Mu Rwanda agatara katse, ibintu bimeze nabi cyane ubanza ibyo Ubuhanuzi bwavuze noneho batakibijyaho impaka!!!

MINALOC, minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu, yasabye Abaturarwanda kugabanya inshuro bateka ku munsi mu rwego rwo kugabanya no gukoresha neza ibicanwa. Mu butumwa bwagenewe abaturage ku wa Gatandatu tariki 25 Mata 2026, ku muganda rusange, bwongeye kubibutsa ko muri iki gihe, Isi ihanganye n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, biterwa ahanini n’intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati.

Ibi byagize ingaruka no ku Rwanda, zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bintu nkenerwa.

Ibiciro by’ibicanwa biri mu byahenze cyane kuko ibilo 12 bya gaz yo gutekesha byavuye kuri 21000 Frw bigera kuri 28000 Frw, mu gihe umufuka w’amakara wageze kuri 25000 Frw mu bice bimwe ahandi akanarenga.

MINALOC yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zirimo gutanga nkunganire kuri mazutu ikoreshwa mu bwikorezi, hagamijwe kugabanya ingaruka zagera ku baturage.

Yakomeje isaba abaturage na bo kugira uruhare mu kwitwara neza bijyanye n’ibihe igihugu kirimo.

Ubutumwa buti “Icyo dusabwa nk’abaturage ni ukugabanya ingendo zitari ngombwa, gukoresha imodoka rusange zitwara abagenzi igihe bishoboka no guhuza gahunda nyinshi mu rugendo rumwe.”

MINALOC yasabye kandi Abanyarwanda kwirinda gukoresha nabi ibicanwa no kugabanya inshuro bateka ku munsi aho bishoboka na cyane ko igiciro cy’amakara na gaz yo gutekesha na byo byahise bizamuka.

Ubutumwa bukomeza buti “Gukoresha ibicanwa neza (nko gufata neza ibicanwa tugabanya inshuro duteka ku munsi aho bishoboka, kwirinda ibihuha, tugashaka amakuru yizewe aturutse mu buyobozi.”

Ku batunze ibinyabiziga basabwe gukoresha imodoka imwe aho bishoboka mu ngo zifite imodoka irenze imwe, gusangira imodoka n’abaturanyi, abo mukorana cyangwa abo mwigana, kugabanya ikoreshwa ry’icyuma gitanga umwuka ukonje (A/C) mu modoka no mu nzu aho bishoboka.

Minisiteri yakomeje igaragaza ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi mu gufasha Leta guhangana n’izi mpinduka.

Ku wa 23 Mata 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yateguje Abaturarwanda kwitwara nk’abari mu bihe bidasanzwe kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ateguza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kuzamuka.

Mu Rwanda ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byarazamutse cyane aho kuri ubu litiro ya Lisanse iri kugura 2938 Frw mu gihe iya Mazutu iri kugura 2205 Frw.

Amb Uwihanganye yashimangiye ko ibiciro bizakomeza gutumbagira, ateguza Abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli neza kandi bakakira ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.

Ati “Rwose ibiciro bizakomeza kuzamuka ibyo ni ukuri, ni ngombwa ko Abanyarwanda bamenya ukuri. Nk’ubu urebye, nka mazutu yarazamutse cyane ku isoko mpuzamahanga. Ugiye nko kureba igiciro kiri ku isoko turamutse ari cyo tugiye kugenderaho hano mu gihugu, yakabaye iri muri 3000 Frw 3500 Frw, ntabwo rero imbaraga zose twakora, nubwo twazishyiramo dute, ntiwavuga ko bizabuza ko ibiciro birenga aho biri.”

Uwihanganye yongeye gushimangira ko mu bihe bidasanzwe igihugu kirimo, hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hatazabaho ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko ry’u Rwanda.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar