Abanyarwanda mushaka impinduka,dore ibyo mukwiyekwirinda,inda nini,kutagaragaza inzara,kwihangana,kurangwa n’ubupfura.

Amakuru agera kukinyamakuru inyangenews,aturuka mu gihugu cy’Uganda,avuga ko kuwa 11/10/2011 ahagana mu masaa cyenda kugeza mu masaa mbiri zijoro,ahitwa NSAMBYA mu murwa wa kampala habereye inama yeteguwe n’umwe mubakozi b’Umushinga witwa JRC ushinzwe gufasha impunzi Zose ku isi,murwego rwogutanga ibyokurya.Gusa ikiza cyabarugigana ntibashobora kunguka batashoye nkuko Paul Kagame akunze kubigenza.

Amakuru dufite avuga ko uyu muryango washinzwe na kiliziya Katolika witwa umuryango wabajeziwite.ngo ubusanzwe uyu muryango ushinzwe ibikorwa by’ubutasi, bya kiliziya Katolika,bivugwa ko ngo waba uyobowe n’umujeneral kugeza ubu tutaramenya amazina ye,tukaba dukomeje gukora iperereza tukaba tuzabagezaho amazina ye munkuru zacu z’ubutaha.

Abari muri iyo nama ya J.R.S, bagera kuri 6, harimo abahoze mu gisirikare cya RDF bakaba barahunze igihugu,yuko iyi nama yahamagawemo abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi gusa,bivugwa yuko ngo uyu muzungu uhagarariye ikinyamakuru cyitwa IRISH NEWS PAPER mu gihugu cyo muri Irilande.

Uyu munyamakuru yabwiye abatutsi batumiwe muri iyo nama,ko we yifuje guhura nabayarwanda babatutsi,ngo kuko loni itemera ko abatutsi bahunga ngo kuko ingoma yabo ari iyabo,ngo akaba yarifuzaga ko bamuha amakuru ahagije kugirango azashobora ngo kuvuguruza icyemezo giteganyijwe gufatwa mukwezi kwa 6 kijyanye no kwambura ubuhunzi impunzi z’Abanyarwanda.

Icyatangaja abo banyarwanda babatutsi baraho muri iyo nama,ngo ni ukuntu yababajije niba haba hari abantu biteguye gutera leta y’Urwanda no guhindura ibintu muri rusange,bose bahurije ku ijambo rimwe bavuga yuko ngo,biteguye,ariko kujyeza ubu ngo bakaba bategereje ko nibura haba hari umuntu watangariza abanyarwanda ko bamufasha bagakuraho mwene Rutagambwa.

Gusa abari muri iyo nama,ntibabuze no kunegura uwo muzungu ndetse nuwo munyarwanda watumije iyo nama,twirinze kuvuga amazina ye kumpamvu z’umutekano we,kuko amakuru menshi niwe wayaduhaye,bamuneguye yuko ngo ubusanzwe nta jambo ritagira inzoga,ngo ariko bo umuzungu yabakuyemo amakuru yishakiraga ananirwa no kubaha agafanta.

Nyuma y’ukwezi kumwe nanone haje abandi bazungu 2 tukaba twirinze kuvuga igihugu baturutsemo mu rwego rwokurinda umutekano w’uwaduhaye amakuru,biravugwa yuko ngo ubu mu gihugu cya Uganda hamaze kugera abazungu 2 baturutse mu bihugu bikomeye ku isi,ngo ikibazanye ngo n’ugushaka nanone abanyarwanda bo mubwoko bw’Abatutsi arikobo gato bavangamo n’Abahutu ngo kugirango bagire icyo bababwira kubijyanye n’ishyaka rya RNC

Abo bazungu bavuga ko ngo bagerageje guhamagara abantu benshi batandukanye babaza uburyo ababona iryo shyaka ngo niba abanyarwanda bose baryibonamo cyangwa niba bataryibonamo,ni muri urwo rwego bohoreje umwe mubanyarwanda bari bagezeho ngo bamubaze abashe kubaha amakuru,nawe yirinda kugira icyo avuga ngo kuko atarazi icyo baba bahatse,yahise yitabaza ikinyamakuru inyangenews,ngo kibafashe gukora raporo kuri RNC,bemereye amafaranga menshi atagira ingano ikinyamakuru inyangenews,harimo no gushakira abanyamakuru hamwe n’ikinyamakuru ubuhungiro mu bihugu byabo.Kugirango babashe gukora umurimo w’ubunyamakuru mubwisanzure.

Ubwo abanyamakuru b’inyangenews,bahise babatera utwatsi,nkuko mbere byagenze kubutumire bw’inama yabereye NSAMBYA,gusa icyo abanyarwanda bakwiye kumenya ni uko bakwitonda mu bihe bisa nk’ibi,kuko bamwe bashobora kuzagwa mubutayu batageze mu gihugu cy’Amasezerano.

Ese nikuki bashaka kumenya ko abanyarwanda RNC bayemera cyangwa batayemera?utekereza ko ababantu ari inyungu zihe baba bafitemo?niyompamvu umuntu akwiye kwiruka afite impamvu,atari kubona ishaa itamba ngo utambane nayo.

KAgenza Narisis.

inyangenewsinfo@gmail.com

{mp3}test{/mp3}

Skip to toolbar