Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!!!
Amakuru muri gakondo ya bakiranutsi yatohojwe ni kinyamakuru egretnews.com aravuga yuko abanyarwanda barimo guhunga inzara iri mu gihugu irimo kuvuza ubuhuha. Bamwe barimo guhungira ubwayi mu kigunda bajya muri Tanzania, abandi nabo bakaba barimo guhunga bajya muri Uganda.
Uyumunsi ahagana mu masaha cyenda zo mu Rwanda ubwo n’ukuvuga saa cyenda zo muri Kenya iwacu. Bamwe mu batutsi baturutse Burundi hamwe na ba pastors badusabye kutabavuga amazina, bakoze inama muri hotel runaka, abavuye Burundi bari bayobowe n’umwe mu bacuruzi ba computers akaba yarize muri KIST tukaba tunaziranye.
Muriyo nama bavuze ko ibyo nahanuye byose bigaragaza kuvaho k’Umwakagara ngo byamaze gusohora. Ariko bakavuga ko Ubuhanuzi bw’inzara bwo bumaze kubagamburuza ku buryo byatumye bafata icyemezo cyo guhunga.
Muriyo nama ba bazanyaga aho bashobora guhungira.
Guhungira Burundi aho baturutse nta bwo byashoboka kandi ari abatutsi kandi Leta iriho ari iya abahutu, kujya Tanzania naho barimo kwirukana impunzi z’Abarundi. Kujya Uganda naho kandi bakorana na Leta ya RPF-Kagame ngo nta mutekano babonamo. Kuguma mu gihugu nabyo ngo ntibishoboka kandi inzara ivuza ubuhuha ubucuruzi bwarahagaze abanyarwanda barakennye cyane byamaze kuba umuco wo kwemera ubukene.
Muriyi nama yarigizwe na bantu (8) yabereye mu igoropfa hejuru muri hotel yarangiye badafashe umwanzuro nyawo, kuko bifuzaga guhungira mu bihugu baturanye nabyo. Ariko bamwe ba proposes Kenya ko byibuze ariho haboneka amahoro macye byibuze umuntu wajyayo yitwaje impamba yagerageza kuba yakora.
NB: Ikibazo nyamukuru cyabaye ngo, udafite impamba ni mikorere bizagenda gute? Guhitamo kwicwa n’inzara nabyo ntibikunda. HCR yamaze gufunga imiryango kuko umuryango wa UN wafashaga HCR gufasha impunzi izafunga mukwezi kwa (7) uyu mwaka. Ibintu birakomeye cyane ku buryo abantu babuze ibisubizo.
Ibi byose biraterwa na gasuzuguro ka abega bari ku ngoma, Uwiteka Imana Nyiringabo yababwiye gufungura imfungwa zose zifunzwe baranga, ariko inzara iraza gutuma bazifungura kuko nta yandi mahitamo bafite byanga byakunda bazazifungura n’ubwo batazazifungura ku gihe Uwiteka yabitegetse.
Ibi byose bitewe no kutumva kwa abantu kuko Imana yabasabye guhunga hakiri kare kugirango UN izajye gufunga imiryango baramaze gutura aho bahungiye ariko baranze bumva ko ngo Umwakagara Paul Kagame ar’Imana yabo. None ibintu birabakomeranye cyane babuze ibyuma n’intama.
Abantu benshi barandwanije cyane, kandi barwanije n’Ubuhanuzi bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Sibyo gusa ahubwo banarwanije ni manza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. None bigeze iwandabaga abantu batangiye kureba imirari hirya no hino babuze icyo bafata ni cyo bareka. Iyo bayita ingoma y’abega bananiwe gutegeka akazi kabo n’ukwirirwa barwana basahura ibya bandi gusa.
egretnewseditor@gmail.com













