Inzigo zabyaye inzika muri RNC

Ibiro ntaramakuru byo mu ijuru (Heaven News Media Agency) biratangaza ko inzika zazikutse bikomeye cyane nyuma yo kugaragaza ko umunyamakuru Agnes Uwimana Nkusi watangiye gukorera muri Uganda nyuma yo guhunga aho abantu benshi bashatse kumufasha ngo ave muri Uganda cyane bari bahangayikishijwe n’umutekano we, ngo bamutware hanze y’Africa ariko akabananira akinangira umutima.

Nyuma yaho yaje guhitamo gukorana na RNC irwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame na RPF, ibyo byamenyekanye ubwo habaga kwihuza hagati ya Kayumba Nyamwasa na Jean Luc Leon Habyarimana uba mu gihugu cya France na Kayumba Nyamwasa aba muri South Africa.

Abanyarwanda bakomeje kwibaza byinshi cyane impamvu Agnes Uwimana Nkusi akomeje gusa naho abayeho muri gereza muri Uganda kandi bari bamuhaye ubuhungiro ndetse bakamuha ibya ngombwa bimwemerera kujya mu yandi mahanga, cyeretse niba byari umurimbo cyangwa ibyo byangombwa byaba bifite amategeko ngenderwaho cyane wenda ko ya bikoresha mukazi kajyanye na politike ya RNC.

RNC kandi bari biringiye kuba bakoresha Umuhanzi Robert Kabera wahoze mu ngabo za RDF, ariko birananirana bitewe ni uko afite utubazo tujyanye n’ubuzima bwe budahagaze neza. Ariko turashima Tabitha Gwiza wakoze ubukangura mbaga bakabasha kubona ama euro ari hagati y’ibihumbi €10000- 20000 bakayamuha kugirango abashe kumufasha n’ubwo atahise akorana nabo nkuko babyifuzaga.

Amakuru dufite aturuka ahantu hisezewe mu nshuti za Robert Kabera nta bwo ari Tabitha Gwiza na bagenzi be gusa bamufashije, ahubwo hari ho na bandi banyarwanda bafashije Robert Kabera abasha kwigurira ikibanza yubaka inzu ubu ikaba igeze muri Rental hasigaye gusakara ngo ave mu bukode. Amakuru dufite ni uko Robert Kabera ubu yashatse umugore yakoze icyintu cyiza cyane kandi cyari gicyenewe ubu akaba atabayeho wenyine akaba afite umugore ushobora kumwitaho.

Ariko nti twarangiza tudasabye Robert Kabera kwitwara neza ndetse akanashimira abanyarwanda bamufashije n’ubwo hari ababikoze mu nyungu zabo, ariko nyine ni bya bindi ko politike ari umukino wanduye aho abayikora bibwira ko bakontorola ubwenge bw’abaturage bwitwaje kuba bafite ubutunzi kugirango bubageze kumigambi yabo.

Abakono nyuma yuko bafatiwe mu cyuho bashaka kwimika umutware wabo (JUSTIN) basabye imbabazi Umwakagara Paul Kagame, ubu Jean Paul Turayishimye ni we wigize umutwatere wa Abakono ku ngufu ngo kuko aba muri America, Abahindura, Abakaala, (Tabitha Gwiza, Mukangemanyi Adeline Rwigara) barashaka kwigarurira abantu bose twa kwita (influencer) kugirango babakoreshe mu nyungu zabo bwite bitwaje ibyago, akaga, amakuba abanyarwanda barimo muri iki gihe, nkuko RPF bafatiranye abanyarwanda mu buhunzi bibakabageza ku butegetsi buri mu Rwanda.

Tubibutse ko amazi atakiri ya yandi ibintu byarahindutse umucyo waje umwijima urahunga bizagorana cyane kongera gufatirana abanyarwanda mu bibazo barimo kunyuramo kugirango bagere ku inyungu zabo. Ibyananiye rusine, inyamibwa niyo izabishobora?

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar