HomeJusticeUrwishe ya nka ntaho rwagiye!!!

Urwishe ya nka ntaho rwagiye!!!

Ubusanzwe byari bimenyerewe yuko abayobotse ingoma y’igitugu mpotozi bagira umutekano igihe cyose iyo ngoma iba iganje. Ariko ku butegetsi bwa RPF siko bimeze. Yo ahubwo abo yatonesheje nibo ihindura abanzi bayo, aho ndavuga iyo utari umwega cyangwa utabarirwa muri ya miryango bafatanije gutegeka: abega, abasinga, abashambo, abashingwe…

Iyo uzamuwe mu ntera (promoted) muri rupfu/RPF, biba bisobanuye yuko ugiye gufungwa mu minsi iri mbere, cyangwa se ugiye gupfa. Kimwe ni uko baguhaye ibihembo (prize) bitewe ni milimo wakoreye igihugu, hakurikiraho ku kwica maze bakakwita intwari kandi bo badashobora kwemera gupfa ngo bitwe intwari. Bahaye igikombe Mihigo Kizito bucyeye barakimuryoza, bahaye igikombe Daproza, none barakimuryoje.

Hari benshi cyane bagiye bagira ibitangaza ku rwego rw ’igihugu birangira babaciye ibihanga. Hari abakoreshejwe guhanura indege ya Habyarimana bwaracyeye babaca ibihanga. Abakoreshejwe kwica abatutsi mu bigogwe, byarangiye gutyo, abakoreshejwe gucengera mu interahamwe ukuyemo Kajuga Robert, byarangiye bamwe baciwe ibihanga.

Ubu rero birakomeye cyane mu gihe hitegurwa gukuraho ubutegetsi bwa Kigali, bitewe ni uko bamwe bazi amabanga ashobora kuzafungisha abayoboke ba RPF, abo nabo nibo barimo gukorerwa umurimo barimo kugenda ba baroga ngo bave mu nzira. Benizo ipfu zitwa gukubura ugakura mu nzira ibimenyetso cyangwa imyanda nk’uko barimo ku byita muri iyi minsi.

NB: Muri iyi intambara ikomeye irimo gutegurwa na mahanga ndetse n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, abatahiwe ni abanyamakuru nubwo tubaburira ntibumve, nyamara bamaze igihe babakoramo hamwe na bahanzi nk’uko byavuzwe mu Buhanuzi yuko bazicwa mu marembera y’ubutegetsi bwa RUPFU/RPF.

Abahutu benshi bagerageje kugarukira ubutegetsi barabuyoboka, ariko ubu bari hehe? Noneho ikibabaje nabo Abatutsi wumva ngo ni ba opposition nabo si shyashya cyane ariko muri RNC, naho abandi n’umutwe munini kwiyemera bya gitutsi, ubwo ndavuga mu bacika cumu ubanza atari abarozi, cyangwa se nabo wasanga atari miseke igoroye wenda ni uko babuze uwo babuha nta wamenya.

Iyi mikorere mu byukuri izageza hehe igihugu?

Hari ibintu nabonye bitangaje cyane, kandi byanteye ubwoba cyane! Kuba Leta y’abega barwanya Uhoraho Uiwteka Imana Nyiringabo birumvikana cyane! Kuko bicariye ingoma y’ubwami nta bwo bashaka ku yivaho.

Ariko nka RNC cyangwa Kayumba Nyamwasa arwanya Imana ngo bigende bite kandi ari nta butegetsi afite? Nyamara LT Ruyenzi Alloys yavuze ijambo turi Kampala arambwira ati, ubanza Kayumba Nyamwasa akorera Leta ya Kigali, ati jyewe ndumva binyobeye. Icyo gihe numvise nguye mu kantu!!!

Urebye abanyamuryango bo muri RNC bagiye bicwa mu buryo butasobanutse neza, na bandi bitwaga ko ngo batemera RNC, kandi ugasanga RNC niyo ibaye iya mbere kumenya amakuru n’uburyo bishwe na byo ugasanga ari ikibazo. Nubwo bagerageza kwisobanura ko ngo harimo (intrudes) za Leta ubwo ni Jean Paul Turayishimye warushinzwe umutekano nitangaza makuru wakoranaga na Umuhoza Benoni Zachariah bishe Gafirita Emile kandi yari umunyaryango wabo dore ko ari nabo bamenye iby ’urupfu rwe ni uko yashimuswe bwa mbere.

Wagaruka ku bacika cumu bayobowe no kwa Rwigara Assinapol bahawe inzira nziza n’Uwiteka Imana Nyiringabo kwinjira mu bwami bwe buzima ingoma muri gakondo ya bakiranutsi bakanga ahubwo bagahitamo inzira zabo bakiyita igicumbi, ndetse bya bagizeho n’ingaruka zikomene cyane bituma Anne Uwamahoro yicwa Uwiteka Nyiringabo yarabihanangirije mu gice cya 257 cy’Ubuhanuzi banga kumva, kandi ubwo hari nyuma na none yo kwihanangirizwa mu gice cy’i(111) cy’Ubuhanuzi yuko Benjamin Rutabana azashimutwa banga kumva arashimutwa aza kurekurwa bamujyana mu bwihisho ngo bazamuzane yitwa Umwami David nyuma y’imyaka 7 ari mu bwihisho nabyo ugasanga na PI irimo.

Ibi iyo ubyitegereje neza ukabigenzura usanga abanyarwanda bafite ikibazo gikomeye cyane kandi kidashobora kubona umuti usibye urupfu kuko nta bwo bumva. Niyompamvu ibigiye kuba bizaba biteye ubwoba cyane. Aho Twirinze kuvuga abanyamadini kuko niba bigeze aho abanyamadini bemera kwakira amarozi bakemera kuroga abayoboke bayoboye ibyo byo ni bindi nta zina twabibonera.

Hanyuma ibyo byose birimo kuba abahutu bigaramiye barimo guseka cyane kandi bishimye yuko abatutsi ka babayeho kuko ubutegetsi biratanaga bwa bahindutse bukaba ari bwo bubica.

Hari abahutu bashimishijwe n’urupfu rwa Daproza, kandi birumvikana cyane, maze bongeraho bati, buriya ugiye gukurikiraho ni Adeline Rwigara. Kandi ko mu minsi micye urumva nawe ibye birangiye!

Gusa reka tuvuge ngo ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nta bwo buri mu Bahutu gusa, ahubwo buri ni mu Batutsi. Noneho niba ibirimo kuba byose bishingiye ku butabera bw’Uwiteka Imana Nyiringabo, wowe uburwanya urumva uhagaze hehe.

Nti muterekereze yuko kuvaho kw’ingoma y’abega kuzaba koroshye! Kandi uburyo bagomba kuvaho nta bwo ari umukino. Kandi mumenye neza yuko hari impamvu igiye gutuma bakurwaho. Iyo mpamvu nawe irakureba ntugirengo aho uri ufite umutekano!

Nti mutekereze yuko kuba Uwiteka Imana Nyiringabo yaratoranije u Rwanda nk’ighugu gihagarariye ubutabera bwe ko ari icyintu cyoroshye. Nta bwo amahanga abyishimiye habe na busa. Ariko usanga abantu barwanya ubutabera bw’Uhoraho Nyiringabo yashyize mu gihugu cyabo nti babone ko barimo kwirwanya. Iryo ishyari rizarangira gute kandi urimo kwirwanya? Ibi muzabibona ubwo abega bazaba bakuwe ku ngoma. Ubundi se mwarwanya Imana mukayishobora ko ari ukwigiza nkana!!!

egretnewseditor@gmail.com 

 

Previous article
RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments