Ubuhanuzi bw’ibinyabiziga na za motor bwa maze gusohoza umulimo wabwo
Leta y’U Rwanda imaze gutangiza ingamba zikomeye zo guhangana n’imyuka yangiza ikirere cyane cyane isohorwa n’ibinyabiziga bikoresha imihanda. Muri izi ngamba harimo gukaza igenzura rikorwa ku buziranenge bw’ibinyabiziga hibandwa cyane ku mwuka bisohora. Itegekoteka rya ministri ushinzwe kurengera ibidukikije ryasohotse kuri uyu wa mbere rishyiraho ibiciro utunze ikinyabiziga agomba kwishyura ndetse rikanategeka abatwara moto kuzisuzumisha mu gihe zo zitari zisanzwe zibisabwa.
Bamwe mu bakoresha imihanda bavuga ko bashyigikiye iki cyemezo ariko bagasanga igiciro cyo gupimisha uyu mwuka gishobora kuzagora abatari bake.
Itegekoteka rya ministeri ishinzwe ibidukikije rivuga ko buri kinyabiziga cyose kigomba gusuzumwa imyotsi cyohereza mu kirere mbere yo guhabwa uruhushya rucyemerera kujya mu muhanda.
Ubushakashatsi bwakozwe na ministeri y’ibidukikije bwerekanye ko ubuhumane bw’ikirere buturutse ku mwuka w’ibinyabiziga bwazamutse cyane.
Amapikipiki (moto) aza ku isonga mu kwanduza ikirere dore ko ari nayo menshi mu muhanda. Ku binyabiziga by’abigenga ibihumbi 380 bibariirwa mu gihugu, moto zonyine zigera ku bihumbi 200.
Umukozi ushinzwe ubuziranenge bw’umwuka mu kigo cy’igihugu kirengera ibidukikije, Pierre Celestin Hakizimana ku ruhare rwa moto mu kwanduza ikirere avuga ati:
”Umwuka duhumeka wahumanye ku rugero rwiyongereyeho 17% bigizwemo uruhare n’ibinyabiziga. Moto zonyine zihariye uruhare rungana na 48% mu guhumanya umwuka”.
Ishami rya polisi ripima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ni ryo rifite izi nshingano.
Bwa mbere moto zigiye kujya zinyuzwa mu isuzuma
Itegeko rishya rivuga ko ipikipiki igomba kwishyura amafranga y’ U Rwanda ibihumbi 16,638. Bayitegeka ibyo igomba gukosora ikazasubira ku isuzuma yongeye kwishyura andi asaga ibihumbi 8.
Ku modoka ho ibiciro biri hagati y’ibihumbi 34,900 na 51,500 bitewe n’ubwoko bw’imodoka, ibyo kandi bikaba bidakubiyemo igiciro cyishyurwa ku muntu waba usubiyeyo amaze gukosora ibyo itari yujuje.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko bashyigikiye uyu mushinga ariko bagasanga ugoranye gushyirw a mu bikorwa ndetse bamwe bagasanga reta ifite undi mugambi ihishe inyuma itavuga.
”Mbona bashaka kunaniza imodoka zikoresha lisansi na mazutu cyane cyane izishaje. Umwotsi bawukurege utanga ibyo bihumbi mirongo…gusubiramo utange ayandi …nibabigira inshuro eshanu uzananirwa uyiparike”, byavuzwe n’umwe mu bashoferi batwara abagenzu utarifuje ko amazi ye amenyekana.
Bwa mbere moto zigiye kujya zinyuzwa muri iri suzuma mu gihe mbere bitakorwaga.
Niyigaba Jean-Marie utwara abantu kuri moto mu karere ka Rulindo na we yemera ko zigira uruhare mu gtuhumanya ikirere.
Avuga ko itegeko rigomba kubahwa, nubwo mu maso asa n’ufite impungenge.
”Na twe turi Abanyarwanda kandi tugomba kubahiriza amategeko. Buriya abayobozi barabirebye kandi ntibadutegeka ibidashoboka. Tuzabanza kutabyishimira ariko tuzabikora”.
Leta y’U Rwanda ivuga ko yihaye intego yo kugabanya uruhare mu guhumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze umwaka wa 2030.
Ubwo yatangazaga gahunda ya guverinoma y’imyaka 5, Ministri w’intebe yavuze ko hazatezwa imbere ubwikorezi rusange bwifashisha imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi gusa.
Nko mu mujyi wa Kigali, guhera mu ntangiro z’uyu mwaka, nta modoka itwara abagenzi(bus) yemerewe kwinjira ivuye hanze mu gihe idakoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%.
Imodoka z’abantu ku giti cyabo zitumizwa hanze na zo zisonerwa imisoro mu gihe ari izikoresha ingufu z’amashanyarazi gusa.
egretnewseditor@gmail.com













