Ikinyamakuru rushyashya bagishubijeho kuko twavuze ko cyafunze imiryango, ariko bibagiwe gushyiraho amakuru mashyashya!

Ikinyamakuru rushyashya.net bagishubijeho bamaze kubona twanditse inkuru ivuga kw’ifungwa ryacyo. Ariko witegereje neza usanga inkuru yanditswe vuba ariyo kw’i taliki 15 January 2026. Bigaragara yuko bafite ibibazo bijyanye n’ubukungu bakaba babuze uko babigenza kubera kwihagararaho basubizaho ikinyamakuru kidafite inkuru.

Ikindi gishoboka ni uko abanyamakuru ubu biragoye kubakoresha mu gihe bafite aho babona amaramuko kuza nkoranyambaga, kuvuga ko ubahemba intica ntikize nta bwo bizakunda kuko byibuze bashobora guhahira arenze ayo bahembwa kuri za nkoranyambaga kandi bakagira ubuzima bwiza.

Urabona ko ku kinyamakuru cya rushyashya.net nta makuru ya vuba ya M23 agaragaraho, kandi ubundi nicyo kinyamakuru cyari umuzindaro wa Leta cya kagombye kuba gitangaza amakuru yose y’intambara irimo kubera muri DRC nkuko byari bisanzwe kuko unarebye neza urabona ko hariho amakuru y’umwaka ushize muri November 2025.

Usibye kwihagararaho, ikigaragara ni uko agatara karatse kageraho karazima, none bagerageje ku katsa ndabona karimo ku blinking kenda kuzima. Buriya n’ubundi bihagazeho ariko bazongera bagikureho kuko nta bikibamariye abantu barabatahuye ndetse ni ikoranabuhanga rimaze kubarusha ingufu.

Tuboneyeho na kanya keza ko kwiyama magigiri wa RNC witwa Peter Musoni gushakishiriza ahandi kuko kugigira ukoresha inzira yo gusabiriza iyo ntabwo igikora mu bihe tugezemo. «Ukwiye kuba umugabo kandi umugabo wibuze arapfa» niba unaniwe kwirwanaho ukaba ubona inzira yo kugigira ukoresha uburyo bwo gusabiriza uririwe nturaye.

Time has changed. And your capacity of intelligence is not enough to spy on me.

Bwira RNC baguhe izo cash urimo kunshakaho, kuko ntabwo byashoboka yuko umucyo n’umwijima bya bana hamwe kandi bidafitanye isano.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar