03rd Sep 2014 Njyanwa mu iyerekwa.

03rd Sep 2014 Njyanwa mu iyerekwa,nerekwa ibintu byanteye ubwabo cyane,nabonye ukwezi kumanitse kw’ijuru isanzwe,hanyuma gutanga urumuri rukomeye cyane kuburyo nabashaga kureba akantu kose kari mukwezi hagati kaba agato cyangwa akanini,nerekwa mukanya gato ukwezi guhindukamo IFARASI,ariko ni ubwo kwari guhindutsemo IFARASI yakomeje kwaka nk’ukoukwezi kwaka bisanzwe ariko kuri mu ishusho y’IFARASI.


Ngiye kubona inyuma yiyo Farasi mbona haturutse iyindi Farasi isa iya mbere,mbona iturutse munda ya maganga yinjira muri ya Farasi ya mbere,kuburyo yaboneraga cyane uko yinjiraga kose narayibonaga,uko yageraga mubice by’ubumubiri wiyo Farasi yahindutse ukwezi,niko ibice by’inyuma byose byahitaga bizima.Mbona igeze mu ijosi ishaka gusohoka mukanwa kiyo Farasi yaka mucyimbo cy’Ukwezi igeze mu ijosi isihokamo yose iva muri yayindi uyakaga maze yayindi yakaga nk’ukwezi ihita irazima.

NB:Umucyo wavaga muriyo Farasi,wacaniraga igihugu cy’Urwanda igihugu gifite umucyo udasanzwe,ariko mukanya ko gihumbya,igihugu cyose cyahise gihinduka umwijima kuburyo utashoboraga kureba umuntu uri imbere yawe muri metero (20).

Aho nari nicaye nerekwa ibyo,kuruhande rwanjye hari umugabo abonye igihugu gihindutse umwijima,ahita ava ku ntebe yari yicayeho ahita akurwamo imyenda,maze mbona anteye umugongo ahinduka umugore ufite mubikari hatubutse ntaganzwa nuwo mugabo uhindutse umugore maze aravuga ngo singombwa ko abanut bagenda bambaye imyenda ngo kuko umwijima uhari uarahagije ko buri muntu akore ibyo yishakiye.

Uwanyerekaga ibyo arambwira ati mwana w’umuntu igihe kirarangiye cy’imbabazi z’Urwanda kuko igihugu cyose cyambuwe umucyo kikaba gihawe umwijima,umucyo w’Urwanda urarangiye kuri iyi leta ntuzongera kuboneka ukundi igihugu kigiye mu icuraburindi kuburyo budasanzwe.

Dore igihe babwiriwe banze kwihana none imbabazi zabo imbere y’Uwiteka zirarangiye ahubwo ibyahanuwe bigiye gusohora nk’uko Uwiteka Imana yabivuze uko niko Uwiteka Imana ya Israel ivuze.

Skip to toolbar