Baca umugani ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe
Reka turebe ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kuba ibyo yifuje igihe kirekire kwifatanya na FDLR ndetse agashyigikirwa ni nzu ya Habyarimana Juvenal yahanuye mu ndege taliki 6 mata 1994 niba atari uguhira mu nzu hanyuma agashakisha aho yapfunda imitwe ashakisha aho yasohokera kugirango nagera hanze abone uko afata ubutegetsi, Ese kwifatanya na FDLR okongeraho umuryango wa Habyarimana Juvenal yishe byamufasha gukurirwaho za (warrant of arrest) zo muri SPAIN?
Ese kuki Umwakagara Paul Kagame we akorana na FDLR kandi bigakunda akabaha ni myanya adashobora guha Abatutsi? Usibye ko birangira abashyize mu nzu y’imbohe aho bazarangiriza ubuzima bwabo bwose cyangwa se wenda bakazavamo nta cyo bashobora kwimarira n’ubwo wenda icyo bari kuzimarira aba yarabahaye impamba mbere yuko bafungwa ku buryo no gufungwa kwabo usanga babayeho neza muri gereza kuko imyaka (30) umuntu ari umuyobozi ukomeye muri RPF tuvuge nka German Musonera kuzamara imyaka (20) muri gereza abana be bize neza wenda bamwe bashobora no kuba bari hanze y’igihugu bameze neza ubwo se iyo gereza uwayanga ntiyaba yigiza nkana!
Ibyo Kayumba Nyamwasa yakoze nibyo Col.Patrick Karegeya yamusabaga ko bifatanya na Abahutu bakuye ku butegetsi, ariko Kayumba Nyamwasa akabyanga. None birangiye akoze ibyo yanze, nyamara Patrick Karegeya yamubwiraga ko na shebuja na we ari ko akora, ariko Kayumba Nyamwasa akavunira ibiti mu matwi!!!
Ese igisirikare cya Kayumba Nyamwasa na FDLR na Jean LUC Habyarimana kizaba giteye gute? High command izaba igizwe na bande? Hanyuma inzego z’ubutasi zizaba zigizwe na bande? Hanyuma ba commanders bagomba kuyobora urugamba bazaba ari bande?
Ubu Umwakagara Paul Kagame ingabo ze zimaze gufata intara zahoze ari iz’uRwanda zahawe DRCongo mu gihe cy’u bukoloni, ubu ziragenzura ubuso bwa (km2) ibihumbi (34000) bivuze ko bagenzura aharuta u Rwanda kuko ubu bayobora abaturage bagera kuri million (12) za baturage.
Birashoboka ko ariyompamvu Umwakagara Paul Kagame yabanje kwiba muri za ntambara zose zabayeho kugirango abanze yigwizeho umutungo uhagije, hanyuma akaba yarabizi neza ashingiye ku Buhanuzi ko hazaba indi intambara izagaruza intara zahoze ar ‘z’u Rwanda.
I think this is the right time!
Hanyuma se ya macenga Patrick Karegeya yavugaga ko bakwiye gucengana berekeza I Kigali, aho aya macenga Kayumba Nyamwasa azayashobora? Ariko se ko bose ari ibisambo yaba FDLR na Kayumba Nyamwasa aho bazumvikana ku buryo batazasubiranamo.
Ese yaba Umwakagara Paul Kagame ulimo kugaruza intara z’ u Rwanda, na Kayumba Nyamwasa umuntu ya kwemera nde? Aha nirinze kuvuga ngo “umuntu yashyigikira nde” kuko bose ni abicanyi kandi ibyo balimo biri mu nyungu zabo n’ubwo wenda Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ashobora kuzabihindura inyungu z’ u Rwanda kera kabaye!!!
Kuko nta bwo ari uko Umwakagara Paul Kagame abishaka, ahubwo niyo politike iriho kw’isi, reba muri Sudan ubu dufite ibihugu (3); reba Russia ilimo kwigarurira icyahoze ari USSR
The USSR, or the Union of Soviet Socialist Republics, was a communist state that existed from 1922 to 1991, forming after the Russian Civil War and becoming a major world superpower alongside the United States. It was officially a union of 15 republics but was centrally controlled, with its economy and social structure based on socialist principles. The USSR was marked by significant industrialization, the Cold War, and political repression under leaders like Joseph Stalin, eventually dissolving in 1991.
Bisobanura yuko ar’igihe cyageze atari ubushake bwa Paul Kagame bwo kugarura intara zahoze ari iz’ u Rwanda. Ikindi umuntu ya kwibaza ese iyi ntambara ya Kayumba Nyamwasa ya yirwana wenyine hatarimo ukuboko kwa Yoweri Kaguta Museveni?
None se kuba alimo guha ibya ngombwa abanyarwanda cyane abo mu bwoko bwa Abahutu buriya nti bifite icyo bivuze? Kandi se buriya s’ubutumwa arimo gutanga k’Umwakagara.
Urebye umuvuduko wa M23 ingabo zabo ibyo zirimo gukora, ni ibintu bigaragaza ko bagiye gushinga Leta cyangwa gushyiraho ubutegetsi. Bamaze gukora imihanda mu gihe gitoya cyane kitageze ku mwaka n’ubwo uri hafi kuzura. Bamaze gushinga ubutegetsi bwite bwa Leta budafite intekoshinga mategeko. Bafite ubutegetsi bwa gisirikare bakagira na bacamanza, (judiciary) ubwo hasigaye gutangaza igihugu nyirizina n’umukuru wacyo ndetse na we agahabwa intekonshinga mategeko gahunda ikaba irarangiye.
Uganda, Burundi, DRCongo, Kayumba Nyamwasa birazwi yuko bari kuruhande rwa RUSSIA na CHINA, TURKY, NORTH KOREA, IRAN, VENEZUEL, Pakistan, ni bindi bihugu birwanya united states of America. None se intambara ya gatatu y’isi yose byamaze kugaragara yuko yatangiye America niyo itari yatangaza ko yinjiye mu ntambara, ariko amakuru dufite yizewe ni uko bamaze kwerekeza intwaro kirimbuzi (nuclear weapon) kuri RUSSIA, dushingiye kw’i tangazo rya president Donald Trump aherutse gutangaza.
Birashoboka kandi cyane ko abarwanyi ndetse ni bihugu byose bashyigikiye Russia na China bashobora kuzisanga ahantu habi mu gihe bazaba badatsinze urugamba rw’iyi ntambara ya gatatu y’isi yose. Niba FDLR izwi kw’i zina ry ’umutwe witerabwoba hanyuma Kayumba Nyamwasa akifatanya na FDLR, ubwo bisobanuye yuko kuba Umwakagara yarabashyize kurutonde rw’ibyihebe yaba afite ukuri?
Gushyira abanyamakuru kurutonde rw’iterabwoba byo nta bwo ari byo kuko itangazamakuru iryali ryo ryose ritangaza amakuru atari ibihuha nta ho riba rihuriye niterabwoba. Kandi Singombwa ko abanyamakuru bashyigikira ibikorwa byaba iby ’urugomo cyangwa bya politike bikorwa n’umuntu uwari we wese birimbura ikiremwa muntu ndetse bikangiza uburenganzira bwa muntu itangazamakuru rita kwamagana abakora ibisa bityo ryaba naryo rifite uruhare mu guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Biriya Leta y’abega bakoze bigaragaza ubwoba no kutagendera kumahame remezo ya kiremwa muntu. Aho bahora bibwira yuko imitekerereze yabo bayihuriyeho na batuye isi yose.
egretnewseditor@gmail.com













