Kagame Paul atangiye gusarura umusaruro w’ubumagigiri mu muryango nyarwanda!!!

      pk_is_iron

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye Abanyarwanda guhagarara ku ndangagaciro zabo, bakigira ku bandi ariko birinda guhinduka ngo babe nka bo, mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu yabereye i Kigali yahuriranye n’umunsi mukuru w’intwari z’igihugu.

Muri ayo masengesho azwi nka ‘National Prayer Breakfast’, Kagame yasabye Abanyarwanda guharanira kubaka imiryango ikomeye kugira ngo n’igihugu gikomere gihereye kuri iyo miryango ifite imbaraga.

Mu kwitangaho urugero, Kagame, w’imyaka 68, umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, wavukiye i Tambwe mu karere ka Ruhango, rwagati mu gihugu, yavuze ukuntu we n’abandi benshi batavukiye mu bucyene, ariko bagakurira mu bucyene nk’impunzi, nyuma yuko imiryango myinshi y’Abatutsi yari yarahunze ubwicanyi n’itotezwa ryari ririho mu Rwanda.

Yagize ati: “… Jye ntabwo navukiye mu bucyene… Mvuka ndi umwana muto ntabwo naburaraga… Ariko nyuma yaho, nkura, ubucyene buraza pe!

“… Ariko nkura nakuriye mu buhunzi [muri Uganda], … ujya ku murongo gufata iposho. Iposho murayizi? … Ufite akebo mu ntoki bakagushyiriramo.”

Kagame yavuze ko ibyo ari ingorane abantu banyuramo hirya no hino, ariko ko hari ikindi kintu cy’ingenzi abantu bakwiye kugira ari cyo “resistance” cyangwa “kwihagararaho”.

Yagize ati: “Dukwiye kugira resistance muri mwe, ukanga gushyirwa hasi.

“N’iyo wanshyira hasi physically [ku mubiri], roho yanjye ntizajya hasi.

“Ibyo ni byo byubaka abantu, ni byo byubaka imiryango, ni byo byubaka igihugu. Ni byo byubaka ibihugu.”

Kagame yongeyeho ati: “Urancubya gute? Wanyica, wandusha imbaraga wanshyira hasi, ariko ntushobora kurusha imbaraga umutima wanjye.”

Ntibisobanutse neza abo Perezida Kagame yavugaga mu buryo buteruye, ariko avuze ibi mu gihe u Rwanda rumaze igihe rwotswa igitutu n’ibihugu by’amahanga – ku isonga haza Amerika – birushinja kugira ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu.

‘U Rwanda ntiwaruhindura nk’ikindi gihugu’

Muri uko guharanira gukomera, Kagame yavuze ko abantu bashobora kurebera ku bandi babona bakora neza ariko avuga ko umuntu adashobora guhinduka wa wundi areberaho kabone nubwo yaba akora neza.

Ati: “Ntushobora kuba nka wa wundi wakoze ibyo ushima. Ahubwo wamwigiraho ukarushaho kuba muzima, mwiza… N’igihugu ni uko. U Rwanda ntiwaruhindura nk’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.”

Abwira abari mu masengesho ariko yibanda cyane ku rubyiruko, Kagame yavuze ko gusenga no kwemera ari ibintu by’ingenzi.

Yavuze ko bigomba gufasha abantu kwigira ku bandi no guhindura imyitwarire itari myiza ariko ashimangira ko bigomba no gufasha umuntu kwanga gucishwa bugufi.

Kagame avuga ko kwanga kuba uwo utari we bitavuze kwanga kwigira ku bandi ndetse no guhindura imyitwarire ushingiye ku byo wabonye ku bandi.

Gusa, abwira urubyiruko, yavuze ko rutagomba guhindura indangagaciro zirurimo ngo rwihutire gutwarwa n’ibyo rwize ahandi. Kuri we ngo ibyo byaba ari ukubaho utariho.

Kagame yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo batitaye ku bigero byabo by’imyaka. Avuga ko muri iki gihe hari abantu (urubyiruko) bagerageza kuba abo batari bo.

Avuga ko umuryango ukwiye gufasha abana bagashobora kwihanganira ingorane bahura na zo mu buzima.

‘Abantu babiri bananirwa kubana bate?’

Kimwe mu bibazo yavuzeho ni gatanya (ugutandukana kw’abashakanye) zikomeje kwiyongera, cyane cyane mu bagishakana.

Yavuze ku muntu uherutse kwandika ahantu ko yatashye ubukwe bw’abana batatu (ubukwe butatu), hatarashira umwaka abo bose bakaba bari bamaze gutana. “Ariko ubwo yavuze batatu, bashobora kuba bari na mirongo itatu ahubwo.”

Yagize ati: “Abantu babiri bananirwa kubana bate?”

“Erega abantu baranihanganirana.”

Muri uyu muhango w’amasengesho uba mu ntangiriro ya buri mwaka, nta cyavuzwe ku nsengero zimaze igihe zifunzwe. Hari abanyamadini bamwe bakomeje kwinubira – ariko baterura – ko bujuje ibisabwa ariko insengero zabo ntizifungurwe.

Ubwo aheruka kuvuga kuri iki kibazo mu mpera y’umwaka ushize, Perezida Kagame yavuze ko iyo byose biba bituruka kuri we, yashoboraga gufunga insengero zose.

Nk’uko yabivuze icyo gihe, yibajije niba hari iterambere izo nsengero zigeza ku Banyarwanda, amagambo bamwe mu banyamadini banenze.

Mu masengesho ya none, Kagame yavuze ko ingorane umuntu ahura na zo mu buzima, hamwe n’ukwemera Imana, byuzuzanya, bigatuma umutima n’umubiri bikomera kurushaho.

Ati: “Ukamenya ko Imana yakuremye uko umeze, ndetse ukamenya ko yanaguhaye byinshi. Igisigaye ari wowe kubireba, ukabibona, ukabimenya, ukabikoresha.

“Ntabwo Imana yajya ihora iza kukwibutsa.”

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar