Ifatwa rya president Nicolas Maduro ryatumye inzika n’inzigo by’abega birushaho gutumbagira!

Usesenguye neza imikorere ya bayobozi bayobora ibihugu byabo bitandukanye byo kw’isi, uburyo imikorere yabo imeze n’uburyo babikoramo (governance) abenshi cyangwa ahenshi uzasanga barihanduye abayoborwa kuba abacakara babakorera ibyo badashaka kuko aribo ba bayobora.

N’ubwo wenda benshi bavaho ku butegetsi ntibakurikiranwe bitewe n’uko baba barishyiriyeho itegeko ribakingira kugirango ntibazakurikiranwe.

Biterwa ni uko abakabaye bashyiraho itegeko ryo kuzakurikirana (parliamentarian nor legislature) usanga nabo barasangiye n’umukuru w’igihugu ibyiza by’igihugu, kuko mu gushyiraho iryo tegeko usanga hashorwamo amashillingi y’umurengera, ndetse ugasanga n’urukiko (court) rubihaye umugisha maze abazava ku butegetsi bagatangira gushisha bumva.

Iyo bimaze kugenda gutya, usanga abategetsi batangiye no gutekereza yuko byashoboka nti bazakurwe ku butegetsi. Iyi mitekerereze nta bwo yiganje ku mugabane w’Africa gusa, ahubwo no ku mugabane wa Asia iyi mitekerereze irahagwiriye cyane.

Si nibwira yuko kuba ibihugu byasigaye inyuma mu iterambere, ari cyo kibazo cyatuma abantu bagira imitekerereze nk’iyo, kuko no gutera imbere nabyo bituruka mu bitekerezo. Ahubwo urebye ni kamere muntu yo gushaka kwikubira ibyiza by’igihugu kugirango itsinda rimwe ribe ari ryo ribaho neza, naho abandi bagahinduka kuba abagaragu babo.

Gusa birababaza cyane kuba wanga guteza imbere abantu bawe cyangwa umuryango wa we, rubanda akaba ari bo baza ku gutegekera urugo rwawe wategekaga nabi bakarukwirukanamo kubera ko wabaye umuyobozi mubi, hanyuma bagafata umutungo wa rubanda wafashe nabi uko wishakiye wibwira yuko ari umugabane wagabanye mu ijuru bagatangira kuwutegeka no gutegeka abantu bawe n’igihugu cyawe uko bishakiye.

Akenshi banashobora no kubikora neza kurusha uko wabikoraga, ariko igiciro cyo kubikora gishobora kwikuba inshuro (7) ari na ko bawusahura (umutungo w’igihugu) mu gihe wo we uba uri mu nzu y’imbohe. Harya ubwo hagati yawe na bo wayoboraga ninde uba wungutse?

Abayobozi bategereza ko Umwami wa Ashuru aza kubafata matekwa cyangwa gufatwa mpiri kubera ko Imana itajya ibura uko igenza, bikunanije iki ngo ukorere abantu bawe neza mbere yuko Umwami wa Ashuru aza kugufata matekwa akakugira imbohe? Nibyo koko uzi gukora icyiza nta gikore bimubera icyaha!

Ariko se uyu uzi gukora icyiza nta gikore bikamubera icyaha ninde? Ni Pastor? N’umukuru w’igihugu? N’umukuru utegeka ikigo runaka? Harya ubwo nta bwo mushobora kugira isomo mwakuramo, izo nama mwarayemo zu zuyemo inzika n’inzigo n’uburiganya murabona hari icyo zizabagezaho?

Mwebwe byari na mahire kuko mwahawe amahitamo, ariko mukomeza kwiciraguraho mwigira nk ’umukobwa batereta akanga kandi abishaka rukarinda ruhana inkoyoyo yivugishwa ngo kinveho rero. Uburiganya buragwira!!!

Muri kwicuza, kandi nta bwo mwali mwaba kuko mugiye kwicuza cyane, kuko uwo mwizeye nta bwo ari papa wanyu wababyaye nta nicyo munapfana ndetse nta nicyo muhuriyeho. Niyompamvu muhagaritse imitima mutekereza uko bigiye kugenda, kandi s’uko mutabizi, oya! Murabizi neza ahubwo mwibwira yuko guca bugufiya ari uguhemuka. Ariko igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo Nicolas Maduro w’abega alias Paul Kagame na we agiye gucirwaho iteka ryuzuye nkuko bikwiriye.

Nyamara abo wishe, abo wagiriye nabi ukabashyira mu nzu y’imbohe, abo wamenesheje bagafata Iy’amahanga birirwa barindagirira mu butayu bugufiya, abo bose ni ba bandi bakwicaje kuri iyo ntebe wicayeho uyumunsi kandi Wibwirako utazayivaho.

Abo nibo bari kuzagufata mu bitungu cya gihe bizaba bimeze nabi. None se ko wabaciriyeho iteka, wo we igihe uzacirwaho iteka uzagobokwa nande?

Reconsider yourself.

Your grudge and selfishness cannot help you in your momentum, but kindness and being humble yourself is that can be the stepping stone that can helps you to overcome in your circumstances has been taken place into your duties. Whether you like nor dislike you’ll be thrown out of power.

Definitely indeed, but what about your lineage and your clan. Over three decades, did you look back and make accountability for yourself? Do you think that it’s possible to reap where you didn’t plant? And if you did it, what are you going to reap?

According the history of this world has been taken place in this planet there’s no one evildoers became blessed

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar