Igisubizo ku ba twandikiye badusaba gukomeza kuvugurura cyangwa gutunganya Ubuhanuzi no gukomeza kubagezaho Ubuhanuzi bwa buri munsi
Kuri bene data mwanyandikiye mwifuza ko Ubuhanuzi bwakongera kwandikwa ndetse ubwari bwaranditswe nabwo bukavugururwa bukarushaho gutunganywa neza, rwose icyifuzo cyanyu nicyiza cyane, ariko nkuko nabibabwiye mfite ikibazo cyo gutunganya Ubuhanuzi kuko busaba amikoro wenda naho yaba adahagije ariko byibuze hakaboneka inkunga yafasha gutuma umurimo ukomeza.
Uko ukoresha internet cyane niko namashanyarazi nayo ubwayo asaba ikiguzi, sibyo gusa gutunganya Ubuhanuzia bisaba kuba utuje wicaye hamwe hatarimo guhaguruka ujya guhaha (shopping) cyangwa se ngo ujye gukora isuku mu nzu cyangwa kumesa imyenda ni bintu bisaba ingufu nyinshi zo gutekereza ku buryo bisaba ko imirimo imwe ni mwe uyishakira undi muntu wayikora ukamuhemba.
Ngirango murabizi ko nta bana na madam we hamwe na bana baba kumugabane w’Uburayi, nanjye nkaba muri Africa, ariko niba mubishaka kandi mu bikunze mwatera inkunga umurimo ngakomeza gutunganya Ubuhanuzi ndetse no kubagenzaho Ubuhanuzi bwa buri munsi.
Impamvu mpisemo kubasubiza munyandiko ishyirwa ku Inyangenewss.com ni ukugirango nundi wakwifuza ko Ubuhanuzi bwandikwa neza nkuko twari twabitangiye tukageza mu gice cya (22) kitarangiye kuko twageze kuri page (8) gusa niho twagarukiye abe yabasha kumenya impamvu tutakomeje kwandika Ubuhanuzi ndetse no gutunganya ubwari bwaranditswe cyera.
Kw’isogonda ku www.inyangenewss.com hazaho abashyitsi (15) cyangwa (25) ukubye kw’isaha ushobora kubona uko kumunsi abo bashyitsi baba bangana. Niyompamvu duhisemo kwandika iyi nyandiko kugirango nabashyitsi babonereho.
Uyumunsi honyine abasomye Ubuhanuzi ku Inyangenewss.com bagera ku bihumbi (135000) urumva ko habonetse na bantu (2-5) babasha gutera inkunga uyu murimo kubagezaho Ubuhanuzi bwakoroha cyane. Ngirango murabona igice cya (1-22) ko twabitunganije neza ariko bigera hagati biranga kubera ko hakenerwa ibintu byinshi bisaba amashillingi gutuma umuntu kujya kuguhahira bisaba kumwishyura, ugukorera amasuku bisaba kumwishyura, ubwo nta bwo twashyizemo kujyana imyenda muri drycleaner cyangwa uwaza kumesa murugo imyenda isanzwe bisaba kumwishyura.
Mu gihe amashanyarazi yabuze cyane muri iyiminsi alimo kubura cyane bisaba kujya muri hotel ahantu bafite WIFI birumvikana ko udashobora kuhicara ngo uhakorera udafite icyo ufata kuko haba hari itangazo rivuga riti «No idle» bisobanura ko udashobora kuhicara ari nta cyo wafashe kandi unakoresha WIFI yabo cyangwa se waba ufite iyawe ukaba ukoresha electricity yabo.
Majeshi N. Leon
Kenya-Nairobi
Email: nccleon@gmail.com













