Igitugu cya FPR,amahirwe kubatavuga rumwe n’ubutegetsi
Abahanga mu bya demokarasi bavuga ko,uburyo bwiza bwo kurwanya igitugu,atari ugukoresha intwaro ngo ujye mu ishyamba kureho ubutegetsi buriho.Ariko ibyo byubahirizwa iyo nta bwicanyi bukorerwa abifuza kuyobora igihugu.Ariko iyo ubutegetsi buriho bigaragara ko bukomeje gukorera ubwicanyi abatavuga rumwe nabwo,abashaka impinduka basaba gushyikirana maze Leta iriho yakwanga ko bashyikirana hakitabawaza intwaro abantu bakinjira ishyamba bakarwanira uburenganzira bwabo bagakuraho ubutegetsi buriho.
Ntushobora gukuraho ubutegetsi buriho udafite amakuru y’ubwacanyi bwakorewe abaturage kugirango abaturage babone ko ufite ingufu zakuraho ubutegetsi.Ayo makuru agomba kuba ar’impamo,kandi bikagaragara ko uharanira uburenganzira bwa muntu kwishyira ukizana.nitangaza makuru ryigenga ridakorera mukwaha k’ubutegetsi buriho.
Iyo ubashije kugera kuri ibyo,uba ugaragaje ingufu za politike,ariko iyo usakuza gusa unenga Leta gusa,mu buryo butagaragaza imbaraga,abaturage nta bwo bakuyoboka cyane iyo ufunzwe ugakatirwa wanava muri gereza ugasa naho ingufun zawe zigabanutse icyo gihe amahirwe yawe yo kuyobora igihugu aba abarirwa kumashyi.
Gufungwa amahanga ntagire icyo akora,nikindi kimenyetso yuko politike yawe igarukira mu gihugu gusa,ari nta mbaraga ufite wapfuye kwinjira muri politike ari nta mizi ufite mpunzamahanga.
Iyo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bikomeje cyane,usabwa guha umwanya uhagije abaturage kugirango nabo bibanze bibagereho bumve uko byakugendekeye kugirango nabo nibamara kumva ubwo buribwe bwo guhezwa mu gihugu cyawe aho udashobora kwishyira ukizana,icyo gihe batangira kugira ibitekerezo by’uko abanyapolitike batavuga rumwe bakwishyira hamwe murwego rwo gushakisha imbaraga zo gukuraho ubutegetsi maze bakinjira ishyamba nyuma yo kubona ko amahanga noneho abashyigikiye kandi atangiye kubumva no kubatega amatwi.
Iyo umuturage amaze kubona ko,ubutegetsi buriho buharanira inyungu zabwo gusa,icyo gihe batangira kwifuza uwafata iya mbere kwinjira ishyamba maze bakamushyigikira bakajya kumufasha gukuraho ubutegetsi bw’igitugu buriho.
Abafite umugambi wo kwinjira ishyamba bakwiye kwirinda ubusambo,bushingiye kunda,icyenewabo kugirango bitazagaragara ko ibyo barwanya ari nabyo bakora,nkuko byagenze muri RNC bashimuse BEN Rutabana ukomeje kuba muri gereza na magingo aya mu gihugu cya Uganda.
Ubutegetsi buriho iyo bwanze gushyikirana bigasaba gufata intwaro,iyo intambara imaze gushinga imizi,bishobora kuzagora ubutegetsi buriho kugirana ibiganiro biziguye byatanga umusaruro kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba baramaze gufata icyemezo cyo gukuraho ubutegetsi.
Muri ubwo buryo bishobora gutuma hapfa abantu benshi kumpande zose kubera kwanga kurekura ubutegetsi mu mahoro,ahubwo bakimika intambara mu mitima yabo aho bazajya kwibuka ibitereko byamaze gusesa.
Ingabo z’igihugu zisabwa kuba maso cyane kuko iyo zidafashije abarwanya ubutegetsi kuvaho,hagakoreshwa uburyo bundi kugeza ubutegetsi bukuweho,har’igihe bibagiraho ingaruka abahoze mu gisirikare.Iyo inyeshyamba zifashe ubutegetsi,n’ubundi abahoze ar’ingabo nta bwo Babura guhura n’ikibazo gikomeye cyane cyo kuba mu muryango wabantu.Ubwo hakurikiraho inkiko zitangira gucira abakoze ubwicanyi,cyane iyo hariho ingabo zagize uruhare muri ubwo bwicanyi.