Ingabo za RDF zashimishijwe ni uko Umwami Kigeli Ndoli yabaye umunyamugisha nkuko Uwiteka Nyiringabo yari yarabisezeranije

Dec 12, 2025 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu bantu bajya mu masiganwa y’itangaza makuru ku mugabane w’Uburayi mu gihugu runaka ntifuza kuvuga kubera impamvu z’umutekano w’Ubuhanuzi. Mbona abashinzwe amasiganwa bakora urutonde rw abagomba gusiganwa bakaba aba mbere, banshyira inyuma kuko ngo babonaga ntari bushobore ku za kumwanya wa mbere.

N’uko dutangira amasiganwa abari bashyizwe kumwanya wa mbere bananirwa kuba aba mbere aba arijye uza kumwanya wa mbere abari biringiwe ko batsinda amasiganwa ndabasiga bose kuko bananiwe kugera ku kigero cyari cyashyizweho na bashinzwe amasiganwa y’itangaza makuru uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi ingabo za RDF zishimira cyane Umwami Kigeli Ndoli ko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yamwibutse akamuhesha umugisha utangaje cyane! Maze numva ingabo za RDF abakuru bazo bavuga ngo: Ntabwo byari bikwiriye yuko tugira Umwami ukennye kuko ubukene buteza umushiha ariko ubukire butera kugubwa neza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli ingabo z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo zitwa inkotanyi zaje guhindurirwa izina zikitwa RDF zirakwishimiye cyane kandi zirifuza yuko ari wowe wazasimbura Umwakagara Paul Kagame uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar