakunze kugaragara cyane mubikorwa byo gukangurira abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bari barahunze igihugu cy’uRwanda nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda bo mu boko bw’Abahutu bahungiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo yitwaga Zaire icyo gihe,maze umuhanuzi-kazi Marie amaze kwakira agakiza nyuma ya jenocide,ahabwa umuhamagaro n’Uwiteka Imana yo mu ijuru,imutegeka kujya gucyura abahutu b’impunzi akaba ari nabwo bwoko akomokamo.

Yagiye mu mashyamba ya Zaire nk’uko amakuru dufite abivuga,maze impunzi zibasha kumva ubutumwa bwiza Imana yari yamuhaye maze s’ugutaha bakora iyo bwabaga,ariko si bose batashye,ahubwo hari nabandi banze gutaha bavuga ko,uyu muhanuzi-kazi yaba akoreshwa na FPR,ariko mu byukuri nta bwo byari byo,kuko yabwiraga abahutu ko, bagomba kwihana bakikuraho umuvumo wamaraso ya jenocide bakoreye abanyarwanda bene wabo bab’Abatutsi.

Marie yagiye agaragaza ibihamya uburyo leta ya mrnd yakoze amanama agera kuri 14 yo kwica abatutsi,izo nama zabereye ahitwa kumusozi wa Jari,ndetse Imana yanamubwiye ko,ubwoko bw’Abatutsi ar’ubwoko bwayo bwite,ubu butumwa abahutu benshi bwatumye bamwanga cyane kuburyo amakuru dukura mu murwa wa kigali avuga ko,n’umubyeyi we,witabye Imana muri 2009,abahutu banze kumufasha gushyingura umubyeyi we,harimo na murumuna we witwa Imeritha wari yarafunzwe na gacaca nyuma akaza gufungurwa akikoma mukuru we Esther ngo niwe wamufungisheje kubera jenocide yakorewe abatutsi.

Amakuru avuga yuko bamaze kwanga kumufasha gushyingura umubyeyi we waguye mubitaro by’umwami Faisari,ngo yahamagaye umuhanuzi Majeshi Leon wo mu bwoko bw’Abatutsi amusobanurira urugomo abahutu benewabo bamukoreye bakaba banze ko ahambisha umubyeyi we,ubwo ako kanya Leon yahise ahamagara umugabo witwa Mugabo Festo usengera muri Zion maze baraza bashaka isanduka nziza ikwiliye gushyingurwamo umubyeyi w’umukozi w’Imana ndetse banacukuza imva nziza yogushyunguramo umubyeyi we maze abahutu barahasebera!.

Ibi ntibivuze ko umuryango wa Marie cyangwa abana be batari bakoze iyo bwabaga ngo bakore icyo gikorwa,ariko amafaranga barayafashe bayaguramo isanduka wagirango bagiye gushyinguramo imbwa,ayandi bayashyira kumufuka,bacukuza imva iteye isesemi,barangije baramubwira bati ngaho zana babatutsi bawe wirwa uvugira ukabarata,batangajwe no kubona imihango yose ikorwa neza cyane kuburyo bamwe bahise bihisha bavuga ko ngo abatutsi bashobora kubashyira muri gereza.

Nyuma yurwo rupfu rw’umubyeyi we,yahamagawe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu igirango imuhe ikiraka cyo kujya gucyura abanyarwanda b’impunzi babahutu bari ubihugu bituranye n’uRwanda ndetse nibiri kure yarwo.Yitabaje umuhanuzi Leon bajya muriyo nama yamaze amasaha agera kuri (4) bashaka ko,bakwitwaza ubuhanuzi bwokwereka impunzi ko guhunga ar’umuvumo,bakirengagiza yuko nabo mbere yogufata igihugu babanje kuba impunzi.

Inama yarangiye basabye aba bakozi b’Imana bombi ko bazongera guhura bazanye draft igaragaraza amafaranga azacyenerwa kugirango babashe kurangiza icyo gikorwa,amakuru avuga ko bagiye umuhanuzi Leon afungura igitabo cy’ubuhanuzi bareba ibyo Imana yavuze basanga badakwiye gukora icyo gikorwa bari bamaze gusabwa na leta ya FPR.

Ahubwo basanze ko nibaramuka batinze mu makoni bazagwa muri icyo gihugu,ubwo Marie mu gihe yarakijijinganya,Leon yakuyemo ake karenge,nyuma y’iminsi mike Imana ibwira Marie iti ese urakora iki muri iki gihugu?Ubwo nawe yahise akuramo ake karenge,ubu akaba ari mu gihugu cy’Ubuholland aho arimo gukra imurimo w’Imana kuburyo budasanzwe nk’uko Imana yabimubwiye nubwo we,atarazi uko bizasohora cyangwa uko bizagenda.

Uyu mukozi w’Imana amaze guhishukirwa kuburyo budasanzwe uburyo inama yabereyeIbeinjing mu gihugu cy’Ubushinwa yo kuzamura abategarugori ngo bareshye nabagabo ko,icyo kintu atar’umugambi w’Imana,ahubwo ko,umudamu akwiye gusubira mu mwanya we Imana yamushyizemo,akuba umugabo,bityo akarushaho guhishukirwa no guhabwa imbaraga imbaraga z’umuzuko kugirango bazahure itorero rya Kristo Umwami Yesu.

Abanyarwanda nabanyamahanga mukomeze kumsengera kuko Imana igambiriye kumukoresha ibikomeye mu isi yabazima.Abagore benshi bamaze kwigira ibyigenge kuburyo nabitwa ko,bakijijwe babaye nkapagani,kubwamahirwe rero kuba tubonye umuntu Imana ishyize hejuru abagabo cyane dukwiye kumufata mu mugongo kuko Imana izamukoresha iby’ubutwari.

Abazungu benshi aganira nabo,batangazwa cyane nuburyo akoresha n’Imana kuburyo budasanzwe,kuburyo bamwe mubazungu babagabo bamuhishuriye icyatumye abagore babasha kugira agaciro kuruta abagabo ngo byatewe n’intambara zabaye mu bihugu byo mu Burayi iya mbere niya kabiri yisi yose kuburyo byahitanye abagabo benshi bityo hagasigara abagore gusa icyo gihe bigatuma biremera amategeko abaha agaciro kuruta abagabo.

Ibyo iyo babivuga ngo babivugana agahinda gakomeye,kuburyo batakaje ikizere yuko Imana yabagarurira agacira “Abagabo” bahoranye,ariko bakomeje kwiringira Imana yo mu ijuru kubera ijambo bahabwa nuwo munyarwanda –kazi Imana imaze kuzamura kurwego mpunzamahanga.

Skip to toolbar