Ntushobora kuzamfata kandi narakebwe!!!
Kuba USA igiye gufunga Embassy zose zo kumugabane w’Africa ni kimenyetso simusiga ko hari ikibyihishe inyuma kitari cyiza kandi gikomeye cyane. Amakuru y’ingenzi yatohojwe n’ikinyamakuru egretnews.com agaragaza ko ibiro by’abahagarariye Leta zunze ubumwe z’America (consul) byaba bigiye gufunga imiryango. Aya makuru aje akurikira ihamagazwa ry’abambasederi (envoy) bagera ku bihugu (30) bahamagawe uhereye taliki ya (14) muri uku kwezi kwa mutarama 2026.
Iri ihamagazwa rishobora kuba rifitanye isano n’intambara ya Iran irimo gutegurwa kandi birasa naho yaba yamaze kugera kumusozi wayo bishoboka yuko mukwezi gutaha rushobora kwambikana.
America ishobora kuba ifite impungenge ku bihugu byo muri Africa bakeka ko abafite amatwara ya Ki Islam bashobora kuzagaba ibitero kuri za Embassy zabo wenda akaba ariyo mpamvu bahisemo kuba bafunze za Embassy zabo byagateganyo.
Mu gihe Tehran na Washington DC bakomeje gutera amagambo hagati y’ibihugu byombi, Iran ivuga ko yiteguye kwinjira mu biganiro, America nayo ikayibwira yuko igihe gisa naho cyayirangiranye mu gihe itemera ibyo America byose isaba ko igomba kubikora nta mananiza harimo guhagarika gucura intwaro za kirimbuzi zo mu bwoko bwa Nuclear na za bombi zijyanye nazo.
Iran ibi birego nta bwo ibyemera na gatoya kuko ivuga ko nuclear irimo gukora arijyanye na mahoro gusa ari ntaho ihuriye n’intambara. Byibukwe ko mu mwaka ushize mukwezi kwa gatandatu USA na Israel bateye Tehran basiga bangije inganda zikora zikanatunganya intwaro kirimbuzi za nuclear.
Amakuru avuga ko, Iran nta bwo yigeze ihagarika umugambi wayo wa nuclear ahubwo yahise ikomerezaho. Ibyo bikaba bitumye US–Donald Trump bagarutse guhangana na Iran kugeza iretse gukora ibitwaro kirimbuzi.
Ikibabaje nta cyo Russia na China byari byizewe nk’ibihugu bikomeye bishobora guhangana na America nta cyo byari byavuga mu gihe inshuti zabyo America ikomeje kuzigabaho ibitero. Gukomera kwa China na Russia mu gihe badashobora kuvuganira abafatanya bikorwa babo ahubwo bakinumira. Ikigaragara bashobora kuba bacuruza ibihugu by’inshuti bagahabwa cash ubundi bakarebesha ijisho rimwe. Yewe burya koko umugabo wibuze arapfa!!!
egretnewseditor@gmail.com














