Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron arasura u Rwanda kuri uyu wa kane mu ruzinduko rw’amateka rubonwa nk’intambwe ya nyuma yo guhindura umubano wabaye mubi kuva mu myaka irenga 25 ishize.
Mu ruzinduko rwe, byitezwe ko avugira ijambo ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, hamwe mu hantu hakomoza ku mateka y’Ubufaransa mu Rwanda ari inyuma y’uwo mubano mubi.
Biteganyijwe kandi ko Macron azashyiraho ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda utari uhari kuva mu myaka igera kuri itandatu ishize.
Mu kwezi gushize, abategetsi b’ibihugu byombi bumvikanye bashima raporo zakoreshejwe na buri leta ukwayo, zombi zivuga ko hari uruhare abari abategetsi b’Ubufaransa bagize kuri jenoside mu Rwanda.
Mu nama kuri Africa i Paris mu cyumweru gishize, Macron yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Kagame bumvikanye ku “gushyiraho urupapuro rushya mu mibanire” y’ibihugu byabo.
Kagame, nawe wari i Paris, yashimye umuhate w’Ubufaransa mu gushaka umubano mushya, abwira France24 ko “hashobora kuba kutibagirwa (amateka) ahubwo kubabarira, kugira ngo dutere intambwe”.
Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda ruboneka nk’urwo mu rwego rwa politiki, mu gihe hakiri ibibazo by’ubucamanza bitararangira hagati y’ibihugu byombi.
Urubanza – rurimo abashinja bamwe mu bategetsi b’u Rwanda uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida Juvénal Habyarimana, igikorwa gifatwa nk’imbarutso ya jenoside, ntirurarangira mu Bufaransa.
Mu gihe Ubufaransa nabwo bugomba kugira icyo bukora ku nyandiko hafi 40 z’Abanyarwanda baregwa jenoside bikekwa ko baba mu Bufaransa bwohererejwe n’u Rwanda – ni zo nyinshi mu bihugu by’i Burayi.
Kuva mu 2017 aba bategetsi bombi bahurira bwa mbere i New York, bagaragaje ubushake n’umuhate wo kongera kubanisha ibihugu byombi, ariko ibi bibazo bitararangira bishobora gukomeza kuba ihurizo ‘ku rupapuro rushya’ bagiye gutangira kwandika.
29 Mar,2024 Dr. Martin Luther King removed from the filed numbers N° 33,060/0002/0024 of the second death of eternal life. His name and judgement was compromised by Roman Catholic Church Read More »
“This was more than a slight. Aside from a calculated insult to the dignity of the United States, the move indicates Xi Jinping is making clear Read More »
Inkuru dukesha radio iteme ya JP Turayishimye magigiri ukorera Leta y’uRwanda, na Kamana Achilles bari mukiganiro na Tabitha Gwiza aho bavugaga ku nkuru y’ukuntu Jeannette Read More »
For these Arabs, including some Palestinians, there is nothing “pro-Palestinian” about supporting the Iran-backed Hamas terrorist group….Those who are chanting “we are all Hamas” on the Read More »
29 Mar,2024 Dr. Martin Luther King removed from the filed numbers N° 33,060/0002/0024 of the second death of eternal life. His name and judgement was compromised by Roman Catholic Church Read More »
“This was more than a slight. Aside from a calculated insult to the dignity of the United States, the move indicates Xi Jinping is making clear Read More »
Inkuru dukesha radio iteme ya JP Turayishimye magigiri ukorera Leta y’uRwanda, na Kamana Achilles bari mukiganiro na Tabitha Gwiza aho bavugaga ku nkuru y’ukuntu Jeannette Read More »
Egret TV
L
o
a
d
i
n
g
Rwandan Genocide - The slaughter of 800,000 people