Rwanda: Uryamana n’abo bahuje ibitsina abona Papa Francis ashyira mu gaciro.Ibyatangajwe na Papa Francis mu mashusho mbarankuru (documentary) yatangajwe i Roma ejo ku wa gatatu, ko yumva abaryamana bahuje ibitsina bakwiye “kwemerwa imbere y’amategeko” no “kugira umuryango” ni ingingo ubu itari kuvugwaho rumwe henshi ku isi.
Umwe mu baryamana bahuje ibitsina mu Rwanda yavuze ko Papa Francis yavuze biriya kuko ari umuntu “ufite imyumvire iri hejuru kandi ushyira mu gaciro ku burenganzira bwa muntu”.
https://www.youtube.com/watch?v=Cgu3CqS_Zc0
Umwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika yabwiye BBC ko ibyavuzwe na Papa Francis bihabanye n’amahame shingiro ya Kiliziya, ndetse ko akemanga niba ari we koko wabivuze.
Albert Nabonibo, utuye i Kigali uryamana n’abo bahuje ibitsina uheruka gutungurana akabyemeza ku mugaragaro, yagize ati:“Navuga ko yadufashije mu rugendo rwo kugira ngo umuntu abeho uko abyumva”.




