ABIYITA INTWARI ZA DEMOKARASI N’IBISAMBO BYAGAMBANIYE UBWAMI BW’URWNDA.
Ikinyamakuru inyangenews kiranenga abiyita intwari za demokarasi zagambaniye Ubwami bw’uRwanda n’abami b’Urwanda.Ikinyamakuru inyangenews kimaze gusoma ikinyamakuru ISHEMA cyandikirwa mu Rwanda kirasanga ibivugwa ko kuwa 25/09/2011 hazibukwa intwari za demokarasi za gambaniye ubwami bw’Urwanda bitari bikwiye.
Kugeza ubu bakaba baradushyize mukaga gakomeye gashingiye kubusambo bwabiyita intwari za demokarasi ziganjemo Abahutu n’Abatutsi bibisambo bashyize mukaga rubanda rw’Umwami rwari rusanzwe rubana neza rwaje kubibwamo amacakubiri y’amoko kugeza aho ubu babana bishishanya bitarigeze bibaho mu gihe Abami b’Urwanda bayoboraga uRwanda.
Mubyukuri abateguye kwibuka izi gahunda zo kwibuka abazanye amacakubiri mubanyarwanda ntasoni bafite,kubona batekereza ko aba banyamacakubiri bakwiye gushyirwa imbere y’abami b’Urwanda nikigaragaza ko umuzi woguhembera amacakubiri y’amoko bakiwufite mu mitwe yabo no mu mitima yabo.
Uhereye kuri KAYIBANDA Gerigoire wabaye perezida w’ubwoko bumwe bw’abanyarwanda ntabwo yarakwiriye guhabwa icyubahiro cyo kwitwa intwari ya demokarasi n’ubwo byatuma atazuka ariko kandi ntibikwiye.
Gerigoire Kayibanda n’abambari be barimo:
- Dominiko Mbonyumutwa
- Yosefu Habyarimana Gitera
- Anastazi Makuza
- Baritazali Bicamumpaka
- Lazaro mpaniye
- Aloyizi munyagaju
- Thadeo Bagaraza
- Gaspari Cyimana
- Magisimiliyani Niyonzima
- Karcveri Ndahayo
- Izidori Nziyimana
- Kaliyopi Mulindahabi
- Amandini Rugira
- Tewodori sindikubwabo
- Otto Rusingizandekwe
- Yohani Batista Rwasibo
- Prosperi Bwanakweri
- Alegisi Karekezi
- Germani Gasigwa
Mu byukuri nkuko umunyamakuru yarangije iyi nkuru asaba abanyarwanda kugira icyo bavuga kuri iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru ISHEMA gifite No.24, 22 Nyakanga – 05 kanama 2011.Iyi nkuru ifite umutwe wa magambo uvuga ngo ITIKU RIKOMEYE MU KWIZIHIZA ISABUKURU YA DEMOKARASI N’UBWIGENGE MU RWANDA mubyukuri s’ukurwanya aba banyacyubahiro ahubwo ni ukugaragaza ukuri nyako gushingiye ku mateka nyayo.Ndagirango nibutse abanyarwanda ko Umwami mutara lll Rudahigwa yatanze yatangiye inzira yogushaka ubwigenge,ababirigi bafatanyije nabo twavuze hejuru baramugambanira atararangiza guhabwa ubwigenge yaramaze gusaba.Amakuru avuga ko Umwami KIGELI V Ndahindurwa ariwe waje gukomeza inzira Mutara lll yari yaratangiye babonye ko abami b’uRwanda babateze imitego yose badafite aho bamenera bahitamo gukubita kudeta ubwami bw’uRwanda.
Twakibutsa Umwami Mutara lll Rudahigwa ariwe waciye uburetwa abatutsi bakoreshaga abahutu,agaca ubuhake abatutsi babibonye gutyo batangira gushaka uburyo bamugambanira bakoresheje abahutu n’ababirigi bari babarinyuma.None se iyo niyo demokarasi?mu byukuri abantu bakwiye kuvuga ukuri kugirango tuve mukangaratete,aho kugirango abana babanyarwanda bahore bakurira mu mhanga kubera ubusambo bw’agatsiko kabantu batanarenze n’amakumyabiri.Abanyarwanda nibadahaguruka ngo barwanye ibyo bitekerezo bishaje ingaruka nitwebwe zizageraho.
Tuvugishije ukuri icyubahiro cy’Ubwami mu byukuri ntaho gihuriye nibindi kuko hejuru y’Umwami haba Imana yonyine dore ntanuwashaka kuba Umwami ngo abigereho kuko abanyarwanda bakifitiye Umwami wabo ndetse hakiyongeraho n’Umwami wabami ariwe Yesu kirisitu,ugiye kudutabara mu minsi yavuba.
Twabamenyeshaga ko e-mail ya byaruhanga I itagikora bitewe n’uko yakoranaga na RPRK ibeshya ko izacyura Umwmi w’uRwanda uri mubuhungiro,bakaba baranyuze umwe mubanyamakuru yakoranaga nabo bakamuha amafaranga akabaha pass word bakoreshaga murwego rwoguhana amakuru no kuyatunganya bakinjira muri e-mail ya byaruhangaissac@gmail.com kugirango babone inkuru na raporo batanga ibukuru.
inyangenewsinfo@gmail.com
Iddirisa Maniraguha
BUJUMBURA