Alice Umuhoza yarusimbutse!
Kuwa 22.Gicurasi 2014, umunyamakuru w’inyangenews,yarusimbutse,ubwo yaragiye gushaka impapuro ze, z’inzira ku kigo gishinzwe amategeko bita RCK,iki kigo gishinzwe gufasha impunzi kubona ibyangombwa by’ubuhunzi bibatwara mu mahanga.
Yagiyeyo yahamagawe nicyo kigo,maze umwe mubakozi bahakorera,ahamagara umuyobozi mukuru w’impunzi Uwayezu Emmanuel umaze igihe ahiga umunyakuru w’inyangenews kubera gushyira imikorere ye,yokugambanira abo ashinzwe kurindira umutekano.
Twabibutsa yuko agambanira cyane cyane abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi,bize batemera repubulika ya lll itemewe n’amategeko.Ibyo ntibikuraho ko nabahutu batumvikana na leta y’ikigali,atabacisha umutwe.
Ubwo umunyamakuru wacu amaze kugera kuri RCK,bahise bahamagara chairman Uwayezu aza yarunguriwe ameze nk’intare ishonje,maze,ahita yinjira muri office,ajya kugambana uburyo uwo munyamakuru baza kumukina agafatwa avuye kuri RCK,agahita acishwa umutwe byitwa ko yahuye nabagizi ba nabi.
Ubwo akimara kwinjira,ako kanya umunyamakuru w’inyangenews nawe yahise akuramo ake karenge,akaba Atari ubwa mbere bamuhamagaye bamuteze gushimutwa muri ubwo buryo,kuko no kuwa gatatu w’icyi cyumweru bari bamuhamagaye maze haza wa mugande ukorera leta ya Kigali witwa Shabani,maze aramutegereza aramubura bahamagara umunyamakuru w’inyangenews ababwira ko,azaza kuwa kane.
Ubwo Shabaan ntiyabaye akije ahubwo noneho hiyiziye rukara rwigisunzu rugenda rutseta ikirenge kugirango asohoze umugambi mubisha yatangiye kuva kera ariko ntumuhire,leta y’Urwanda ikaba imushinja gukora akazi ke nabi,kubera amwe mumakuru yatanze akajya ahagaragara ko akorana na leta y’ikigali.
Ubuhanuzi bwa 2013,buvuga ku mpunzi zo mukarere kibiyaga bigari,ko,ukuboko k’Uwiteka kuzabaremerera kubera ibikorwa by’ubuhemu n’ubutasi bakorera bagenzi babo,ni muri urwo rwego leta ya Kenya yafashe icyemezo yirukana impunzi zose ziri mu murwa wa Nairobi yaba abafite akazi cyangwa abiga amashuri makuru cyangwa abanza.
Ubu izo mpunzi zikaba ubu zibarirwa ahitwa KAKUMA nimubutayu bubi cyane ndetse haba ni sazi ya tsetse!Ubundi buhanuzi bukavuga ko,ubwo turavuga ubuhanuzi bwa Majeshi Leon yuko izo mpunzi zo mukarere zizicwa n’inzara ariko cyane cyane abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi nibo bazahazaharira kuko abahutu bo, bahunze cyera kuburyo mubujyanwa kakuma bo ,ntibarimo.
Ibi byose babitewe nubugome bakorera bene wabo batariho urubanza,reka na Emmanuel akomeze amene amaraso dore ko,kuri we, ar’ibisanzwe ntagitangaza kirimo,ariko bitinde bishyire cyera bizasobanuka.Ubundi buhanuzi buvuga yuko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu,bazahiga umuhanuzi Majeshi Leon,ariko ngo kubera Uwiteka yanyuranije nabo kubikorwa bibi bakomeje gukora,ngo Uwiteka azabatsinda kandi azamunyuza imbere yabo bamureba kuburyo ntacyo bazamutwara kandi bazicuza icyatumye biha guhiga umuhanuzi udafite aho ahuriye nabahutu nabatutsi.