Abamennye amaraso,bakamena amata,har’icyo basigaje kweri?

Bamennnye amata ku giti cy’inyoni 2003.

 Mu itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru inyangeNews,twashatse kumenya imwe mu mpamvu zaba zitera leta y’Urwanda kwibasira abaturage ishinzwe kuyobora,kuko ntabwo bisanzwe kuko leta ubusanzwe abanyarwanda bayita umubyeyi.

 


Biragoye rero kubona umubyeyi ushobora kwanga abana y’ibyariye akabacamo ibice ashingiye kumbaraga zabo cyangwa intege nke zabo,bamwe bakaba abatoni,abandi bakaba abagaragu,aha umuntu akaba yakwibaza ati kuba leta yarafatwaga nk’umubyeyi ubu ikaba ifatwa nk’umwicanyi byagenze bite?.

 

Byaba byaratewe niki?umuntu iyo avuze amakuru nkaya usanga abambari ba FPR,batangira gutukana ku mbuga za internet nka twitter,cyangwa facebook,uyu usanga ari wa mucyo mubi birirwa bigisha abantu ngo biheshe agaciro,Sinzi niba kwihesha agaciro bisobanura gutukana,ariko kandi biranumvikana cyane rwose.

 

Ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose,uyu n’umugani waciwe nabakurambere, ese wowe wavuga ute ko umuntu nka perezida w’igihugu yavuga mumfura zateranye zimushagaye zimutezeho ijambo rihumuriza, yarangiza ati amazira ntoki!! mu nteko,yuzuyemo abagabo nagore Imfura n’Imfura kazi!!,bose bagakoma amashyi bakabuzwa niki kwitabira iyo ntero mu gihe bose bahindutse inkoma mashyi!

Ndibuka ko 1994 hamenetse amaraso menshi cyane,ingabo za FPR,zitabara abaturage dore ko ari nabo bari bateye abaturage,aho nshatse kuvuga ko iyo FPR yubahiriza imishyikirano,ntigire ubwoba ngo kuko abahutu bari benshi cyane twari kwinjira muri demokarasi ntamaraso amenetse,ariko ibyo FPR yarabyanze ikoresha amayeri yose ashoboka ngo habeho intambara.

 

Kugirango ibone uko ifata igihugu kuko yar’imaze kubona ko abahutu biteguye gutsemba abatutsi,ariko abahutu iyo baza kureba kure,perezida Habyarimana agapfa bakamureka akagenda kuko nubwo bamuhoreye ntibyababujije ko bibagiraho ingaruka.Nuko baradukira bamena amaraso baturuka haruguru na FPR ituruka hepfo maze bahurira hagati abana babanyarwanda bacirwaho iteka.

 

Ntibyatinze intambara barayihosha,ariko hasigara ibisigisigi byayo,ngaho batangira gufunga abamennye ayo maraso igice cya M.R.N.D kirafungwa,hasigara igice cya F.P.R na nubu gikomeje kwidengembya,ubwo bigeze muri 2003 F.P.R itangira kwereka abanyarwanda ko nta mukino ifite mu banyarwanda,  nibwo yatangiye kumena amajyi y’inkoko kugira ngo izabo boroye za kizungu zibone isoko.

 

Sibyo gusa,ahubwo baba badukiriye n’amata y’inyambo n’inyamibwa,bayafatira ku giti kinyoni ibyinsi barabyubika,umugabo umwe naramwemeye we yaravuze ati amata yanjye ntimuyabogore reka nicare hasi nyanywe kugeza nyahumuje sinakubwira yatangiye saa tatu zigitondo ageza saa kumi nimwe atarayahumuza ariko yari yagerageje.

 

Umucyecuru twari kumwe ati mwana wa! Igihugu kimennye amata kikamena amaraso muzaba mureba ibizakurikiraho,ubwo ibyo byose byakorwaga mu rwego rwokugirango inka zabo z’inzungu zibone isoko mu banyarwanda,Dr.Efelmu KABAYIJA arabica biracika abanyarwanda bararira Babura uwabahoza,abandi bati nuko se iwabo bishyuriye perezida kagame amashuri niyompamvu abyitwaza!?Abandi bati reka da!Kagame afite inka nyinshi z’inzungu basahuye za bagogwe bazikura igisenyi babeshya ko zibwe nabacengezi,bazimvanze n’inyarwanda maze abagogwe basigara bavuma abahutu kandi zibwe n’Abatutsi!.

 

Skip to toolbar