President Nicholas Maduro ari mu bantu baciriweho iteka kandi bahawe za files numbers nyinshi cyane!!!
Trump yatangaje ko ‘bafashe’ Perezida Nicolàs Maduro mu bitero bikaze Amerika yatangiye kuri Venezuela Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse igisirikare kugaba ibitero muri Venezuela ndetse no ku murwa mukuru wayo Caracas no ku bigo bya gisirikare, nyuma anatangaza ko bataye muri yombi Perezida Maduro w’iki gihugu. Ibi ni byo bitero bya mbere bikomeye Amerika ikoze ku mugabane wa Amerika y’Epfo kuva nyuma y’intambara y’ubutita mu myaka ya za 1990.
Ibi bitero bya Amerika byatumye abaturage b’iki gihugu bashya ubwoba, ndetse bigitangira Perezida Nicolás Maduro yamaganye “ubushotoranyi bwa gisirikare” bwa Amerika kandi atangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu.

Amashusho yerekanye umwotsi mwinshi uzamuka mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Caracas.
Umwe mu babonye ibi bitero yabwiye BBC News ati: “Umutima wanjye warimo utera cyane n’amaguru yanjye arimo gutitira”.
Ibi bibaye nyuma y’uko ibihugu byombi bimaze iminsi bishyamiranye, ahanini kubera ibirego Washington ishinja Caracas byo gushyigikira ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Amerika ‘yafashe Maduro n’umugore we’ – Trump
Perezida Trump yavuze ko Amerika yagabye “ibitero bikomeye kuri Venezuela” kandi “yafashe umutegetsi wayo, Perezida Nicolàs Maduro” n’umugore we.
Ibi yabitangaje ku rubuga rwe Truth Social anemeza ko nyuma yo gufatwa Maduro yahise “avanwa mu gihugu” n’indege.
Trump yongeraho ko ibi bikorwa byakozwe bigendanye no kubahiriza amategeko ya Amerika, yongeraho ko baza gutanga amakuru arambuye mu kiganiro n’abanyamakuru ku rugo rwe Mar-a-Lago muri leta ya Florida.
Amerika, yari yarashyizeho miliyoni 50 z’amadorari nk’igihembo cy’uwafasha mu guta muri yombi Perezida Maduro.
Leta ntizi aho Perezida Maduro aherereye
Visi Perezida wa Venezuela Delcy Rodríguez amaze kugira icyo atangaza.
Madamu Delcy yavuze ko guverinoma itazi aho Perezida Maduro cyangwa umugore we Cilia Flores baherereye.
Yongeyeho ko guverinoma irimo gusaba “ikimenyetso ko bariho aka kanya” gitanzwe na bo.
Birimo gukekwa ko abakomando ba Delta Force ba Amerika baba binjiye mu murwa mukuru bagashimuta perezida n’umugore we, ibintu tutigeze tubona mbere muri ibi bihe bya vuba.
Ibisa n’ibi biheruka mu 1989 ubwo umutwe w’ingabo zidasanzwe za Amerika winjiraga muri Panama ugashimuta perezida w’iki gihugu Manuel Noriega.
egretnewseditor@gmail.com














