Uzamugaye gutinda, ntuzamugaye guhera!!!

Ku bakunzi bakurikira imanza zitabera n’Ubuhanuzi, icyo mukwiye kumenya ni uko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo hariho gahunda ze arimo gutunganya mu buryo budasobanutse cyangwa tudashaka gusobanura hano bitewe nizo gahunda uko zimeze ni uko ziteye kugirango ibintu tubashe kubigendanamo neza.

Kudahutiraho kw’ihoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, no kugenda gahoro nk’aho ari nyantegenke, nta bwo bisobanura ko itari basohoze umugambi wayo kubo bireba.

Ahubwo bisobanura ko ibyo igiye gukora biteye ubwoba cyane kuko isi yose igiye kwumirwa no gutangara bitigeze bibaho. Kuko byanze bikunze igomba kurinda izina ryayo, n’umulimo wayo ari zo imanza zitabera.

NB: Uwiteka Imana Nyiringabo arashaka guca akamenyero na gasuzuguro mu banyarwanda bamaze gufata Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nk’aho ari sogokuru.

Amahirwe ni uko ibivugwa n’umwuka w’Imana ari bwo Buhanuzi byandikwa, kuko bibaye batandikwa byaba ari urugambo. Ariko noneho siko bimeze, ahubwo byose biri gukorerwa muri gahunda nziza kandi isobanutse.

Gusuzugura no kutubaha kw’abana b’abantu bishobora kuba bigiye gushirwaho iherezo. Kuko Uwiteka Nyiringabo adakorera mu gihombo, ahubwo akorera mu nyungu cyane kugirango yiheshe icyubahiro. Niba ibyo yavuze yarabikoze, akongera akavuga kugirango yerekane gukiranuka kwe, n’ubundi bisobanuye yuko agiye kongera gukora kugirango isi imenye yuko ari we waremye ijuru n’isi.

Niba abaciriweho iteka bategereje kurimburwa burundu, bisobanuye ko abatari bacirwaho iteka, mukwiye kwirinda cyane kuko mwahawe kandi mugiye kongera guhabwa urugero rwiza rwo kwubaha Uwiteka Imana Nyiringabo.

Mukwiye kwirinda cyane kugirango imirimo yanyu itaba impfabusa nk’aho mwaruhiye ubusa.

Kwihangana kwayo gushingiye ku inyungu zayo, nta bwo bishingiye kurukundo ikunda umwana w’umuntu. Ubusanzwe nta bwo ijya yihanganira agasuzuguro no kwamburwa icyubahiro.

Ariko kuko turi mu butabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, Uwiteka Nyiringabo aratanga abagabo cyane kugirango ubwo azakora imirimo itangaje uhereye mu banya cyubahiro ukagera ku insuzugura bizamenyekana yuko ari Uwiteka Imana Nyiringabo wabikoze.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar