Abo imanza zitabera zagizeho ingaruka muri uyu mwaka turangije wa 2025 muri RDF na M23 ndetse na civilians
Ishyirahamwe ry’ubumwe bw’ibihugu by’Iburayi (EUROPIAN UNION) ryafatiye ibihano abantu icenda barimwo abasirikare bo mu ngabo za M23 n’Urwanda hamwe naba sivire iryo ishyirahamwe rivuga ko bafite uruhare runini mu ntambara irimo kubera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Hari na kompanyi imwe yafatiwe ibihano.
M23 iherutse gufata imijyi ya Goma na Bukavu, umirwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru ni y’Epfo, ikaba kuva mu mpera za 2021 yongeye kwadukana intambara umutwe imaze kwigarurira n’ibindi bice byinshi cyane bya Kivu ya Ruguru.
UN, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ishyirahamwe rya (EUROPIAN UNION) bishinja Urwanda gushyigikira uwo mutwe wa M23
UN ivuga ko Urwanda rwohereje ku rugamba muri Congo ingabo zigera mu 4.000. Leta y’uRwanda irahakana uruhare rwayo muri iyo ntambara, ivuga ko gusa ifata ingamba zo kulinda igihugu ingaruka gishobora kugira kubera izo ntambara zo mu gihugu cy’abaturanyi.
Ku ruhande rwa M23 abafatiwe ibihano barimo:
- Bertrand Bisimwa, umukuru w’I shami rya politike mu mutwe wa AFC urimo na M23 akaba n’umukuru wayo
- Colonel John Nzeze ashinzwe inzego z’ubutasi muri M23
- Colonel Joseph Bahati Musanga, uzwi nka Colonel Bahati Erasto, aherutse kugenwa kurongora intara Kivu ya Ruguru na M23. Asanzwe kandi ari n’umujyanama wa General Sultan Makenga uyoboye ingabo za M23.
Ku ruhande rw ’igisirikare cy’uRwanda ishyirahamwe ry’ubumwe bw’Uburayi abo ryafatiye ibihano ribashinja gufasha umutwe wa M23 mu bya gisirikare, ni:
- Général Major Ruki Karusisi alias Rocky ya yoboraga ingabo zidasanzwe (Special force) aza gukurwa kuri uwo mwanya nyuma baza kongera kumusubiza muri uwo mwanya.
- General Major Eugene Nkubito, na General de Brigade Pascal Muhizi. Ubumwe bw’Uburayi abo babiri buvuga ko bari mu bayoboye ingabo z’uRwanda zagiye gufasha M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu bandi bafatiwe ibihano harimo abasivile b’abanye Congo n’abanyarwanda Ubumwe bw’Uburayi bubashinja kwegeranya uburyo n’abarwanyi.
Ku ruhande rwa M23 harimo Desire Rukomera, Ubumwe bw’u Burayi buvuga ko ajejwe icengenza matwara (propaganda) muri uwo muhari.
Hari na Jean Bosco Nzabonimpa Mupenzi ajejwe ashinzwe igice kijyanye ni mali mu mutwe wa M23.
Ku ruhande rw ’Urwanda mu abasivile harimo Francis Kamanzi arongoye ishirahamwe rya Leta y’uRwanda rishinzwe amabuye ya agciro n’ibikomoka kuri petrol na gas (Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board) hamwe n’Ishyirahamwe Gisabo Golf Refinery uruganda rushinzwe gutunganya ibikomoka kuri zahabu i Kigali.
Ubumwe bw’Uburayi kandi bushinja Leta y’uRwanda ko biba cyangwa basahura amabuye ya gaciro mu buryo butemewe na mategeko bayakura mu gihugu cy’abaturanyi cya DRCongo bakajyayo bitwaje umutwe wa M23 bavuga ko urwanya umutwe wa FDLR.
Ubumwe bw’Uburayi buvuga ko ibihano abo bose bafatiwe ari ifatirwa ry’ubutunzi bafite ku mugabane w’u Burayi no kubuzwa kugira ingendo mu bihugu bigize iryo ishirahamwe.
Itangazo rimenyesha ibyo bihano rivuga ko ni byaba ngombwa nizindi ngamba zizafata ku muntu uwari we wese ashinjwa niryo Ishirahamwe ry’uBurayi ryise ‘kuvogera ubusugire’ bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
egretnewseditor@gmail.com














