Nta nshuti ibaho muri politike, ahubwo habaho inyungu gusa
Oburu Oginga mukuru wa Raila Odinga ni we wasimbuye kumwanya mukuru w’ishyaka nka (party leader) akaba amaze gutangaza ko iryo shyaka rizaguma muri Leta ya Samuei William Ruto kuzageza mu matora ya 2027 aho bateganije kuzashyigikira Samuei William Ruto kuziyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu.
Muri ODM mbere yuko Raila Amolo Odinga yitaba Imana hari hagaragayemo ibice (2) igice cy’urubyiruko kidashyigikiye imitekerereze ishaje cyangwa yo kwikubira ibyiza by’igihugu bigatuma urubyiruko rutabigeraho mu buryo buboroheye.
Ibi bivuze yuko ishyaka rya ODM ryamaze gutakaza abanyamuryango bari barishyigikiye mu myaka (20) ishize. Ryabaye ishyaka rikomeye cyane ariko ritigeze rigera kumwanya w’umukuru w’igihugu, ariko kandi n’uwabaye umukuru w’igihugu ntiyagize agaciro k’umukuru w’igihugu nkuko byakabaye kuko ababaye abakuru bigihugu bose bashinjwaga niryo shyaka kuba baryiba amajwi maze bigatuma habaho handshake.
Senate wa Nairobi Edwin Sefuna, Babu Uwino, MP Caleb, na bandi bari bateganije gufungura ishyaka ry’urubyiruko rwitwa Gen Z, ariko bari batari bafata icyemezo kuko Raila Odinga byari byamuteye ubwoba bisa naho agiye gusohoka muri Leta ya Ruto maze abo basore basa naho bagabanije umuvuduko bari bafite. None ubu byasobanutse bashobora kuba bagiye gutangaza kumugaragaro ko bavuye mu ishyaka rya ODM officially.
Ishyaka rya ODM ryarangwaga no kuvuganira abaturage, nyuma yo kwinjira muri Leta ya Ruto abari barishyigikiye bose abenshi bahise barivamo bucece ku buryo Raila Odinga byamuteye ubwoba nibwo yahise atangaza ko atazashyigikira Ruto 2027 amatora asigaje umwaka umwe na mezi (18).
Nta byumweru (2) byashize avuze ayo magambo nibwo yahise arwara mu buryo butunguranye ajyanwa mu bitaro mu Buhinde aho bivugwa yuko ari nta cyemeza yuko yaguye mu bitaro byo Buhinde cyangwa ko yapfiriye Nairobi kuko ari nta mpapuro zo kwa munganga zasanzwe mu isanduku (coffin) cyangwa se ngo bazigaragaze. Magingo aya urupfu rwe rukomeje kuba amayobera.
egretnewseditor@gmail.com













