Burya iminsi ikona ingwe!!!

Abanyarwanda benshi bakomeje kwijandika mu muvumo wa bantu bavumwe bagacirwaho iteka, bibwira yuko bashobora kubikuramo indonke, ariko bishobora kurangira aho kubona umugisha, ahubwo bazahabwa umuvumo. Ni kenshi twaburiye abantu ko bagomba kwirinda kwivanga na banyamuvumo bamaze gucirwaho iteka n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, ariko abantu ntibumve.

Ibimenyetso byose twatanze bigaragaza abanyamuvumo twarabitanze kandi biragaragara, burya Usangira n’umubembe nawe aba ari umubembe. Iyo tuvuze ko RPF-Kagame Paul yavumwe abantu barabyumva cyane kandi bakabyemera cyane ndetse ukabona bibashimisha cyane kuba ubutegetsi bwabo bwaraciriyeho iteka.

Iyo tugeze kuri Kayumba Nyamwasa na RNC, RPFKagame Paul na bambari be, barishima cyane bakarushaho kubyumva neza ko nabo bataciriweho iteka bonyine. Ndetse ugasanga na bya bifobagane birimo Sebanani wigize Umwanditsi wa mateka ya RPFKagame Paul abyungukiramo aho usanga akoresha amagambo yo guciraho iteka wagirango akora mu bucamanza bw’Uwiteka Imana Nyiringabo. Igishimishije nawe yamaze gucirwaho iteka ubanza atazajya akoresha ayo magambo kuko azaba yivuga we ubwe.

Tukaza tukagera muri RACJean Paul TurayishimyeTabitha Gwiza, nabo bahoze muri RNC, bivuze ko mbere yuko bava muri RNC/RAC, bari baramaze gucirwaho iteka. Kandi byabagizeho ingaruka zikomeye cyane kuko Ben Rutabana yarashimuswe amara imyaka (2-3) ari mu maboko ya Kayumba Nyamwasa.

Nibwo bashinze RAC, yari yamaze gucirwaho iteka indirect. Iteka ry’Uwiteka Imana Nyiringabo ryali ryatanze impuruza ko umuntu wese uzakorana na bamaze gucirwaho iteka n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uwo na we azagibwaho n’umuvumo.

Nyuma yo gukora declaration yuko bashinze ishyaka ry’ umutwe wa politike, niba barashakaga gusenya RNC, niba barikiniraga, ntiwamenya, ariko ikigaragara ni uko urunana rwabo nta ho rwageze ahubwo rwaje guhindukamo itangaza makuru rubafasha gukorera cash kuri YOUTUBE mu izina ry ’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Kigali, kandi bamwe mu bagize iryo shyaka n’ubundi basanzwe bayikorera.

Muri RAC uko iminsi yagiye ishira, ni ko imbaraga batangiranye zagiye zishira, ubwo bageze hagati bashinga IGICUMBI gihuriwemo n’abacika cumu, ndetse harimo na bahoze ari abajyanama b’Umwami Kigeli V Ndahindurwa bagize uruhare mu bugambanyi bwe. Usibye ko nyine batavuga, ahubwo uwabateye inkunga yo gutangiza IGICUMBI ubu ni we uri kuruhembe imbere ushinzwe kuvuga.

Na we n’ubwo yakajije umurego kuvuga cyane no kwinjira mu mateka cyane asobanurira abatazi bimwe na bimwe mu Rwanda, ariko cyane ibimwerekeyeho kuko atekereza yuko kwivuga cyane ahari bizatuma abanyarwanda bamwemera, ariko akibagirwa yuko yamaze gucirwaho iteka ndetse byanamugizeho ingaruka zikomeye cyane n’ubwo agerageza kuzisibanganya kandi ar’ ikimenyetso simusiga gikomeye cyane mu manza z’Uwiteka Imana Nyiringabo mu Buhanuzi.

Ibyo nabyo nta bwo byagize icyo bibafasha, kuko aho kugirango abantu barusheho kwiyongera, ahubwo bagenda bagabanuka bitewe ni uko ibyo bavuga ni bya ibiganiro bidahinduka, ahubwo bihora ari bimwe, usanga bisa naho abanyarwanda bamaze kubirambwirwa.

Burya nufata isuka ugiye guhiga, undi akakubona nawe agafata isuka akajya guhinga, atari yabiteganije, ntuzamurwanye cyangwa ngo umubaze impamvu agiye guhiga ngo ushake kumenya icyo azatera mu murima. Niba koko byari bimurimo, uzabona ageze kumusaruro mwiza, ariko niba yabikoze ashaka kwigana abandi, uzabona ahinga, abure icyo atera mu murima maze ategereze kureba icyo ugiye kubiba mu murima nawe agende abe ari zo mbuto abiba mu murima we.

Ariko kuko atigeze abitekereza ngo bituruke muri we, yabikoze gusa kubera ishyari kuko undi yabikoze, ibyo yateye nta mbaraga bizagira kuko bidafite umwuka w’I mbaraga uturutse muri we ubiherekeza ngo bigere ku intego yabyo.

Niyompamvu umurundi yabwiye umunyarwanda ati, mbe munyagwa, reba ijya mpene! Umunyarwanda nawe aramwihorera umurundi akomeza guhatiriza amubwira ngo narebe ihene. Umunyarwanda aramusubiza ati, yewe hena nta kibazo narebye hirya.

Umunyarwanda nta bwo yashatse kureba ibyo umurundi yarebye, ariko we yumvise ko yamubwiye ngo narebe hirya ahene, hariho abantu bumva nabi cyangwa badashaka kumva ibyo babwiwe cyane ko wenda baba badaha agaciro ubuviga, ariko nyuma y’igihe ugasanga batangiye kwicuza impamvu basuzuguye ibyari kubagirira umugisha.

Nukurikira abantu muri iyi minsi, cyane abaciriweho iteka, uzumva abantu bagerageza kuburizamo imanza zitabera aho usanga basenga ndetse bagashaka kwerekana yuko nta butabera buriho, kandi nyamara bwarabagizeho ingaruka (there’s no way you can ignore something has been affected you) weather you like, nor dislike you’re exposed.

Aba bantu uzabamenyera ku magambo yabo aho usanga buri gihe basa nabashaka guhanagura mu bwonko bwa abantu bemera Ubuhanuzi ni manza zitabera. Ariko uko barushaho kurwanya Ubuhanuzi, ni nako burushaho gusohoza umurimo wabwo umunsi ku munsi. Ndetse vuba bidatinze bagiye kongera gukorwamo ku buryo noneho batazabona icyo babwira abantu.

Washobora ute gusengera abakobwa bawe ngo bazabone abagabo kandi uwo urimo gusaba yarabashyingiye ukanga? (That’s mediocrity) kwiyemera n’ubwilasi umugani w’umwana w’umwega! Akenshi nta cyo bitanga usibye igihombo gusa.

Kugira ubushobozi, ntibivuze yuko byose bigutunganira neza, hari igihe uwo usuzugura aba ari we Imana yashyizeho gutunganya ibyo wifuza ko bitunganywa. Kuko buri muntu Imana yamuhaye kuba incungu ya mugenzi we.

Ariko abafite ubushobozi hari igihe bibwira yuko bashobora no kwigarurira umutima w’Imana aho bumva yuko kuba bayivuga mu kanwa ubwa byo bihagije bisa naho ari igitangaza kuri bo aho bashaka kwereka isi yose yuko Uwiteka Imana Nyiringabo ari kuruhande rwabo. Ariko igihe cyose Uwiteka Nyiringabo ajya abakoza isoni ziturutse mu bwibone bwabo bagakorwa nisoni n’ubwo akenshi bashoramo akayabo bashakisha uko bahanagura icyo gisebo.

Wagirango guseba byagenewe abakene gusa!!!

Indira kumugayo nazo zita twatanzwe, ubwo bagahaguruka bakabegera kuko nibwo buryo baba babonye bagatangira kubasaruramo ibyo bataruhiye. Uyu ubibaha s’uko aba atazi icyo arimo gukora, kuko anyuzamo akababaza ati, ariko buriya buhanuzi bwa runaka mu buvugaho iki? Nabo kuko bazi igisubizo ashaka bagahita bamubwira ibyo yifuza kumva! Aha rero usanga ntaho batandukaniye n’Umwakagara Paul Kagame bahora bacira urwo pilato.

Nta bwo Ntamuhanga Cassie yapfuye kuko igihe cye cyari cyageze, ahubwo ni uko yahisemo kugambanira mugenzi we, agahita acirwaho iteka. Kwibagirwa ibyo yakoze ubwo yatangazaga ibihuha kuri Ben Rutabana, byaba ukunyagwa zigahera! Ibyo yamwifurije niwe byahitanye amusiga ari muzima.

Kandi igitangaje nta somo abanyarwanda bakuyemo, ahubwo babifashe nk’ibisanzwe Rugamba ati, inda nini muyime amayira. Kumva ko Cassie yarakwiye gupfa, ariko uwawe agakira kubera umugogo uri mujisho ryawe udashaka ko bawukuramo byaba ari ikibazo gikomeye cyane!!!

Kwiyumvisha yuko abandi bakwiye gucirwaho iteka, ariko wowe imanza zitakureba ngo kuko Imana mwaba muri inshuti byaba ari ukurengera.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar