Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi za leta y’urwanda,urwego rw’iperereza rwitwa NSS,bamwe mu bagize urwo rwego rw’iperereza bafuje ko batangariza abanyarwanda imigambi mibisha irimo gutegurwa nabakuru b’inzego z’iperereza,ariko badusabye ko,amazina yabo a
Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi za leta y’urwanda,urwego rw’iperereza rwitwa NSS,bamwe mu bagize urwo rwego rw’iperereza bafuje ko batangariza abanyarwanda imigambi mibisha irimo gutegurwa nabakuru b’inzego z’iperereza,ariko badusabye ko,amazina yabo atashyirwa ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo.
Badutangarije ko,kuwa 23rd Nyakanga 2014,ikigali habereye inama yahuje abajenerali barimo Nziza,Karenzi Karake,Col.Munyuza na Gen.Paul Kaga,umurongo w’ibyigwa kwari ukurebera hamwe uburyo baca intege abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwabo abo bita ‘Negative Forces’.
Iyi nama yaje ikurikira iyindi yayibanjirije aho bigaga kukibazo cya fdlr uburyo igiye gucyurwa mu gihugu,ko badakwiye kuyemerera,ariko nyuma yo kumenya imyanzuro y’inama ya LONI,AU,SADC,bahise bongera guhura byihuse kugirango barebera hamwe uburyo bagiye guhangana n’ikibazo cyo gutaha kwa fdlr aho bizaba bigaragara ko,ikinyoma fpr yakoreshega kizaba kigeze kw’iherezo.
Hemejwe bidasubirwaho ko,basohora $15 y’America maze bayanyanyagize mubarepubulike batavuga rumwe n’ubutegetsi kugirango abanyamuryango babo batangire bave mu mashyaka yabo,uwo mugambi ukazahera muri fdlr aho bamwe mubazaba bahawe amafaranga bazemera gutaha badacyuwe namahanga bityo bikagaragara ko,amahanga ariyo arinyuma ya fdlr ariko ubundi fdlr idakeneye ko amahanga agira uruhare mu itahuka ryabo.
Ibi bikaba birigutegurwa kugirango abasirikare ba fdlr batazashyirwa mugisirikare kuburyo bugaragara bujyanye n’imishyikirano,kuko nibiramuka bibaye gutyo leta ya fpr izaba igaragaye ko,itsinzwe imbere yamahanga,ibi bikaba bijyanye n’ubuhanuzi buvuga ko,fdlr izagirana imishyikirano na leta ya fpr ariko bamwe muri bo,bazarya intonorano kuko bagiye guhabwa agatubutse.
Amakuru akomeza avuga yuko,ngo andi mafaranga azashyirwa mu ishyaka rya RNC,kugirango bagurire abanyamuryango biryo shyaka bateze umwiryane bigaragare ko,habonetsemo ukutavuga rumwe nabayobozi ba RNC ihuriro nyarwanda.
Plan B.
N’ugushaka abayobozi bose bayoboye amashyaka agaragara ko,akomeye mu mahanga,bagahabwa utuzi twa Munyuza,kugirango barebe ko barushaho kugabanya ibibazo leta y’Urwanda igiye guhura nabyo biyoroheye nagato,akaba ariyo mpamvu ubu isigaye ikoresha ibinyamakuru bitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa kigali aho bamaze kubaha amarafanga kugirango bandika basebye Twagiramungu,ubwami,ndetse n’ishyaka RNC.
Ibyo bikaba bikorwa byitirirwa abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bemeye kurya intonorano”Inyama ziterekerejwe”iyo ngengabitekerezo ikaba irimo gukwirakwizwa n’ibinyamakuru nka inumanews.com,ikazeiwacu.fr,veritasinfo.fr,ibyo binyamakuru akaba aribyo bikomeje gukwirakwiza ibihuha kubujyanye n’ubutegetsi bwa kigali.
Umwanzuro wabaye ko,hagomba gukorwa ibishoboka byose bakica abanyamakuru b’inyangenews kuko icyo kinyamakuru gikomeje kwandika amwe mu banga ajyanye n’ubwami,ndetse bikaba bigaragara ko,bamwe bakorera inzego z’ubutasi batanga amakuru kuri icyo kinyamakuru bityo bigatuma imigambi yabo ihinduka impfabusa.
inyangenewseditor@gmail.com