Biracyagoye ko muri Uganda haba amatora ashingiye kubushake bw’abaturage!!!

Mu gihe Hategerejwe amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda, impungege zikomeje kuba zose kuva Leta ya Kaguta Yoweri Museveni yatanga itegeko ryo gukuraho internet mu gihugu hose ubu abantu bakaba bari mu mwijima w’ikoranabuhanga kandi nyamara amakuru bakurikirana ku mbuga nkoranyambaga bayasorera.

Kaguta Yoweri Museveni wigeze kwibasira abategetsi b’Africa avuga ko ari abanyagitugu kandi ko bagundira ubutegetsi mu gihe bavuga demokarasi mu magambo ariko ntibiyishyire mu bikorwa. Ubu niwe uhanganye n’umwana abyaye «BOB WIN Robert KYAGULANYI» afitiye impungege ko azamutsinda amatora y’umukuru w’igihugu, ariko Museveni akaba atiteguye kurekura ubutegetsi mu nzira ya mahoro.

Kuba Kaguta Yoweri yategetse ko bakuraho internet hasigaye umunsi umwe gusa ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu ni kimenyetso cy’uko aziba amatora y’umukuru w’igihugu nkuko asanzwe abigenza. Abaturage bose bamaze kumurambirwa kandi na we arabizi gusa yakomeje kwinangira umutima.

Yatinye guha umuhungu we ubutegetsi Gen. Keinerugaba Muhoozi, kugirango batazagira ngwiki, ariko igihari ni rya isesengura twigeze kubakorera tubabwira yuko Museveni arashaka kugwa ku butegetsi kugirango hatazakurikizwa itegekoshinga maze umuhungu we azahite afata ubutegetsi akoresheje ingufu za gisikare cya UPDF.

Ahejeje KIZA BESIGYE mu nzu y’imbohe, amaze iminsi asaba ko KIZA yarekurwa kuri bond, cyangwa cash bail ariko Dr. KIZA Besigye yarabyanze.

Birumvikana ko internet bazayisubizaho amatora y’umukuru w’igihugu yarangiye, gusa nabwo ntabwo bisobanutse neza kuko barimo kwikanga imyigaragambyo yabaturage kandi bakaba bazi neza ko Donald Trump ashobora kuba ya yinjiriramo bagahura nuruva gusenya.

Usibye ko bikigoye kuko Uganda n’uRwanda ni hima empire y’America kuko aribo bashinzwe akarere kibiyaga bigari, n’ubwo Abahutu bashatse guhangana n’America bagashyigikira RUSSIA na China, nabyo bishobora kutazabahira nta bwo ari bya vuba aha.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar