DRC: Ingaruka z’amasezerano basinyiye Washington DC

Ikinyamakuru Egretnewss.com tumaze igihe dusesengura (analysis) isinywa ry ’amahoro yo mukarere kibiyaga bigari, aho Umwakagara Paul Kagame na Flex Tshisekedi Antoine Chilombo basinye amasezerano y’amahoro Washington igikorwa cyakozwe taliki ya 4 ukuboza 2025, na masezerano yasinywe taliki ya 12 mutarama, 2026 ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubucuruzi bwa mabuye gaciro yitwa (tantalum) ibya masezerano y’ubucuruzi bwa mabuye gaciro akubiye muri movie yitwa [Tom.Clancys.Jack.Ryan.S02E01.WEBRip.x264-ION10] yateguwe mu buryo bazakuraho Nicolas Maduro wa Venezuela uherutse gufatwa n’ingabo z’America agashimutwa akajyanwa muri America ubu akaba ariho afungiye.

Sinzi impamvu umukuru w’igihugu cya DRCongo atigeze areba umukino ba mukinnye, nyuma yo gusinya aya masezerano nibwo noneho America izagaragaza impamvu yayo masezerano. Abantu benshi nta bwo bamenye impamvu yayo, ariko umugambi wayo masezerano uzaba guhagarika intambara irimo kubera muburasirazuba bwa DRCongo aho impande zombi zizasabwa guhagarika intambara kandi buri ruhande rukagumana ibice rufite murwego rwo gucyemura amakimbirane kuko DRCongo bayibwiye gushyira AFC/M23 muri Leta baranga bigira banyirandabizi.

Bisa nkáho DRCongo aribwo bagitangira kubona icyo amasezerano basinye asobanuye nyuma yo kubona ko UKRAINE irimo guhatirwa guheba ibice byose byafashwe na RUSSIA kugirango intambara irangire. Uku gusaba ko Ukraine iheba ibice byose bigize 20% byafashwe na Russia na none niyindi nzira yo kurangaza Russia kugirango America ibashe kurwana na Iran ikureho ubuyobozi ishyireho ubundi Russia igitegereje yuko icyo cyifuzo kizashyirwa mu bikorwa.

NB: Ariko bitewe ni uko US yabakoreye udukoryo muri Venezuela byatumye Russia igira amakenga ubu noneho ishobora kutazorohera US muri Iran n’ubwo ikoranabuhanga ryabo ritandukanye bikaba akenshi ari byo biha amahirwe US kugera kumugambi wayo nyirizina.

Ibi DRCongo bamaze ku byitegereza nibwo bakoze ikinamico risa nk’aho ritesha agaciro amasezerano ya AFC/M23 Washington DC, basinye hagati yabo na Leta ya Tshisekedi Flex yo kurangiza intambara aho muri iki cyumweru bemeye guha America ibirombe bya Rubaya hakungahaye ku mabuye yagaciro hakaba hagenzurwa na AFC/M23.

Ni igikorwa gisuzuguritse cyane beretse America ko badatekereza neza kandi batagira ubwenge. Washobora ute gutanga ahantu utagenzura? Ubwo se ntuba weretse America ko ari ibicucu? Muyandi magambo uba ubwiye America ngo tubahaye hariya inyeshyamba zigenzura ni murwane nazo ni muzinesha muhatware habe ahanyu kandi uzi neza ko wamaze gusinya amasezerano hagati yawe na Leta y’uRwanda na AFC/M23.

Kugirango wowe usoma iyi nkuru ubashe kubyumva neza, itegereze uburyo Trump yamaze gushinga undi muryango ushinzwe amahoro kw’isi usa naho ugiye gusimbura UN witwa (Board of peace) mu gihe yakoraga (inauguration) ya (Board of peace) niko igihugu cya Israel cyalimo kwiyomekaho ibice bigenzurwa na Palestine-Gaza ibyo bakunze kwita west bank.

Trump yakoze launching ya (Board of peace) yitabiriwe ni bihugu bigera kuri (40) kumunsi wejo, France yanze kwitabira uwo muhango, naho Ubwongereza, Ubudage, Italy, byoherezayo ababihagararira cyangwa indorerezi.

Ibyo byose birimo kuba mu gihe muri uku kwezi kwa gashyantare hano mu gihugu cyacu cya Kenya America yatanze milliyoni $70 angana na miliyari 9 BN za mashillingi ngo hubakwe ikibuga cy’indege cya gisirikare. Ejo na none America yatanze inkunga ikomeye itavuzwe ku gihugu cya Tanzania umubare mu gufasha mu bya gisirikare cyaho.

Ibi ni bihugu biherereye ku inyanja ya INDIA OCCEAN na Lake Victoria. Bisobanura yuko America irimo gufata positions mu bijyanye ni gisirikare kuko hari gahunda barimo gutegura zijyanye n’intambara ya lll y’isi yose, mu gihe ibindi bihugu na byo harimo Ubwongereza na Canada barimo gukora deployment muri Denmark kuri kiliya kirwa America yashakaga kwiyomekaho cyitwa green land ubu hamaze kugera ingabo zabo kubufatanye bwa Denmark, UK, Canada.

Ndagirango mbwire abarwanya ubutegetsi bwa Kigali buyobowe n’ingoma y’abega, abantu bose bakorera kuri YOU TUBE igihe kimwe bazisanga za channel zabo zafunzwe badashobora kuba bazikoreraho cyangwa se babihorere ariko bakomeza baburizemo imigambi yanyu cyane abakora ibikorwa bya politike (Politics Arena) ku buryo ari nta cyintu muzageraho. Ariko intambara ya lll y’isi yose niramuka ikataje bashobora kuzifunga izo channel kuko ari iza abanyaMerica.

Kuba uRwanda na DRC byarasinye amasezerano ya mahoro ashingiye ku bucuruzi bisobanuye yuko ibice bigenzurwa na AFC/M23-RDF bizahabwa uRwanda mu rwego rwo kugirango America yirukane abanyekongo bavuga urulimi rw’ikinyarwanda basubire iwabo byibuze bafite igihugu cyabo bashobora kubonamo amahoro. Ntekereza ko iliya Board of peace ari wo murimo igiye gukora bisobanuyeko ko European Union wenda ni bindi bihugu bimwe bishobora kuzagumana umuryango wa UN ushobora kuzahindura izina cyangwa ugakomeza kwitwa gutyo, ariko icyo gihe isi izaba icitsemo ibice (2) cyangwa bitatu mu gihe na BRICS nayo yahita ibona urwaho igashinga imizi.

Intambara ya Iran nirangira ishobora kuzafasha gusobanukirwa byinshi muri gahunda ya Donald Trump mu ishingwa rya (Board of peace) kuko America yamaze kwikura muri UN nindi miryango yose bivuzeko UN yabaho cyangwa yapfa nta cyintu na kimwe America ishobora kuzabazwa mu bijyanye nizi intambara igiye kurwana kuko izaba ifite umuryango wayo iyoboye ushinzwe amahoro kw’isi. Rya vogonyo rya China na Russia muri UN bivuze ko rirangiye.

Birumvikana yuko abahutu bafite ikibazo kuko babonye ubutegetsi babuhawe n’Ababiligi mu intambara ya ll y’isi yose, icyo gihe Uburayi bwari bufite ingufu. Ariko ubu aho ibintu bigeze bisa naho Uburayi bugiye kwirwanaho cyane ko barimo guhangana na US kandi ariyo ya barindiye umutekano mu myaka 70 ishize. Rero kumva yuko amashyaka atavuga rumwe na Kigali azifashisha uburasirazuba bwa DRC ibyo bishobora kuba bisa naho bitagihari.Ikindi kumva yuko abega bazakurwaho n’intambara ya direct bishobora kutazashoboka ubirebye neza ugashishoza udashyizemo amaranga mutima avanzemo ninzagangano zateye muri iki gihe cyabanyapolitike bashakisha ubutegetsi hasi no hejuru.

Kandi byumvikane neza yuko Israel nimara kwigarurira Palestine dore ko uwayiteraga inkunga yari Kahamenei Ayatollah naramuka akuweho ibya Palestine bizaba birangiye kuko Iran bagiye gushyiraho igikoma ngoma witwa REZA Pahlavi niwe ugiye gusimbura Kahamenei Ali Ayatollah.

Automatically igihugu cy’Uburundi nacyo kizakurwa kuri (map of the world) Ubuhanuzi bwavuze ko ibihugu binini bizagabanywa ubunini bwabyo, naho ibihugu bitoya bimwe bikazakurwa kw’ikarita y’isi, aho ibihugu bizasigara ari 168 ibigera kuri 28 bizakurwaho burundu. N’Ubuhanuzi burimo kuba rwose kumugaragaro nta nkomyi.

Reka turangize iyi inkuru tuvuga ngo, igihe cyose abantu banze gukorera hamwe ngo babashe kugera kumsaruro mwiza, buri wese akurura yishyira, aho usanga bisa na tura tugabane niwanga bimeneke umugani wa Me Ntaganda Bernard, abantu bashobora kuzatungurwa ibyo bibwiraga bakazasanga bitandukanye ni bizaba byabaye butunguranye muri gakondo ya bakiranutsi.

egretnewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar