Urugiye kera ruhinyuza intwari,intwari zirananiwe hasigaye ah’intwarane
Muri 1995, hasohotse ubuhanuzi mu bantu bamwe barimo gusenga,maze Umwuka w’Imana aravuga ati,dore Umwami w’Urwanda azacyurwa n’umwirabura uba mu gihugu cy’America, Hussein Barrack Obama, kandi uwo mwirabura icyo gihe yar’umudepite niba nibuka neza, abantu babifashe nk’ibikino ndetse barabyibagirwa,ariko igitangaje ni PETITION NIBONEYE ubwanjye, ihuza Umwami w’Urwanda n’ubuyobozi bwa WASHNGTON MURI WHITE HOUSE.
Iyo usomye ubundi buhanuzi butandukanye usanga bwose buhuriza kuri RUKARA RW’IGISAGE RUBUNDIYE MUMAHANGA, nta bwo ubwo buhanuzi bundi busobanura neza uwari we, ariko iyo umuntu abihuje n’ubundi buhanuzi butari indagu za Magayane cyangwa Nyirabiyoro,usanga bwerekeza ku Mwami Kigeli V Ndahindurwa, nta bwo bikiri ibanga nka kera aho wavugaga Umwami Kigeli ku butegetsi bwa perezida Habyarimana Juvenari ugahita ushyirwa mu nzu y’imbohe.
Umuryango FPR Inkotanyi ufite impungege zikomeye cyane kw’itahuka ry’Umwami KIGELI V Ndahindurwa, kuburyo TITO Rutaremara na Kagame Paul bakoze ibishoboka byose ngo barebe uko bamukura ku Isi, ariko byarabanaaniye, none bigeze naho leta ya America yemera kumugaragaro ku ishyigikiye FOUNDATION KIGELI umuryango uharanira no gutegura itahuka ry’Umwami w’Urwanda.
Ese mama niyompamvu maze iminsi numva intebe yabukunzi ibyinagira amatovu mu gihe cya nimunsi akazuba-zuba ka kiberinka kageze mu marembera,sibyo gusa maze iminsi numva,kuko n’inyambo numva zivumera ariko nakwitegereza sinzibone aho ziri,birumvikana igihe gishyize kera,dore ko n’imvura yarimaze igihe yarakamye,none yumvise imbyeyi zitangiye kuvumera nayo itangira kuzana agacu,dore ndabona akokotsi mukirere cy’ibunyabungo,ubanza noneho amapfa arangiye.
Yewe harabaye ntihakabe,imyaka ishize ari mirongo (66) amapfa yateye igihugu cyacu, cyayobowe na bitwa abenegihugu kandi arabanyamahanga, yaba mu mivugire, yaba mu myifatire, yaba mu mico muri byose hose nabanyamahanga,bishe abana b’urwagasabo babamarira ku icumu,twumvise bavuga igisa n’ikinyarwanda tugirango ni bene wacu,naho burya bari abanyamahanga.
NB: Ariko kubera kutumvira Ubuhanuzi byatumye Ubuhanuzi budasohoza umurimo wabwo k’Umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa. Iyo aza gukora ibyo Ubuhanuzi bwamutegetse gukora, yari kwima ingoma agasubira ku intebe ya bukunzi ari nta kibazo kibayeho.
egretnewseditor@gmail.com













