Abanyabwoba baragwira! Kubona na Barafinda Kagame amutinya!!?
Leta y’abega ikomeje kugaragaza ubwoba bwinshi cyane aho banatinya umuntu usanzwe udafite ingufu namba zo kuba yakuraho Leta yabo. Bahisemo gufunga blog witwa Barafinda Ssekubo Fred wagaragaye mu guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu yaba aya 2017 cyane niho yakenyekanye ndetse nayubushize banze kumushyira kurutonde rwabazahatanira amatora y’umukuru w’igihugu 2024.
Uyu muco utari mwiza, kandi unagaragaza ko ingoma y’abega itifitiye ikizere habe na gatoya. Bituma RPF irushaho kugaragaza ko itabasha kwihanganira abatavuga rumwe nayo kabone naho yaba ari umwana w’umusore waba yikinira yifuza kumenyekana muri politike RPF-Kagame Paul bahita bamuhimbira ibyaha bakamukura mu nzira.
Ahangaha rero wibaza kumaherezo ya RPF-Kagame Paul niba we atarabyaye cyangwa se niba umunsi azapfa doreko ari hafi gupfa niba abana be bazajya kuba kumugabane wa Mars bikakuyobera. Barafinda Fred akwiye kuzahembwa niba batamuhitanye kuko n’umugabo rwose umuntu uhagarika ibitotsi bya Kagame Paul akarara adasizniriye!!!
Kagame azi neza ko abanyarwanda bamwanga cyane ku buryo bagize amahirwe yogutora mu bwisanzure bakwitorera Barafinda Fred kugirango bamwereke ko batamukunda.
egretnewseditor@gmail.com














