Umugabo w’umuherwe waguze u Rwanda baza kurumwambura asubizwa amashillingi ye!!!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, umuturage ujyana amagambo abeshyera abandi agira icyubahiro kuruta ingabo y’igihugu. Ni uko rero ubwo ingabo zigihugu zimaze kubona ko nta cyo zimaze, kandi ko umurimo wa bajyanye atari wo bakora, abemeze gutyo Uwiteka Imana Nyiringabo abaciriyeho iteka uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, tega amatwi wumve uko Umwakagara Paul Kagame yitotomba, numva aravuze ngo, ayiiii ndabigenza nte, ko abanzi banjye babaye benshi cyane, bakaba bagiye kunyishima hejuru? Ndabona ibyo nari nishingikirije byose bigiye kumbera imfabusa ndetse na bayobozi bose nahaye akazi nta n’umwe turi kumwe, ahubwo birirwa bangambanira. Ariko nta cyo nabo nta n’umwe uzongera gusohoka muri iki gihugu bajya hanze kwivuza cyangwa gutembera kuko bashobora guturuka bakagenda burundu ntibagaruke uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
April 17, 2016 the rhema word comes from heaven unto me, and told me, that son of man looks ahead of you and read the word of the Lord send to You so that you’ll be able to announce for my people. The words which I saw was written on board called “PACIFYING “according research I have made this is meaning of it concerning with a country of Rwanda.
- To bring or restore to a state of peace or tranquility; quiet; calm: to pacify an angry man.
- To appease: to pacify one’s appetite.
- To reduce to a state of submission, especially by military force; subdue.
April 18, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona inama ya bakomeye cyane barimo abacuruzi na banyapolitike yateranye. Impamvu yiyo nama, kwari ukurebera hamwe uburyo hari umucuruzi waguze igihugu cyose akakigarurira kikaba icye. Icyo gihugu kimaze munsi yububasha bwe, nta muntu n’umwe wongeye kuvuga yaba abanyepolitike cyangwa abasirikare yabatwaje inkoni yicyuma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nuko mbona abo bategetsi bakomeye bateranye muri iyo nama, bemeza ko muntu w’umukire (Paul Kagame) agomba kwamburwa icyo gihugu (Rwanda) maze kigasubizwa bene cyo. Ubwo mbona abo bategetsi bakomeye bakusanya amashillingi yaguze icyo gihugu (Rwanda) barayamusubiza igihugu gisubizwa banyiracyo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambaza riti, mwana w’umuntu, ubonye iki? Ndasubiza nti, mbonye abakomeye baterana basaba umugabo w’umukire gusubizwa amashillingi ye kugirango asubize igihugu banyiracyo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Uwanyerekaga arambaza ati, ese waba wamenye amasura yabari bagize inama yo gusubiza uriya mugabo w’umukire amashillingi yari yaraguze kiliya gihugu? Ndasubiza nti oya nyagasani kuko na bonaga ari abantu bakomeye gusa ntaho na babonye na hamwe yaba kuri TV cyangwa se mu binyamakuru.
Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, inama igiye guterana ikomeye cyane bagiye kwiga uburyo Umwakagara Paul Kagame ya kamburwa igihugu maze kigasubizwa bene cyo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara Paul Kagame ateranya inama yihutirwa (emergency meeting); iyo nama yari iyo kwiga uburyo bahumanya Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa muriyo nama bafata umwanzuro wo ku mwoherereza impano zijyanwa na bantu muri zo mpano bashyizemo ibihumanya “chemical industry” ku buryo azahita afungura igahita imuhitana uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nuko ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uhamagare Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa umubwire ubwo buriganya bagiye kumukorera bwo kumwica, nibamara kubona wanditse Ubuhanuzi barahita bahindura bashakishe umuntu uzajyayo kubana nawe kugirango azamuhe ubwo burozi mu byokurya cyangwa mu byo kunywa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
April 19,2016 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwuka w’inzika y’inzigo ya Rwanda National Congress (RNC) wongeye guhaguruka barakurakaliye cyane kubera guhyira ahagaragara imikorere yabo mibi babeshya abanyarwanda ube maso cyane uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, RNC iyo bateranye barwanya Ubuhanuzi, bamara kuva mu nama buri umwe wese agahita ajya ku kinyamakuru www.inyangeNewss.com kujya gusoma ibyo wahanuye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, RNC bagiye gutangiza urugamba batangiriye muri DRC, ariko Umwakagara Paul Kagame azabafata abandi azabica kuko bagiye batusabye uburenganzira niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, RNC, RPF, NRM, bose bakoresha imyuka mibi Satani niwe bakorera ntabwo bizera Uwiteka Imana Nyiringabo waremye ijuru n’isi uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona perezida Kaguta Yoweri Museveni ari kumwe n’Umwakagara Paul Kagame barimo bavugana uburyo bagiye gukurwa kubutegetsi na (USA) kandi ariyo yabashyizeho. Mbona bombi uko ari (2) bafatirwa ibihano babura amashillingi yo guhemba abasirikare uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore bagiranye amasezerano yo gutabarana mu byagisirikare ariko nta cyo bizabamarira bombi kuko bamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ibyahanuwe bishobora gutinda gukora umurimo wabyo, ariko bizarangira bisohoje gukiranuka k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
egretnewseditor@gmail.com













