Amazi yarenze inkombe.

Amakuru aturuka ikigali kubantu ba hafi cyane bakorana n’umukuru w’igihugu,ndetse umwe mubaduhaye aya makuru akaba yasabye ko,amazina ye,atatangazwa kumpamvu z’umutekano we.Yamenyesheje ikinyamakuru inyangenewss.com,ko,umukuru w’igihugu aherutse kuganiriza abantu bamwe bakekwa kuba ar’inshuti ze.


Amakuru aturuka ikigali kubantu ba hafi cyane bakorana n’umukuru w’igihugu,ndetse umwe mubaduhaye aya makuru akaba yasabye ko,amazina ye,atatangazwa kumpamvu z’umutekano we.Yamenyesheje ikinyamakuru inyangenewss.com,ko,umukuru w’igihugu aherutse kuganiriza abantu bamwe bakekwa kuba ar’inshuti ze.

Yabatangarije yuko ngo ,ajya ababazwa cyane n’abasirikare bamwe na bamwe baguye kurugamba kubera ikinyoma cya perezida M7 utarifurizaga Urwanda ko,rwagira intwari kurusha igihugu cya Uganda.

Yakomeje agori ati,ndetse n’intambara yabereye igisangani muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo,ngo imvo n’imvano yaturutse kuri ibyo bibazo.Agahamya ko,amaze gukeka ko,bamwe mu bitwa inshuti ze,ngo baba baramubeshye kubera amakuru bagiye bamuha ajyanye nabitifuriza Urwanda amahoro.

Ngo yaba amaze gutahura ko ngo bagiye bamukoresha amakosa kubera imyanya y’ubuyobozi barimo,ngo none bigeze aho igihugu cyose acyikorera kumutwe we,bigaragara ko,ariwe utavuga rumwe na leta ye,abereye umuyobozi ngo kandi afatanije nabandi kuyobora igihugu.

Amakuru aturuka kuri uwo muyobozi wo kurwego rwohejuru,avuga ko,ngo kagame yaba atangiye kwicuza mu mutima we,nyamara akaba nta muti abona wogukemura ibibazo bimuri imbere,ngo bamwe mubo baganiraga,bamusabye ko,yaklora ibishoboka akumvikana nabahutu batavuga rumwe na leta ye,noneho abatutsi bamurwanya kuko Atari benshi,bagasigara bonyine.

Undi yavuze ko byaba byiza yumvikanye nabose aho kugirango ubwami busubire ku ngoma,ngo kubera ko ubwami butangiye guteza ibibazo ugereranije no mu myaka yashize aho ntacyo bavugaga ngo none,bikaba bias naho bafite gahunda.Iyo nama yarangiye nta mwanzuro bagezeho cyane ko,umukuru w’igihugu yari yabahamagaye agirango abaganirire ibibazo by’igihugu bigeze nabo bagire icyo babivugaho.

Bamwe mu bageneral bakekwaho kuba bashuka umukuru w’igihugu ndetse bakanamuha amakuru atariyo,haravugwamo minisitiri wa defance Jeneral James Kabarebe,Jeneral Nziza Jack,Jeneral Ibingira Fred,mu magambo yijwi ryorohereje yavuze ko,ngo harabantu bashaka kumukura kubutegetsi bakoresheje imyanya barimo kugirango aveho nk’uko Kayibanda yakuwe n’igisirikare ngo babone uko bima ingoma.

Yarangije avuga ko,ngo bitazabahira kuko aho kugirango bafate iyo myanya bidaciye muri demokarasi yamatora ngo ahubwo azemera bose babihomberemo.Abari muri icyo kiganiro ngo bagize ubwoba bukomeye bose batashye badafite umwanzuro,ariko bamwe muri bon go bemeza ko bazamusaba umubonano bakamusaba ko abo bajenerali batabwa muriyombi aho kugirango bateze intambara.

Ikindi gice ngo gisanga ko gukomeza gufunga abajenerali aruguha imbaraga abatavuga rumwe n’ubutegetsi,noneho ibintu byihise biba urudubi,ngo bamaze kubona ko,babuze umwanzuro bavuze ko bazongera guhura bakaganira ku kibazo cyiruhije umukuru w’igihugu bakiyemeza kukimufashamo ngo kuko buriya yabahamagaye kubera yabagiriye ikizere gikomeye kurusha abandi.

Skip to toolbar