Abategetsi bameze nka Nicolas Maduro iminsi yanyu irabaze!!!

Ishimutwa ry ’uwahoze ar’umukuru w’igihugu cya VENEZUELA Nicolas Maduro niki risigiye abategetsi b’abanyagitugu cyane abo kumugabane w’Africa na handi hose kw’isi aho abategetsi bamara kugera ku ngoma maze igihugu bakagihindura akarima kabo, aho baba bumva yuko nta wundi muntu ufite uburenganzira bwo kuba yagira icyo yabavugaho ku mabi bakorera rubanda.

Reba abaturage bishwe mu mwaka ushize mukwezi kwa cumi mu matora yabaye mu gihugu cya Tanzania, reba ibyo Kaguta Yoweri Museveni alimo gukorera abanya Uganda. Aho yumva kandi akabona ko nta wundi muntu wa musimbura ku butegetsi usibye umuhungu we Keinerugaba Muhoozi.

Reba umwana w’umwega Umwakagara Paul Kagame wirirwa aririmba ngo mwansezereye nkajya kuruhuka, mu kandi kanya ati, abaturage banze kunsezerera ngo njye kuruhuka. Ati noneho ni mube mushaka uzansimbura wagirango hari uwamuzirikiye ku ngoma ngo ntazayiveho azarinde ayipfiraho.

Tekereza kuryama uri umukuru w’igihugu bwacya ukisanga muri gereza wahindutse rubanda rwa giseseka. Birababaje kandi biteye agahinda cyane, ariko kandi ni na byiza ko na bandi bategetsi bigiraho bakabikuramo isomo kubashaka kwiga bashobora gukuramo isomo ryiza cyane ryabafasha kuzasaza neza.

Ibi bigaragaza ko nta muntu ushobora kwigira igitangaza kuri iy’isi ya rurema, gusa wenda naho abantu badahura ni byago bisa, ariko buri wese agiye afite umwihariko we yisangije w’u buryo agomba guhanwa n’Imana yo mu ijuru igihe cyose azaba akiri kuri iy’isi cyangwa naho ya yivaho icyo nacyo ni kindi gihano kidasanzwe kandi cyihariye uba uhawe mbere yuko urangiza inshingano zawe wakabaye ukora ngo uzirangize.

Gushaka kugundira iby’isi no guhangana ngo ugaragare ko uri umugabo akenshi bateza akaga ni byago na makuba mu gihe uba utari mukuri. Ikinyoma gishingiye ku butunzi n’ubushobozi bijya bigira iherezo.

Ariko ukuri kuzahora ari ukuli.

Ngirango abega barimo kubona ko byose bishoboka, gutinda kw’Imana nta bwo ari ubugwari. Guhora kwayo iyo gutinze cyane, biba bisobanura yuko guhora kwayo kuzaba kubi cyane.

Ndahamya neza ubu aho Nicolas Maduro ari Trump amubwiye ati mpa ubutunzi bwawe bwose nkurekure ujye kwidegembya ube umuntu usanzwe yahita abikora nta kuzuyaza!!!

Ariko Umwakagara Paul Kagame hamwe na abega bene wabo ba bwiwe kwishyura milliyoni za ma euro 750 ngo batazajyanwa mu butayu baneguriza izuru Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Ariko umunsi bazisanga mu butayu bazifuza gutanga ibyo batunze byose ngo basubire mu buzima busanzwe nyamara ubanza izuba rizaba ryarenze!!!

Hari abo nabonye bajyanwa murugendo rwa kure bashobora kuzatindayo, maze abo basize mbona batangiriye kuri zero kandi bari abantu badasanzwe bubashwe n’isi yose. Ubwo ibyo byo ntibisa no kwiruka inyuma y’umuyaga? Wowe ubwiwe kwinjira mu isezerano uti, reka da!

Ntibiteye kabili uti uwazana rya sezerano ngo ndigemo ndabona rishobora kuba ryali ukuri. Isezerano washakaga niryo wahawe, ariko kuko ritanyuze ku wo washakaga, uti reka da ubwo ritaciye kuri runaka nashakaga buriya siryo. Icyo washakaga n’uwo ryacagaho, cyangwa n’isezerano ubwaryo!? Abantu baragoye kandi buzuye ubujiji bwinshi cyane.

Nukuli nukuli ndababwiza ukuli yuko mutazabura kwicuza ubutagaruka cyangwa ubutababarirwa. Kuko ubwo muzinjira mu mubabaro ushaririye icyo gihe nibwo muzamenya yuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ibyo yavugiye mukanwa k’Umuhanuzi akaba n’umucamanza uca imanza zitabera Majeshi Leon Ainesha.

President Nicolas Maduro yaciriwe imanza nka bandi bose, nta bwo ari we ugushije ishyano gusa! Kandi igihe cye cyari gisohoye, namwe igihe cyanyu kiraje kandi kirasohoye ngo imanza zitabera zisohoze umulimo wazo.

Muri iki gihe kurimbuka n’ubushake bw’umuntu, kuko Imana irimo guca imanza zitabera kumugaragaro nta bwo ari mu ibanga ry ’umwijima.

Abakire na bategetsi abenshi hari abameze nka motor bike, idashobora kwaka batakubise imigeri. Ariko wenda reka tuvuge ko ari ko zakozwe, ariko na bantu niko baremwe? Gusa Igishimishije buri wese akiri muri iy’isi agomba kwishyura ibihwanye nibyo yakoze.

 egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar