Dore uko gahunda yo kwica Col.Willy Ngoma yateguwe ku cyumweru igashyirwa mu bikorwa ku wa kabiri murukerera
Umwe mu basirikare ba AFC/M23 bakunze gusoma amakuru yacu twandika, yatwandikiye aduha amakuru ajyanye n’urupfu rwa Col.Willy Ngoma uburyo Gen.Sultan Makenga yateguye umugambi wo guhitana Col.Willy Ngoma mu nama yabaye ku cyumweru aho agatsiko kabasirikare ba RDF bagiranye inama na Sultan Makenga muri hotel runaka Uwaduhaye amakuru yadusabye kudatangaza amazina ye.
Avuga ko ahagana mu masaa ya nimunsi (14–17) hrs. Ariho iyo nama bayirangije ari bwo Sultan makenga yasubiye Rubaya murukerera bishyira ku wa mbere, nibwo yashatse itsinda ry ’ingabo zoherejwe zijya ahitegeye urugamba bariho muri Rubaya maze ba baha drone baragenda kuko bari bazi neza aho Col.Willy Ngoma na bagenzi be Bakambitse maze kuko mbere yuko bajya aho bagombaga gukambika ngo barase Willy Ngoma nabo barikumwe ba banje ku banyuraho ba babwira yuko ngo ari bagenzi babo barikumwe na Gen.Sultan Makenga byari murwego rwo kubongerera man power.
Amakuru akomeza avuga ko abo bari bazanywe kubongerera ingufu baragiye bajya ahitegeye bavuga ko bagiye gutungura adui (FARDC) nibwo bagiye maze bamaze kwitegura kunoza umugambi murukerera rwo ku wa kabiri bahagurukije drone iragenda igera aho Col.Willy Ngoma na bagenzi be bagera (9) maze ba banyanyagizamo urufaya rwa mabombe ni gikorwa cyatwaye iminota ibiri cyangwa umwe abandi bahasiga ubuzima gutyo.
Amakuru avuga ko muri uwo mwanya bahise bahamagara itangaza makuru rya Reuters ry ‘Abongereza bariha amakuru butari bwacya kugirango abantu ni baza kubyuka basange amakuru yamenyekanye yagiye ahabona ngo kuko bakekaga yuko haba hari ho umwe muri bo wari kuza gutanga amakuru akabatanga bikamenyekana ko aribo bakoze ibara.
Amakuru avuga ko ngo ubundi Col.Willy Ngoma yagombaga kugwa Uvira, ariko uko bateguye uwo mugambi nta bwo byabahiriye kuko Wazalendo n’ingabo z’Abarundi bayabangiye ingata barahunga ku buryo hatabaye intambara ikomeye cyane ngo bari bateguye kumushyira imbere kuruhembe kugirango aze kugwa Uvira bityo bavuge ko yaguye mu intambara.
Amakuru avuga ko ngo hariho ingabo zari zishinzwe kurinda Col.Willy ingoma, bamwe nta bwo bari iruhande rwe, ariko ngo babashije kubona icyo gikorwa uko cyagenze kandi ngo banabonye aho drone yaturutse kuko yahise isubirayo irangije umurimo wayo, maze babasha kumenya ko ngo atari adui ahubwo ko ari bamwe muri bo, kuburyo abo basirikare mukanya ko guhumbya bahise bafatwa bajyanwa gufungirwa Igoma umwe muri bo wari yagiye kuri toilet yahise abacika nta bwo babanje kuba akanya ko kwitegura no gutwara ibintu byabo kuko nabo byashoboka ko ngo baba babishe.
Benjamin Mbonimpa na we urabe maso bazaguhitana ndumva mbyumvamo ndetse nari nabanje ku kwitiranya na Willy Ngoma nibwira ko ari wowe bishe (be radar any time some how they will assassinate you my brother be carefully).
Uyu musirikare akaba ari mu bwihisho arimo arashakisha uko yahunga akava muri DRCongo agahungira mu bihugu by ’abaturanyi wenda aciye muri Uganda cyangwa muri Tanzania.
Umunyamabanga w’umutwe wa AFC/M23 yagaragaje ko bari mu gahinda ko kubura umusirikare yise intwari bakunda, kandi ati: “Intwari ntizipfa”.
Atavuze izina ry’uwapfuye butumwa yashyize ku rubuga X, Benjamin Mbonimpa yavuze ko yari “umusirikare w’intwari n’umurava”.
Mbonimpa abaye uwa mbere mu bakuru ba AFC/M23 ukomoje ku cyunamo barimo mu gihe uyu mutwe utaratangaza kumugaragaro urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma wari umuvugizi wabo wa gisirikare.
Urupfu rwa Willy Ngoma, mbere ya 2012 wabaye mu ngabo za FARDC no mu ishyaka rya UDPS riri ku butegetsi mbere yo kujya muri M23, kugeza ubu rwemezwa n’amasoko atandukanye, ko yishwe n’igitero cy’indege za ‘drones’ z’ingabo za FARDC i Rubaya muri Masisi.
Mu ijoro ryo ku wa kabiri igisirikare cya FARDC cyemeje ko cyishe Willy Ngoma mu gitero cya gisirikare, mbere y’uko gisiba itangazo cyari cyashyize ku rubuga X ryagenzuwe na BBC.
egretnewseditor@gmail.com














