Amabanga y’Ikuzimu kumugabane w’Africa.

Ubushize IKAZE IWACU yatangaje inkuru yavugaga ku ruhererekane (Network) rw’abamaneko ba DMI rwubatswe na maneko Théophile Habakurama ubu ubarizwa mu mugi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho yirirwa ahuza ibikorwa byo gushimuta abanyarwanda batavuga rumwe na leta ya FPR. Itohoza IKAZE IWACU yakomeje gukora ryerekana ko abamaneko bakorana na Théophile batari gusa muri Kenya, ahubwo « network  » ye ni nini cyane muri Afrika.


 

Théophile Habakurama

Iri tohoza ryaratujyanye ritugeza no muri Afrika y’uburengerazuba, aho yakoze cyane akazi ko kuneka abanyarwanda, mbere na nyuma yuko u Rwanda rufungura ambasade muri Nigeria mu mwaka wa 2011, aho yakoze igihe mbere yo koherezwa muri Kenya.

Inzira Théophile yanyuzemo ngo agere muri Afrika y’uburengerezuba ni ishuri. Uyu mugabo yagiye mu gihugu cya Ghana ngo agiye kwigayo kaminuza, ariko ntiyikozaga mw’ishuri. Mu gihe abandi banyeshuri babaga bari kwiga muri za weekends we yabaga yafashe ingendo yagiye muri Togo (MWESE MUZI KO TOGO YIGANJEMO ABANYARWANDA BENSHI B’IMPUNZI), kuneka abanyarwanda batuyeyo.

Muri aka kazi ko kuneka muri TOGO, Théophile Habakurama yakoranaga nundi musore witwa NAHIMANA JULES. Uyu NAHIMANA JULES nawe ngo yiganye na Théophile muri iyo kaminuza yo muri Ghana. Uko rero bakoraga ubumaneko muri Togo, bageragayo bagashaka amayeri yo kwiyegereza abanyarwanda b’impunzi bahatuye babereka ko ari bamwe muri bo gusa bo bakaba ari abanyeshuri biga muri Ghana.

JULES NAHIMANA KUMUNSI WAMBERE IKIGALI

JULES NAHIMANA K’UMUNSI WA MBERE I KIGALI

Ariko ngo Théophile ntiyorohewe cyane muri aka kazi ko kuneka muri Togo, kubera ko urubyiruko rw’abanyarwanda b’impunzi rwari rwarishyize hamwe mu kitwa J RAC (SOMA JIRAKE), rwaramutinyaga cyane ndetse n’ababyeyi babo ntibamushiraga amakenga. Akenshi ngo Théophile yavaga muri Ghana abazaniye impano (cadeaux), maze bakibaza ubuntu uwo muntu abafitiye bakumirwa. Théophile ngo yajyaga muri Togo yikoreye bimwe mu bikoresho bakoreshaga mu bitaramo nka Radio n’ibijyana nayo byose, ndetse ngo rimwe na rimwe yateguraga za sorties agasohokana n’urwo rubyiruko akajya kubasengerera, akanabatembereza hirya no hino.

Nyuma rero Théophile yaje kwigarurira imitima ya bamwe babonaga ko ari umuntu mwiza cyane. Aha twavuga nk’uwitwa BAGIRISHYA VIATEUR, na MUKURU WE BAVUKANA, NDETSE N’UWITWA GATETE CHARLES. Aba bose ariko babaga bakurikiye amafaranga yabahaga na kuriya yabasohokanaga uko babishatse, ubundi nabo bakamufasha gukwiza ingengabitekerezo ya FPR mu bandi basigaye bose.

VIATEUR NUWO UFITE MICRO

VIATEUR N’UWO UFITE MICRO

Hagati aho hari abanyarwanda bamwe bamubereye ibamba ndetse banabuza abana babo kujya bitabira ibitaramo n’izo sorties Théophile yabaga yateguye. Aba rero ntibaguwe neza na gato, kubera ko Théophile yatangiye kujya abahigira hasi kubura hejuru, abatera ubwoba ko azabashyirisha ku ma listes ya leta ya FPR ashyirwaho abajenosideri. Ibi bikorwa byose yabikoraga hagati y’umwaka wa 2007 na 2008.

THEOPHILE MU RUGO KWA VICENT ( BIKEKWA KO IYI FOTO YAFASHWE MU KWA 12- 2009

THEOPHILE MU RUGO KWA VINCENT ( BIKEKWA KO IYI FOTO YAFASHWE MU KWA 12- 2009

Abanyarwanda baganiriye n’umunyamakuru w’IKAZE IWACU babaye muri Togo, bavuga ko byageze aho baza kubura burundu Théophile bibaza iyo yarengeye, ariko ngo hashize igihe baje kumenya ko yari yaragiye mu Rwanda gufata amabwiriza, nyuma ngo yagiye mu bihugu byo mu majyepfo ya Afrika: Afrika y’epfo cyane cyane mu mugi wa Durban. Nyuma ya 2009 yagarutse nanone muri Afrika y’uburengerazuba Ghana, Togo), ariko icyo gihe noneho ngo yari afite ubukana bukaze n’amafaranga menshi cyane kurusha mbere.

Ayo mafaranga niyo yakoresheje yigarurira abandi banyarwanda benshi. Aha twatanga urugero nka NZABANMWITA VINCENT, yari umuganga kuri Hôpital ST JOSEPH I LOME muri Togo. Uyu muganga kandi yakomeje gukorana na Théophile Habakurama, ndetse n’igihe yari yaragiye gukora muri ambasade muri Nigeria.

NZABAMWITA VICENT (UMUGANGA WARIYE KW'IFARANGA AKARYOHERWA UBU AKABA YARAYOBOTSE )

NZABAMWITA VINCENT (UMUGANGA WARIYE KW’IFARANGA AKARYOHERWA UBU AKABA YARAYOBOTSE )

Aya makuru akomeza avuga ko Théophile Habakurama amaze kujya gukora muri ambasade muri Nigeria muri 2011, uriya Nzabamwita Vincent niwe wasigaye ari ijisho rye muri Togo, ngo byageze n’aho Théophile yamushakiye pasiporo yo mu Rwanda, anamushakira akazi ajya kwigisha muri CATHOLIC UNIVERSITY Y’I KABGAYI. Ibi Théophile yabikoze mu rwego rwo kumuvana muri Togo, kuko atari akizewe n’abandi banyarwanda ni ukuvuga ko byari busigaye bimukomereye ngo abaneke nka mbere.

Undi wakoranye cyane na Théophile Habakurama ni uwitwa Manoel Gael. Uyu nawe ngo yakoranye cyane na Théophile kugeza ubwo yamwizeye cyane akanamuhuza n’abasirikari b’u Rwanda, bari baraje kwiga muri Ghana mw’ishuri ryitwa COFFI ANNANI PEACE KEEPER INSTITUTE  RIRI AHIRWA  RABADI MURI ACCRA, GHANA. UYU MANOEL GAEL YABASHIJE KUJYA BATANGA AMAKURU Y’UBUTASI MU BURYO BWIHUSE BINYUZE KURI BARIYA BANYESHURI. ICYO GIHE HARI MBERE GATO YUKO U RWANDA RUFUNGURA AMBASADE MURI NIGERIA.

MANOEL GAEL, UBU ASIGAYE ABARIZWA MU BIRWA BYA MAYOTTE AHO YIMURIWE ABIFASHIJWEMO N'UYU MANEKO THEOPHILE HABAKURAMA

MANOEL GAEL, YANYUZE MU BIRWA BYA MAYOTTE AZA KUJYA I LILLE MU BUFARANSA BYOSE ABIFASHIJWEMO N’UYU MANEKO THEOPHILE HABAKURAMA

Uyu MANOEL GAEL ni we wafashije mu gutanga amakuru yuzuye ku mwarimu w’umunyarawanda wigishaga muri UNIVERSITY OF GHANA, witwa SINAYOBYE EMMANUEL, ubu amarewe nabi cyane leta ya FPR imuziza ko yanze kuyikorera binyuze kuri bariya ba maneko bayo. Ubu ntahumeka, leta ya FPR yirirwa imuhiga bikaze cyane ndetse ubu banamuhimbiye ibyaha bya jenoside ngo azafungwe. Gusa ngo kuba afite ubwenegihugu bwa Ghana, byamuhaye akantu k’agahenge gatoya. 

ANDI MAKURU  YEREKEYE SINAYOBYE NUKO MANEKO THEOPHILE HABAKURAMA YANAGERAGEJE KUBA INSHUTI Y’UMUKOBWA WE (BOYFRIEND), ARIKO NTIBYAMUKUNDIRA BITEWE NUKO UWO MWANA W’UMUKOBWA AKUNDA GUSENGA ATAGIRA IMICO MIBI, BITYO NGO UYU MANEKO NTIYABASHIJE KUMUSHUKISHA AMAFARANGA YABAGA YAHAWE N’INKOTANYI.

IKINDI TWASHOBOYE KUMENYA NUKO AHO MURI GHANA THEOPHILE YABASHIJE KWINJIZA MURI NETWORK YE UWITWA MUSHIMIYIMANA JEAN (UFITE ISHURI RYIGISHA INDIMI MURI GHANA, ACCRA). Uyu  MUSHIMIYIMANA ngo yaba ari umuntu wikundira cyane ifaranga, ku buryo iryo Théophile yarekuraga ritamuguye nabi.BYARANGIYE AMUSHAKIYE UBURYO BWO KUJYA MUNAMA Y’UMUSHYIKIRANO I KIGALI, HANYUMA NDETSE AMUFASHA GUHANAGURA DOSSIER YA GACACA YARI IMURIHO ANAHABWA PASIPORO ARONGERA AGARUKA KU KAZI MURI GHANA.

UYU MUSHIMIYIMANA JOHN  YAKUNZE GUKARAGARA AKENSHI YAKIRA DELEGATION YA AMBASADE HARIMO NA THEOPHILE, N’ABANDI BENSHI BAKORA MURI AMBASADE.  YANAGARAGAYE KANDI MU BIKORWA BYA FPR BIRIMO GUFUNGURA RWAND AIR MURI GHANA.

Undi waje kwinjizwa muri Network ya Théophile ni uwitwa JEAN PAUL NDICUNGUYE, ubu ubarizwa ACCRA muri Ghana. Ni nawe uhagarariye Diaspora nyarwanda (intore) GHANA. Uyu NDICUNGUYE, akoresha amazina ya NSENGIYUMVA JEAN PAUL, akaba afite numero ya telefoni +233 248918168 na adresi ya E-mail: Ndic-jp@yahoo.fr. Mission yahawe ni ukubuza epfo na ruguru impunzi z’abanyarwanda yibanda cyane ku bize cyangwa abafite utuzi tumeze neza. Akunze kwikoma cyane abarimu bigisha muri za kaminuza zitandukanye muri Ghana, ndetse n’abakorera amadini, ariko bakaba batavuga rumwe na leta ya FPR-Inkotanyi.

JEAN PAUL NDICUNGUYE N'UMURYANGO WE BAKIRI KUMWE

JEAN PAUL NDICUNGUYE N’UMURYANGO WE BAKIRI KUMWE

Nubwo Théophile ubu ari kubarizwa i Nairobi, ntabwo avana ijisho ku bamaneko bari muri Network ye hirya no hino. Urugero ni nk’uriya twavuze haruguru witwa NAHIMANA JULES. Amakuru IKAZE IWACU ifitiye gihamya yemeza ko Jules Nahimana yakomeje gukorana hafi na hafi na Théophile, ndetse akaba aherutse kuza kumureba i Nairobi, aho yari yamutumiye ngo amugezeho amabwiriza mashya y’akazi. Nyuma yo kubonana, Jules Nahimana yahise ajya i Kigali, dore ko ngo kuva yahunga muri 2010 yari atarongera gukandagiza ikirenge cye mu Rwanda.

Aya makuru akomeza avuga ko Théophile Habakurama ari we washakiye ibyangombwa umubyeyi wa Jules Nahimana, ariko ku kiguzi cyuko nawe azajya abanekera abandi banyarwanda baza muri Cameroun kuhashaka ubuhungiro. Uyu mugabo, se wa Jules ngo ayobora ikitwa ADRA mu bihugu bya CAMEROUN, TCHAD, GABON, CENTRAL AFRICA, CONGO BRAZAVILLE ndetse na EQUATORIAL GUINE.

Birumvikana ko ari umuntu ufite ubushobozi bwo kuba yamenya abanyarwanda b’impunzi cyane cyane ko ADRA ikorana bya hafi na HCR. IKI KIGUZI NGO CYAGEZWEHO K’UBUFATANYE BW’UWO MUHUNGU WE  BINYUZE KURI MANEKO THEOPHILE HABAKURAMA. UYU JULES UBU URI KUBARIZWA MU RWANDA, NTAGUSHIDIKANYA KO ARI MU KAZI KANDI BIRUMVIKANA KO ARI IKIBAZO KU MPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIRI MURI AFRIKA Y’UBURENGERAZUBA CYANE CYANE KO AHAZI, YAHAKURIYE, ARAHIGA. YABAYE MURI MALI GUHERA MU 1997-2005, COTE D’IVOIR 2005-2007, GHANA GUHERA  2007-MAGINGO AYA. Ngayo nguko!!!

 

Skip to toolbar