Igihugu cya mata n’ubuki cyahindutse igihugu cy’amaraso na marira
Ugendeye ku isezerano ry’umuntu warindagira. Abanyarwanda benshi bari baruhijwe n’ingoma y’igitugu cya Gen.Juvenal Habyarimana harimo abahutu batabaranye na batutsi bagiye kurugamba baciye mu nzira ziruhanyije cyane banyuraga mu gihugu cy’Uburundi bakambukira Tanzania bakacyirwa n’impunzi z’Abatutsi zari zituye Tanzania bagakomeza bakambuka bakinjira muri Uganda, bakabona kwinjira kurugamba.
Nta bwo ushobora kubyiyumvisha ukuntu abantu barushye uwa kavuna barangiza bagahemukirwa n’abantu bicaje ku butegetsi ziliya ngegera za RPF. Na magingo aya banze kunamura icumu bakomeje kwica abanyarwanda umugenda ari na ko bakomeje gushimangira politike ya moko munyangire, na nd’umunyarwanda. Ngo abantu babaye abanyarwanda buzuye ku ngoma ya RPF, Ikibazo wa kwibaza ubundi bajya kubafasha kubashyira ku butegetsi bari bande?
Burya umwanzi n’umukunzi ujy’ubaha iminsi kuko aliyo itegeka kandi ikaba aliyo musifuzi mwiza, niba Gerigoire Kayibanda abifashijwemo n’Ababiligi bakuyeho ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekoshinga, Habyarimana Juvenal abifashijwemo na bafaransa bakuyeho Gerigoire Kayibanda, Kagame Paul abifashijwemo na America na Bongereza UK bakuyeho Ikinani ari we Habyarimana Juvenal, byanze bikunze na Kagame Paul agomba gukurwaho nk’uko yakuyeho abandi.
Wenda usibye Pasteur Bizimungu wahatiwe kuvaho ku butegetsi na RPF, ni we tubona kugeza magingo aya usa naho twavuga yuko yavuyeho ku butegetsi neza, kandi na we uwamutegetse kuva ku butegetsi Col.Patrick Karegeya na we ibyamubayeho mwarabibonye.
Abantu benshi bashobora kuba batazi kiliya gihugu cy’u Rwanda. Ndetse bashobora kuba banagifata uko kitari, kiliya gihugu mu gihe cyose kitari cyabona uwo gishaka ko akiyobora nk’uko byategetswe, hazajya habaho ibintu biteye ubwoba kandi biteye agahinda n’ubwoba bukabije mu bagituye.
Nyamara ni uko abantu batajya bashaka kumva abasaza basheshe akanguhe, twebwe tubyiruka twumvaga abakurambere bavuga ko ngo uRwanda ar ’igihugu cy’Imana, ariko nta bwo twabashaga gusobanukirwa cyangwa na magingo aya ababasha kubyibuka cyangwa kubitekereza bashobora kuba ari bacye cyane.
Iyo igihugu cyiswe cy’Imana bijya bigorana cyane kugirango abantu bakiyobore nk’uko bishakiye.
Imyaka ibaye myinshi cyane dutegereje yuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yasohoza ibyo yavuze. Ariko kandi amaso yabyiringiye aheze mukirere, umuririmbyi na we ati mbese ni ryali mana ngo tumenye igihe uzadutabarira. Umulinzi na we ati ihangane hasigaye agahe gatoya. Umuhanuzi na we ati intwari zirataka zinyinyiriwe hasigaye ahintwarane.
Birashoboka yuko kamere y’umuntu itoroshye kuko urebye ibihano abanyarwanda balimo kunyuramo usanga nta rindi hanga ryigeze rigira ibyago bikomeye cyane nk’ibyo uRwanda rwahuye nabyo. Yego habayeho intambara rusange ibihugu byinshi bihura na kaga gakomeye cyane! Ariko byumwihariko kuba uRwanda rwarahuye n’intambara z’umwihariko kandi zitigeze zihagarara na magingo aya zigikomeje ubyitegereje neza wasanga irangira ry ’izi intambara hazacura icuraburindi riruta irya mbere ryabayeho mu mateka y’uRwanda kandi bizagira ingaruka zikomeye cyane atari ku Rwanda gusa, ahubwo n’isi yose bishobora kuzayigiraho ingaruka.
Niba u Rwanda rufite abagabo batekereza nka Dr. Bizimana Jean Damascene na Bishop Rwandamura Charles, akaba ari nta bandi bagabo dufite bintwari bameze nka batubanjirije bari bayobowe na Gen.Fred Rwigema, ndababwiz’ukuli yuko u Rwanda ntaho rugana ndetse nejo hazaza harwo nta ha hari.
Igihe cyose uRwanda ruzakomeza kuyoborwa kibandi n’urubyaro rwizi nyanga birama ba RPF, then there’s no future of Rwanda.
Abitwa ba opposition nyarwanda birirwa bavuza induru zitagira umusaruro bananiwe kwishyira hamwe, ahubwo birirwa bishakira indonke biyita ko ari ibitangaza baharanira Imibereho yabanyarwanda kandi ubwabo badashobora no kuba ba kwicarana ngo bavugane ku kibazo cya abanyarwanda, ahubwo bakirirwa kuri za TIKTOK, YOUTUBE, nizindi bishakira cash zituruka muri za views.
Barangiza bagashora abaturage ngo nijye mu myigaragambyo kandi bo bibereye mu BUBILIGI, France, CANADA, USA, na handi abana babo biga amashuli meza naho rubanda balimo kwicwa ni nzara mu gihugu imbere badafite ubwinyagamburiro.
Imana irababwira uko bakwiye kubigenza ngo ibakurireho ingoma y’abega bati vuga uvuye aho. None se ko mwanga kumva iyo ivuga yo mu ijuru murumva bizagenda gute? Ngo niba atari twebwe Imana yimitse nta bwo bizashoboka. Bizashoboka uzabirebesha amaso yawe kandi nta mugabane uzabigiramo usibye kuzaza unyonyomba nk’imbwa itagira shebuja nyamara nabyo ubanza bitazaguhira.

Umubabaro narimfite byibuze wagabanutseho 70%, iyo baliya bicanyi bataza gucirwaho iteka n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, mba narishwe numubabaro nta bwo nakabaye nkiri kuri iy’isi ya nyagasani. Iyo nibutse ko abanzi bose b’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bamaze gucirwaho iteka nshisha numva ubu nariyuburuye nahindutse umusore mwiza cyane wigikundiro ntiwamenya ko ari jye duhuye rwose nta bwo wamenya ko ari jye. Amenyo yanjye yose yarakutse ntangira kumera ayandi bundi bushya nka bana banjye. Amenyo yanjye yameze bundi bushya ateye neza nta bwo ari za mpingikirane zari zaramejejwe na barozi b’abega na bashambo. Now I’M handsome man.
egretnewseditor@gmail.com













