Umunsi twibukaho intwari Gisa Fred Rwigema na bagenzi be
Iyi taliki ya mbere 1 Ukwakira 2025 ni umunsi w’intwari twibukiraho Gen.Gisa Fred Rwigema wahitanywe 1 ukwakira 1990, n’agatsiko kama bandi ba bicanyi bari bayobowe n’umwicanyi ruharwa Paul Kagame, Kayumba Nyamwasa, Twahirwa Dodo, James Kabarebe, Happy Ruvusha, Jack Nziza, hamwe na banyepolitike balimo Tito Rutaremara, Alysia Inyumba, nandi mabandi batakiriho.
Aya mabandi ya bicanyi bamaze guhitana intwari y’uRwanda Fred Gisa Rwigema bamukurikije izindi ntwari zikomeye nkawe balimo Bunyenyezi, Bayingana, Intare Kayitare, na bandi bagera kuri (42) mu gihe cy’imyaka (4) ndetse n’ubutegetsi bumaze kujyaho igihugu kimaze gufatwa.
Nk’uko ibandi rikuru ryitwa Paul Kagame rimaze iminsi ribivuga, umuntu wese umena amaraso atariho urubanza, naho amaraso ye atameneka azamwumiramo. Kubera ubuhemu bwinshi no kumena amaraso menshi cyane yindegakamere, mubona uburyo asigaye akanura nk ‘umusazi cyangwa igisambo cyabuze amahoro mu mutima kitagira kamere igishinja (instinct) aho usanga yumva ko agomba kwica abantu bose akabamaraho maze hagasigara abo yiremeye cyangwa abo yishakira.
Ubuhanuzi buvuga ko azica ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuzageza igihe bizaba bigaragara ko abanesheje. Icyo gihe niho gukurwa kwe ku ingoma kuzaba gusohoye. Nibigaragara ko amaze kubanesha kandi nta mbaraga zigaragara zitanga ibyiringiro byo kumukuraho kuko abakabaye bamukuraho bahindutse inkoma mashyi abandi baratorongera bahinduka za bihehe gusa.
Byatewe ni kosa rikomeye cyane kuko bafashe ubutegetsi bakirata imbaraga ndetse bikagera naho bahinduka ibigirwamana imbere ya bantu aho bavuga ko ari bo bakijije abantu mu 1994 ko atari Imana yo mu ijuru yabarokoye.
Uko kwiyumvamo ubushobozi kwatumye Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azinukwa gakondo ya bakiranutsi maze ayirekera mu maboko yabo kugirango ubwo umwanzi azaba abarembeje abagejeje aharindimuka abe ariho Uwiteka Imana Nyiringabo azihesha icyubahiro.
Ntimukibagirwe ko uyu mugambi wacuzwe na Kaguta Yoweri Museveni utarashakaga yuko ubwami bw’uRwanda bwongera kwima ingoma.N’ubwo abantu bajya batinya kubivuga ngo bamushyire mu majwi bitewe ni uko burigihe ahora agaragaza yuko yababajwe n’urupfu rwe, ariko birazwi yuko ari we wateguye uyu mugambi akanawushyira mu bikorwa akoresheje agakundi yari yarateguye kazakora uwo mulimo mbere yuko urugamba rutangira.
egretnewseditor@gmail.com













