N’inyange zirapfa, nkaswe ibyiyoni!!?

Reka mbanze nshimire cyane abiciwe abantu babo uko bakomeje kwitwara neza cyane mugafunga amakuru yose ajyanye n’uko abantu banyu bishwe.

Turayishimye Jean na Ntangara Jean umulimo wabo n’ukuneka no guteza ubwega mu banyarwanda. Guteza urwikekwe hagati muri mwe no kubabibamo amacakubiri (divided and ruler).

Kuko bazi neza ko abari mu mahanga ari mwe mufite ubushobozi bwo gukuraho ingoma y’abega. Niba wowe ubwawe udafite uburyo wavugana na bantu bawe kubera ko abari mu gihugu bafashwe bugwate, bo amakuru babona bayahabwa nande ko ibinyamakuru byajyaga bitugezaho amakuru byafunzwe?

Abantu bose bari (under surveillance system) irabakontorola, iyo wumvise hari abavugira kurizo radio zabo, ni abo bakorana. Abo wumva bari muri chart ni za magigiri ngenzi zabo ziba zikurikira ngo ziryoshye ibiganiro.

Iyo ubahamagaye ukavugira kumizindaro yabo, bamenya uwo uri we, aho utuye, ukoriki, urumva ko mu gihe baba bamaze ku kumenya igisigaye ni ukohereza abantu bakaguhitana ubundi Ntangara na Turayishimye bagakora ubuvugizi bw’uko wishwe kandi aribo bakwicishije.

None se niba umuntu atunzwe no kwikorera ikalito, bizagenda gute igihe azahabwa ama euros €20000, bizagenda gute igihe azahabwa $20000, urumva azakurebera izuba?

Turi mu bihe bya nyuma aho imanza z’Uhoraho zilimo gukora umulimo wazo. Abantu babaye akahebwe kugambanira abantu muri iki gihe nibwo bucuruzi bugezweho. Ubwo se niba umugabo afata umugore yashatse akamuguha ngo mu musangire maze umungire urugo, ubwo koko niki kindi Kiba gisigaye?

Rachel yabwiye umugabo we, Rucamihigo ati, igitsina ntabwo ari isabune boga ikarangira, uyu muhanuzi nta mugore afite reka njye muha adutungishe cash abona.

Umugani wa Nyampinga ati INYANGE zirapfa nkaswe ibyiyoni? Kuba Ntangara yitotombera ababuze ababo ngo kuko badatanga amakuru, n’ikimenyetso gikomeye cyerekana yuko bamaze kumenyekana. Kandi n’ikimenyetso gikomeye cyerekana guhagarika umutima kwabo ko bamenyekanye.

Mu yandi magambo akazi kabo kalimo kurangira. Brave! Mukomereze aho, dore ibigo bikora ubumagigiri kw’isi.

Hari inzego z’umutekano securities organization twa kwita inzego ziperereza ku rwego rw’igihugu.

Hari imiryango yigenga yitwa international communities, abanyamadini, imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwa muntu (human rights). Imiryango itanga ubufasha nka za HCR, UN, HIAS, JRS, ICRC, AMNESTY I INTERNATIONAL, ibigo by’itangaza makuru (press media) radio and TV’s, ibigo byose bishobora guhura na bantu (access information) ibyo bigo cyangwa organizations zifite aho zihurira zigahana hana amakuru.

Niwirinda ibi nkubwiye, ukamenya gukoresha internet, ukamenya (how to communicate between people) ni gute uvugana n’umuntu, ninde muvugana? Niki agushakira? Niki kibahuza, umufuteho nyungu ki? Nizihe nyungu agufiteho?

Ibi byose nubyibaza ukabibonera ibisubizo ujye uhagaruka ujye guhura nawe. Icya nyuma ugomba kwibaza niba ashaka ku ndoga ndabyifatamo gute? Yaba arikumwe na bantu bagahita bashyira kumunigo ndabyifatamo gute?

Note: your greatest friend is your best enemy. Niba ubana n’umugore akakugambanira mufitanye urubyaro, uwo mutabyaranye bizagenda gute?! Be careful umuntu wese ashobora kuba umugambanyi igihe yabona isoko ya kugurisha ho.

Ikinyamakuru inyangeNews.com kiganira n’umwicanyi Rutagungira Rene, yabwiye inyange News ati, Gen. James Kabarebe akoherereje ibihumbi $20000 wayanga? Icyo ya gutegeka cyose wa kwanga kugikora!?

Aho twari Uganda Kampala muri 2011, umuntu arikorera ikalito, na bona uwo acuruza kuri Channel ya YouTube azabuzwa niki kugurisha ngo abone agatubutse! (think 🤔 twice otherwise it would be worsen for you). No permanent enemy, no permanent friends, but there’s permanent interests. Nta mwanzi cyangwa inshuti bihoraho ahubwo hahoraho inyungu. Do not applying this in betrayal people’s, but you can apply it for helping to protect your life.

ICRC yohereje intumwa kuva Geneva, yitwa Christine anzanira imyenda, imikino y’imfungwa za chess, sclamb, n’ibindi byinshi.

Nibwo za magigiri zize andi mayeri zikoresha uwari madamu Odette Murekatete, baba ibigoryi barambwira ngo, (omkazi wawe otakamuhekaho) izo mbabazi ugiriye umugore wanjye kandi waranze ko ansura muri gereza, n’imbabazi ki? Bambwira irindi jambo ngo”our network working all the time, we’ll tracks wherever you are”izo mbaraga zizamenya gahunda zanjye zose isooko yazo izaba ituruka he? Nbigebzuye neza nsanga madamu niwe ukorana nabo. Iyo network ndayica nyikuraho nsigara nd’amahiro.

Skip to toolbar